Kibungo: Ibyaranze imyaka 25 ya Paruwasi ya Kirehe yashinzwe na Musenyeri Rubwejanga mu 2001
Paruwasi ya Kirehe, imwe muri paruwasi zigize Diyosezi ya Kibungo, iri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe. Yashinzwe ku wa 21 Ukwakira 2001 na Musenyeri Ferederiko Rubwejanga, wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo. Iyi paruwasi iherereye ku birometero bitatu uvuye mu mujyi wa Nyakarambi, umujyi mukuru w’Akarere ka Kirehe, mu cyerekezo cyerekeza i Kigali.
Mu myaka 25 imaze ishinzwe, yagiye ikura mu bikorwa by’iyogezabutumwa, uburezi, gufasha abatishoboye no guteza imbere ibikorwa remezo bya Kiliziya, nubwo itabuze guhura n’imbogamizi.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kirehe, Emmanuel Mugiraneza, mu kiganiro yagiranye na Pacis TV, yavuze ko iyi paruwasi ifite santarali eshanu na za sikirisare enye, ariko ko izo santarali na sikirisali zose zifunze, ku buryo ibikorwa byinshi by’ubutumwa bikorerwa kuri paruwasi gusa.
Yagize ati“Ifite santarali eshanu, ndetse ikagira na za sikirisali enye. Muri izo santarali zose ndetse na za sikirisale, zirafunze keretse kuri paruwasi ari ho hakora kugeza ubu.”
Nubwo hari izo mbogamizi, Padiri Mugiraneza avuga ko ibikorwa by’iyogezabutumwa bikomeje, abakirisitu bagakomeza guhabwa amasakramentu no kwitabwaho mu buryo butandukanye.
Uko Paruwasi ya Kirehe yagiye ivuka
Amateka ya Paruwasi ya Kirehe atangira mu 1925, ubwo yari ikiri santarali ya Paruwasi ya Zaza. Nyuma yaje kwimurirwa muri Paruwasi ya Nyarubuye, hanyuma mu 1972 ijya muri Paruwasi ya Rusumo.
Ngirabatware Théoneste, umukirisitu utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gahama, Umurenge wa Kirehe, ni umwe mu bazi amateka y’iyi paruwasi kuva ikiri santarali. Yavuze ko mu ntangiriro yari santarali ya paruwai ya Zaza, nyuma ikagenda ihindurirwa aho yagendaga igenzurwa bitewe n’ivuka ry’izindi paruwasi.
Yagize ati “Igitangira, mu 1925 yari santarali ya Paruwasi ya Zaza. Nta yindi paruwasi yari ihari kuko Paruwasi ya Nyarubuye yaje mu 1940, Kirehe iriho muri 1925. Yari santarali ya Paruwasi ya Zaza, Nyarubuye itarabaho. Igihe kigeze yarimutse iba muri Paruwasi ya Nyarubuye. Mu 1972, haza Paruwasi ya Rusumo, ubwo santarali ya Kirehe iba muri santarali zigize Paruwasi ya Rusumo.”
Mu 1993, Padiri Birome yafashe iya mbere mu kubaka inzu ya Paruwasi, ayubaka akoresheje umutungo we bwite, afatanyije n’abakirisitu bagize uruhare mu bikorwa by’imiganda.
Ngirabatware Théoneste yasobanuye ko abakirisitu bagiye bagira uruhare mu kubaka iyo nzu, bakora imiganda yo gutwara no gusunika ibitaka, mu gihe Padiri Birome yatanze amafaranga yo kubaka no gusakara.
Iyo nzu yaje no kuba ahantu abakirisitu basengera, cyane cyane mu bihe byakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo benshi bahungaga bakajya muri Tanzania. Abagarutse mu 1996 basanze ibikorwa by’iyogezabutumwa byongeye gukomeza, santarale ya Kirehe ikomeza gukora.
Mu 1999, abakristu batangiye gusaba ko Kirehe yagirwa paruwasi yigenga. Ku wa 24 Ukuboza 2000, muri iyi santarali himitswe Ukarisitiya Ntagatifu, bituma abapadiri batangira kujya bava i Kibungo no muri Paruwasi ya Rusumo bakaza gusoma Misa, basimburana ku Cyumweru.
Nyuma y’iyo myaka y’ubusabe, mu 2001 Kirehe yagizwe paruwasi. Padiri Kayihura Léonard ni we wabaye Padiri Mukuru wa mbere wayo.
Icyo gihe Paruwasi ya Kirehe yari igizwe na santarali esheshatu: Kigina, Musaza, Kirehe na Nyakibare zari zarahoze muri Paruwasi ya Rusumo, hakiyongeraho Rwantonde na Gatore zari iza Paruwasi ya Rukira.
Ubufatanye bw’abakirisitu n’abapadiri bwafashije paruwasi gukura
Mu myaka 25 ishize, ubufatanye hagati y’abakristu n’abapadiri bagiye bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kirehe bwagize uruhare mu iterambere ryayo, by’umwihariko mu iyogezabutumwa no mu kongera umubare w’abakirisitu.
Habiyaremye Vincent, uhagarariye abakirisitu muri iyi paruwasi, yavuze ko abakirisitu bafatanya n’abapadiri mu gusura imiryango remezo, kuyishinga no gukora ubukangurambaga bugamije gukomeza kwamamaza Ivanjili.
Yagize ati“nk’abakristu ba Paruwasi yacu ya Kirehe, tubashimira ko badatererana abapadiri ahubwo baba bari kumwe na bo, cyane cyane mu iyogezabutumwa, nko kugendana na bo mu gusura imiryango remezo, mu kuyishinga no gukora ubundi bukangurambaga bwatuma ubukristu bwiyongera.”
Yavuze ko ubu iyi paruwasi ifite imiryango remezo 314, mu gihe mu myaka yashize yari ifite imiryango remezo igera kuri 50 gusa.
Ubu bufatanye bugaragarira kandi mu gufasha abakirisitu b’abanyantege nke kubona amasakramentu, ku buryo n’abari bafite imbogamizi zo kuyahabwa bakomeje kuyageraho.
Habiyaremye yashimangiye ko itangwa ry’amasakramentu ryateye imbere bitewe n’ubufatanye bw’abakirisitu n’abasaseridoti, avuga ko ari kimwe mu bintu bishimira mu iterambere ry’iyi paruwasi.
Nubwo santarali zafunzwe, iyogezabutumwa rirakomeje
Gufungwa kwa santarali na za sikirisare ni imwe mu mbogamizi Paruwasi ya Kirehe ihanganye na zo, ariko ubuyobozi bwayo buvuga ko bitabujije ibikorwa by’iyogezabutumwa gukomeza.
Padiri Emmanuel Mugiraneza yavuze ko abapadiri bamanuka bakegera abakirisitu mu miryango remezo no mu mazone y’ubutumwa, bagakorana na bo inama, bagasura abanyantege nke kugira ngo na bo babashe guhabwa amasakramentu.
Yagize ati “Tugerageza uko dushoboye. Abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi paruwasi tumanuka tukegera abakirisitu mu miryango remezo, mu mazone y’ubutumwa bahuriramo, tugakorana inama na bo, ku masantarali ndetse no kuri za sikirisale zabo. Abanyantege nke tukabasura bagahabwa amasakramentu, abafite imbaraga bo bakagerageza kugera kuri paruwasi.”
Yavuze ko nubwo gufungwa kwa za kiliziya zo muri santarali na sikirisale byakomye mu nkokora ibikorwa bimwe na bimwe, ubukirisitu butasubiye inyuma.
Ati “Ariko ntabwo twavuga ko ubukirisitu bwasubiye inyuma. N’ubundi muri ibi bihe bitoroshye turimo ubutumwa burakorwa, amasakramentu aratangwa, abana bigira amasakramentu barayahabwa: Batisimu, Ukarisitiya, Ugukomezwa.”
Yakomeje avuga ko n’abari baraguye mu byaha bakomeza kwegerwa n’ubutumwa bwa Kiliziya, bagafashwa kongera kwisubiraho no kwakira amasakramentu, ndetse n’abitegura gushyingirwa bagakomeza guhabwa ubufasha bukenewe.
Yashimangiye ko nubwo ibikorwa bitagikorwa mu bwisanzure nk’ubwari busanzweho mbere, ubuzima bwa gikristu muri iyi paruwasi bukomeje.
Urubyiruko rufite uruhare mu iyogezabutumwa no mu iterambere
Urubyiruko rwo muri Paruwasi ya Kirehe na rwo ni bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu bikorwa bya Kiliziya, haba mu masengesho, mu makorari, mu gutanga ubutumwa no mu bikorwa by’urukundo.
Amizero Clarisse, uhagarariye urubyiruko muri iyi paruwasi, yavuze ko urubyiruko rugaragara mu basomyi no mu bahereza kuri Alitari, rukanafasha mu bikorwa bitandukanye bikorwa muri Misa.
Yagize ati “Aha abasomyi rwose usanga higanjemo abajene, urubyiruko, ndetse no mu bahereza kuri Alitari ugasanga harimo urwo rubyiruko rugenda rufasha muri ubwo butumwa, by’umwihariko muri Misa. Ubu dufasha abakirisitu kwitagatifuza.”
Yavuze kandi ko urubyiruko rugaragara mu miryango ya gisiyo Gatolika, aho ruhurira mu masengesho, rugasengera abakirisitu muri rusange ndetse na rwo ubwarwo.
Uretse ibyo, urubyiruko rwo muri iyo miryango, mu makorari no mu yandi makoraniro asenga, rutegura ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abakirisitu, cyane cyane abageze mu zabukuru n’abandi bafite intege nke.
Amizero yavuze ko urubyiruko runahabwa inyigisho zigamije kurufasha gukura mu kwemera no kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho yarwo.
Yagize ati“Iyo urwo rubyiruko ruhuye, bahabwa inyigisho. Izo nyigisho akaba ari inyigisho zibafasha ku mubiri ndetse no kuri roho. Iyo tuvuze rero ku mubiri, ni ho badushishikariza kwirinda, urugero, kunywa ibiyobyabwenge kuko bitwica.”
Yongeyeho ko izo nyigisho zibafasha no kumenya uko bakwiteza imbere, kwizigama no kwihangira imirimo kugira ngo birinde ubushomeri.
Ati “Badushishikariza imico itandukanye, nko kwizigama ndetse no kwiteza imbere twihangira imirimo kugira ngo tutaba abashomeri kandi turi n’abakirisitu.”
Yavuze ko urubyiruko rugerageza gushyira mu bikorwa ibyo rwigishwa, rugana ibigo by’imari n’ahandi rushobora kubona ubufasha bwo kwiteza imbere. Ibyo bituma n’urundi rubyiruko rutari abakirisitu Gatolika rubareberaho, rukabagisha inama kandi rukarushaho kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.
Utunyange Vision School, ishuri rya paruwasi ryigisha abana indangagaciro za gikristu
Iterambere rya Paruwasi ya Kirehe ntirigarukira mu bikorwa by’iyogezabutumwa gusa, kuko inagira uruhare mu burezi bw’abana bo muri ako gace.
Uretse amashuri ifatanyamo na Leta ku bw’amasezerano, iyi paruwasi ifite ishuri ryayo ryitwa Utunyange Vision School, ryashinzwe mu 2014.
Soeur Immaculée Murekatete, umwarimu kuri iryo shuri, yavuze ko ryafashije ababyeyi bari bafite imbogamizi zo kohereza abana babo mu mashuri ya kure, cyane cyane ko riri hafi y’ibitaro.
Yasobanuye ko ababyeyi bishimira ko abana babo bigira hafi y’ingo zabo, ariko kandi bakabona uburere bushingiye ku ndangagaciro za Kiliziya Gatolika.
Yagize ati: “Ibyerekeranye na déplacement yabo byari bibagoye. Hanyuma hari n’ababyeyi, kubera ko twegeranye n’ibitaro, bavaga ahandi abana babo basanzwe bahiga, bakaza bagana iri shuri ku buryo byaboroheje, batajyana abana babo kure. Ikindi aba babyeyi bishimiraga ni uko bose bariganaga bakurikiza uburere bwa Kiliziya, uburere Kiliziya itanga mu kurera abana.”
Yavuze ko ishuri ryatangiye ryakira abana b’incuke, ariko ko ubu abana barirangirijemo amashuri abanza bageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.
Yongeyeho ko ishuri rikomeje gutsindisha neza, bikaba byaratumye ryitabirwa n’ababyeyi benshi, barimo n’abaturuka mu bice bitandukanye bitari hafi yaryo, bashishikajwe n’uburere Kiliziya itanga.
Caritas ifasha abatishoboye kubona ubuvuzi, uburezi n’ibindi bikenerwa
Kwita ku bakene no gufasha abatishoboye ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi Paruwasi ya Kirehe ikora, binyuze by’umwihariko muri Caritas.
Padiri Mukuru, Emmanuel Mugiraneza, yavuze ko abakristu bitanga, hanyuma hagatoranywa imiryango n’abantu bafite ibibazo bikomeye kurusha abandi kugira ngo bafashwe.
Yagize ati“Abakristu bakitanga, ubundi hagatoranywa mu miryango remezo itandukanye, aho imiryango remezo ikorera ba bandi bashobora kuba bababaye kurusha abandi. Noneho icyabonetse tukakigeza kuri ba bakristu cyangwa ba baturage muri rusange.”
Yasobanuye ko ubufasha butangwa butavangura abantu, kuko buri wese ufite ikibazo ashobora kubugeraho bitewe n’ubushobozi buhari.
Ati “Kuko iyo dufasha ntabwo dutoranya, dufasha bose nta n’umwe uhejwe. Ibijyanye n’ubushobozi hari abishyurirwa mituweli, hari abahabwa ubufasha mu bijyanye n’amashuri, ndetse hari abafashwa mu bijyanye no kuvuzwa.”
Padiri Mugiraneza yavuze ko ibi bikorwa bikorwa ku bufatanye na Leta, kandi ko Caritas igira n’indi mishinga y’iterambere igamije gufasha abantu kwivana mu bukene.
Yavuze ko imwe muri iyo mishinga ikorerwa ku rwego rwa Diyosezi no ku rwego rw’igihugu, mu gihe Paruwasi ya Kirehe yibanda cyane ku gufasha abatishoboye bo mu miryango remezo iyigize.
Yashimangiye ko ibikorwa bya Caritas bitagarukira muri iyi paruwasi gusa, ahubwo bigera no mu zindi paruwasi zo mu Karere ka Kirehe.
Yubile y’imyaka 25, urugendo rwo gushimira Imana no gukomeza ubutumwa
Mu myaka 25 ishize, Paruwasi ya Kirehe yagiye ikura kuva ikiri santarali ya Paruwasi ya Zaza, ikanyura muri Paruwasi ya Nyarubuye na Rusumo, kugeza ubwo yagirwaga paruwasi yigenga mu 2001.
Muri icyo gihe, yagiye ishingira ku bufatanye bw’abapadiri n’abakristu mu guteza imbere iyogezabutumwa, uburezi, gufasha abatishoboye no kubaka ibikorwa remezo bya Kiliziya.
Nubwo igihura n’imbogamizi zirimo gufungwa kwa santarali na za sikirisale, ubuyobozi bwayo buvuga ko ibikorwa by’iyogezabutumwa bikomeje, abakristu bagakomeza kwegerwa no guhabwa amasakramentu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.