Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari ryashyizeho Komisiyo ishinzwe uburezi Gatolika muri Afurika, igena Myr Afrifah-Agyekum kuyiyobora
Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika na Madagascar (SECAM) yashyizeho Komisiyo ishinzwe uburezi Gatolika ku rwego rw’umugabane wa Afurika, inagena Myr Joseph Afrifah-Agyekum, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Koforidua muri Ghana kuba perezida wayo.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na padiri Rafael Simbine Junior, Umunyamabanga Mukuru w’iri huriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afrika na Madagaskari, iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya kabiri ya Komite Nyobozi y’iri huriro, yabereye i Nairobi muri Kenya, kuva ku wa 18 kugeza ku wa 22 Ukwakira 2026.
Iyo nama yari iyobowe na Nyiricyubahiro Fridolin Karidinali Ambongo Besungu, Arkiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagaskari, ari nawe washyize umukono ku nyandiko ishyiraho iyo Komisiyo ku wa 20 Ukwakira 2026, mu izina rya Komite Nyobozi.
Komisiyo igamije guteza imbere uburezi Gatolika muri Afurika
Ishyirwaho ry’iyi Komisiyo rishingiye ku mabwiriza yatanzwe n’Inteko Rusange ya 20 ya SECAM, yabereye i Kigali mu Rwanda muri Nyakanga 2025, ndetse n’imyanzuro y’Inama ya Mbere Nyafurika yiga ku burezi Gatolika, yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia, kuva ku wa 5 kugeza ku wa 8 Kanama 2026.
Itangazo ryiswe Addis Ababa Declaration, ryemejwe ku wa 7 Kanama 2026, ryasabye by’umwihariko ko SECAM ishyiraho Komisiyo ishinzwe uburezi Gatolika, ikanategura umurongo ngenderwaho rusange ku mugabane wa Afurika ugamije gushimangira no guteza imbere uburezi Gatolika.
Iyi Komisiyo izaba urwego ruhoraho rwa SECAM ku rwego rw’umugabane, rufite inshingano zo guteza imbere, guhuza no gukomeza uburezi Gatolika muri Afurika no mu birwa biyikikije. Ibyo bizakorwa hagamijwe gushyigikira ubutumwa bw’iyogezabutumwa, guteza imbere umuntu mu buryo bwuzuye no kugira uruhare mu mpinduka nziza z’imibereho y’abaturage, hashingiwe ku ndangagaciro z’Ivanjili.
Mu nshingano zayo kandi harimo guteza imbere ubufatanye hagati y’Inama z’Abepiskopi Gatolika zo muri Afurika, inzego z’uturere zigize Kiliziya, ibigo by’amashuri Gatolika, imiryango y’abihayimana n’izindi nzego za Kiliziya zifite aho zihuriye n’uburezi. Ibyo bizakorwa hubahirizwa ihame ry’uko buri rwego rugira inshingano n’ubwisanzure mu byo rushinzwe.
Mu bikorwa by’ingenzi iyi Komisiyo izibandaho harimo gutegura umurongo ngenderwaho wa SECAM ku burezi Gatolika muri Afurika, gushimangira ubufatanye no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imigambi y’uburezi, gufasha ibihugu gushyira mu bikorwa ingamba zabyo no korohereza ibigo by’uburezi gusangira ubunararibonye n’imikorere myiza.
Musenyeri Joseph Afrifah-Agyekum yagizwe Perezida wa Komisiyo
Mu rwego rwo gutanga icyerekezo no kuyobora ibikorwa by’iyi Komisiyo nshya, SECAM yagennye Musenyeri Joseph Afrifah-Agyekum, Umwepiskopi wa Koforidua muri Ghana, kuyibera Perezida.
Musenyeri Afrifah-Agyekum yavutse ku wa 22 Ukuboza 1954. Yahawe ubupadiri ku wa 17 Nyakanga 1983, naho ubwepiskopi abuhabwa ku wa 1 Nyakanga 2006.
Iyi nshingano nshya imushyira ku isonga mu kuyobora Komisiyo mu gushyira mu bikorwa inshingano zayo, hagamijwe gushimangira uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu burezi no guteza imbere icyerekezo gihuriweho ku burezi Gatolika muri Afurika no mu birwa biyikikije.
Uburezi, inkingi y'iyogezabutumwa n'iterambere ry'Afurika
Binyuze muri iyi Komisiyo, SECAM yongeye kugaragaza ko iha agaciro gakomeye uburezi Gatolika, ibona nk'igice cy'ingenzi cy'ubutumwa bwa Kiliziya bwo kwamamaza Ivanjili.
Iyi gahunda kandi igaragaza ubushake bwa Kiliziya bwo kugira uruhare mu kubaka umuryango urangwa no kubaha agaciro n'icyubahiro bya muntu, ubutabera, ubufatanye n'impinduka nziza z'imibereho y'abaturage.
Mu gihe Afurika ikomeje guhangana n'ibibazo bitandukanye mu rwego rw'uburezi n'iterambere, iyi Komisiyo itegerejweho kugira uruhare mu guhuza imbaraga z'inzego za Kiliziya, guteza imbere ireme ry'uburezi no gufasha uburezi Gatolika gukomeza kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza h'umugabane
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.