Togo: Musenyeri Isaac yasabye abakiristu gusengera abapfiriye mu mpanuka y’ubwato bavuye mu rugendo nyobokamana
Musenyeri Isaac Jogues Agbémenya Kodjo Gaglo wa Diyosezi Gatolika ya Aného muri Togo, yasabye abakirisitu bo muri iyo Diyosezi n’abandi bose bafite ukwemera gusengera abantu bahitanywe n’impanuka y’ubwato yabaye ku Kiyaga cya Togo, ubwo bari bavuye mu rugendo nyobokamana.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ubwo abakirisitu bari bitabiriye urugendo nyobokamana rwa 54 rwateguwe na Diyosezi ya Aného, rusorezwa ku Ngoro ya Bikira Mariya i Togoville, bambukaga Ikiyaga cya Togo bagana mu miryango yabo.
Nk’uko Minisiteri y’Umutekano muri Togo yabitangaje, ubwato gakondo buzwi nka Pirogue bwarimo abantu 18 bwarohamye mu mazi. Abantu batatu bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 15 barokowe.
Mu butumwa bwo ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo, Musenyeri Gaglo yavuze ko yakiriye aya y’akababaro.
Yagize ati “Nakiriye aya makuru mfite umutima wakomerekejwe cyane n’agahinda. Abavandimwe na bashiki bacu bari mu nzira bataha, bambukaga Ikiyaga cya Togo mu bwato ahitwa Tovinou, ubwo iyi mpanuka yabaga.”
Yavuze ko urugendo rwari rwateguwe nk’igihe cy’isengesho, ubusabane n’ivugururwa ry’ukwemera, rwahindutse igihe cy’umubabaro ukomeye.
Ati “Amakuru y’iyi mpanuka araduhungabanya kandi akadutera agahinda kenshi. Atwibutsa mu buryo bukomeye intege nke z’imibereho ya muntu.”
Uyu muyobozi wa Kiliziya yakomeje ashimangira ko ibyabaye bitareba imiryango yabuze abayo gusa, ahubwo bibabaje Kiliziya yose ya Diyosezi.
Yagize ati “Turi umuryango umwe muri Kristu. Imibabaro y’abavandimwe na bashiki bacu ntishobora kudusiga tutayitayeho.”
Yongeyeho ati “Ni yo mpamvu nsaba mbikuye ku mutima Diyosezi yose kwishyira hamwe mu isengesho dusabira abahitanywe n’iyi mpanuka.”
Yashishikarije abakirisitu gushyira aba bantu mu masengesho yabo, cyane cyane mu gitambo cya Misa, mu masengesho rusange no mu masengesho ya buri muntu ku giti cye.
Musenyeri Gaglo kandi yihanganishije imiryango yabuze ababo, agaragaza ko Kiliziya ibari hafi muri ibi bihe bikomeye. Yagaragaje kandi ko ababashije kurokoka n’imiryango yabo bazakomeza gushyigikirwa n’amasengesho ya Kiliziya.
Yashimiye kandi umuyobozi w’ingabo zikorera mu mutwe wa mbere w’ingabo i Zowla, inzego z’umutekano n’abandi bose bagize uruhare mu gutabara abari mu kaga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.