Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Kiliziya irahamagarira guhuza imbaraga mu kurera abana b’inyangamugayo barindwa gukopera no gukopezwa

Insanganyamatsiko y’Icyumweru cy’Uburezi Gatolika mu mwaka wa 2026-2027 irasaba abarezi, ababyeyi, abanyeshuri, Leta na Kiliziya gufatanya kwimakaza ubunyangamugayo no kurwanya gukopera no gukopeza abanyeshuri mu bizamini.

Kiliziya irahamagarira  guhuza imbaraga mu kurera abana b’inyangamugayo barindwa gukopera no gukopezwa
Kiliziya irahamagarira guhuza imbaraga mu kurera abana b’inyangamugayo barindwa gukopera no gukopezwa

Iyi nsanganyamatsiko igira iti “Tubeho mu kuri, tube ishema ry’igihugu na Kiliziya”, yatangajwe mu gihe ikibazo cyo gukopera no gukopeza abanyeshuri mu bizamini cya Leta gikomeje kugaragaza ko hakenewe kongera imbaraga mu kurera abana bashingiye ku ndangagaciro z’ubupfura n’ubunyangamugayo.

Musenyeri Léopold Dieudonné Rwakabayiza, Umunyamabanga w’Ibiro bishinzwe Uburezi Gatolika mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, avuga ko iyi nsanganyamatsiko itatoranyijwe ku bw’impanuka, ahubwo ko ishingiye ku bibazo bigaragara mu burezi, by’umwihariko imyitwarire yo gukopera no gukopeza abanyeshuri.

Musenyeri Léopold Dieudonné Rwakabayiza, Umunyamabanga w’Ibiro bishinzwe Uburezi Gatolika mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,
Musenyeri Léopold Dieudonné Rwakabayiza, Umunyamabanga w’Ibiro bishinzwe Uburezi Gatolika mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, yagaragaje ko buri mwaka insanganyamatsiko y’Icyumweru cy’Uburezi Gatolika itoranywa hashingiwe ku bibazo n’ibikenewe muri icyo gihe.

Ati “ buri mwaka Kiliziya iteganya insanganyamatsiko. Yafata iyo ishaka ariko ihera ku biriho, ntabwo ifata mu kirere.”

Yasobanuye ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igamije gutuma abafite aho bahuriye n’uburezi bongera kwisuzuma, bagasubira ku ndangagaciro z’ukuri no ku nshingano bafite mu kurera umwana wubaha abandi kandi urangwa n’ubunyangamugayo.

Gukopera no gukopeza, ikibazo kireba abantu bose

Musenyeri Rwakabayiza yavuze ko icyatumye hitabwa ku nsanganyamatsiko yo kubaho mu kuri ari ibibazo byagaragaye mu myitwarire y’abanyeshuri mu bizamini bya Leta, aho bamwe bagwa mu mutego wo gukopera cyangwa bagashorwa muri iyo ngeso n’abandi.

Ati “Hari ibintu byagaragaye by’uko abana baguye, bagushijwe cyangwa se bigushije mu kintu cyo gukopera.”

Yagaragaje ko ikibazo kidakwiye kureberwa gusa ku banyeshuri bakopera, kuko hari n’abandi bagira uruhare mu kubashora muri iyo myitwarire, kandi ari bo bari bakwiye kubafasha kuyirinda.

Ati“Ntabwo ari abana bakopera gusa, si bo tubwira; turabwira n’ababakopeza.”

Yongeyeho ko hari abanyeshuri bashobora kwamburwa amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwabo nyakuri, bitewe n’uko baba barashowe mu bikorwa byo gukopera cyangwa gukopezwa.

Ni yo mpamvu asanga ubutumwa bwo kubaho mu kuri bukwiye kugera ku banyeshuri, abarezi, ababyeyi n’abandi bose bagira uruhare mu burezi.

Ati“Ni muri urwo rwego twifuje ko ubwo butumwa bwazirikanwaho kugira ngo twese twongere kubungabunga uburezi mu murongo mwiza.”

“Gukopera na byo ni ukwiba”

Musenyeri Léopold Dieudonné Rwakabayiza, Umunyamabanga w’Ibiro bishinzwe Uburezi Gatolika mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,
Musenyeri Léopold Dieudonné Rwakabayiza, Umunyamabanga w’Ibiro bishinzwe Uburezi Gatolika mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,

Mu gusobanura isano iri hagati y’ubupfura no kubaho mu kuri, Musenyeri Rwakabayiza yagarutse ku muco nyarwanda, by’umwihariko imigenurano yigisha abantu kwirinda ibikorwa bibi n’igihe bahuye n’ibibagerageza.

Yifashishije umugani uzwi mu Kinyarwanda ugira uti “imfura ni isonza ntiyibe”, asobanura ko umuntu w’intangarugero agomba gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo n’iyo yaba ahuye n’ingorane.

Ati “Uko kwiba rero, na byo no gukopera ni ukwiba.”

Yasobanuye ko gukopera ari ukwiyitirira ubumenyi utagaragaje ku bwawe cyangwa kwigarurira umusaruro w’undi, bityo bikaba binyuranyije n’indangagaciro z’ubupfura.

Mu rwego rwo gusobanura imico iranga imfura, yibukije ko mu muco nyarwanda umuntu w’imfura arangwa no kubaha abandi, kutabagambanira, kutabasuzugura no kubafasha igihe babikeneye.

Ati “Mu Kinyarwanda tuzi imfura icyo ari cyo, harimo n’icyo kuba inyangamugayo.”

Yashimangiye ko izo ndangagaciro zikwiye kongera kwigishwa abana, kugira ngo bakure bazi gutandukanya icyiza n’ikibi, kandi bashobore gufata imyanzuro iboneye n’igihe nta muntu ubagenzura.

Abarezi basabwa gutoza abana ubupfura no kwigirira icyizere

Musenyeri Rwakabayiza yavuze ko uburezi budakwiye kugarukira ku bumenyi abana bahabwa mu ishuri, ahubwo ko bugomba kubafasha no gukura bafite imyitwarire myiza.

Yagaragaje ko abarezi bafite inshingano zo guherekeza abana mu rugendo rwabo rwo kwiga no gukura, babatoza gukora ibyo bashinzwe no kwirinda uburiganya.

Ati “Ku barezi bafite inshingano zo guherekeza neza abana bigisha, babatoza indangagaciro z’ubupfura mu rugendo rwabo rwo kurerwa no kwiga, atari mu masomo gusa ahubwo no mu myitwarire no mu bizamini bakora.”

Yasabye abarezi kwirinda ibikorwa byose bishobora kuyobya abanyeshuri, kubashora mu ngeso mbi cyangwa kubakura ku nshingano zabo zo kwiga no gukora ibizamini mu kuri.

Yongeyeho ko abanyeshuri bakwiye gufashwa kwitegura neza, bakigirira icyizere kandi bakamenya ko gutsinda bifite agaciro iyo bishingiye ku bumenyi n’umuhate byabo bwite.

Ati “Abarezi nibasubire ku isoko, bikebuke mu buryo batanga indangagaciro, bafasha abana kwirinda kirazira.”

Ku bwe, umwana watojwe ubupfura amenya ko gutsinda mu kuri biruta kubona amanota binyuze mu buriganya, kandi ko atagomba kwemera kuyobywa n’ushaka kumushora mu bikorwa bidakwiye.

Ababyeyi na bo basabwa kubaho mu kuri, haba mu mvugo no mu ngiro

Musenyeri Rwakabayiza yavuze ko inshingano zo kurera umwana urangwa n’ukuri zitareba abarezi gusa, kuko umuryango na wo ufite uruhare rukomeye mu kumutoza indangagaciro.

Yasobanuye ko abana bigira byinshi ku byo ababyeyi bakora no ku buryo bitwara, bityo ko kubatoza kuvugisha ukuri bigomba kujyana no kubaha urugero rwiza.

Ati “Ku babyeyi na bo, kubaho mu kuri basabwa kubaho mu magambo, mu mvugo ariko no mu ngiro.”

Yagaragaje ko bidakwiye ko umwana ashyirwaho igitutu cyo gutsinda ku buryo bwose, kabone n’iyo byamusaba kwishora mu buriganya. Ahubwo, ababyeyi bakwiye kumufasha kumva ko icy’ingenzi ari ugukora uko ashoboye, akagaragaza ubushobozi bwe nyakuri.

Ubu butumwa busaba imiryango n’amashuri gufatanya mu kurera abana bafite ubushobozi bwo kwihitiramo icyiza, bakirinda ibishuko kandi bakamenya ko ubunyangamugayo ari ingenzi mu buzima bwabo bwose.

Leta na Kiliziya basabwa guharanira ireme ry’uburezi bafatanyije

Minisitiri w'uburezi yatumiwe n'Abepiskopi mu Nteko Rusange yabo ya 179
Minisitiri w'uburezi yatumiwe n'Abepiskopi mu Nteko Rusange yabo ya 179

Mu bandi bagarukwaho n’iyi nsanganyamatsiko harimo Leta na Kiliziya, basabwa gukomeza gukorana mu kubaka uburezi bufite ireme no guha abana ubutumwa buhamye ku ndangagaciro bakwiye gukurikiza.

Musenyeri Rwakabayiza yavuze ko iyo inzego zifite inshingano mu burezi zitavugira ku murongo umwe, bishobora gutuma abana bacanganyikirwa, ntibamenye neza amahame bakwiye kugenderaho.

Ati “Kuri Leta no kuri Kiliziya, kubaho mu kuri uzaba umwanya wo kubashishikariza kuvuga rumwe mu guharanira ireme ry’uburezi.”

Yongeyeho ko ubufatanye nyabwo budakwiye kugarukira ku magambo, ahubwo ko bugomba kugaragarira mu kubahiriza inshingano n’uburenganzira bya buri ruhande.

By’umwihariko, yavuze ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ari umwanya wo kwisuzuma ku mikoranire hagati ya Leta na Kiliziya, cyane cyane mu mashuri ya Kiliziya akorana na Leta hashingiwe ku masezerano.

Ati“Ni umwanya wihariye wo kugira ngo turebe niba amashuri menshi ari aya Kiliziya ifatanya na Leta ku bw’amasezerano, tuvuge tuti: ayo masezerano turayubahiriza? Niba tutayubahiriza, ntabwo turiho mu kuri.”

Yasobanuye ko kubahiriza amasezerano no kubaha inshingano za buri wese ari kimwe mu bigaragaza ubunyangamugayo, kandi ko ibyo bigira uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi no kurengera inyungu z’umwana.

Icyumweru cy’Uburezi Gatolika gishingiye ku nkingi eshatu

Musenyeri Rwakabayiza yasobanuye ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika gifite ibyiza bitatu by’ingenzi: kugaragaza impano z’abanyeshuri n’abarezi, guhuza inzego zifite aho zihuriye n’uburezi no guha Diyosezi yakiriye isozwa ryacyo umwanya wo kugaragaza umwihariko wayo.

Inkingi ya mbere ni ibyishimo by’abanyeshuri n’abarezi, bigaragarira mu bihangano n’amarushanwa bitegurwa bijyanye n’insanganyamatsiko y’umwaka. Ibi bikorwa bibaha umwanya wo kugaragaza impano zabo no gusobanura uko bumva ubutumwa bwo kubaho mu kuri.

Inkingi ya kabiri ni ubufatanye bw’inzego zitandukanye. Icyumweru gitanga umwanya wo guhura, kuganira no gusasa inzobe ku bibazo byugarije uburezi, hagafatwa ingamba zo kubikemura no kunoza imikoranire.

Musenyeri Rwakabayiza yagize ati “Icyumweru cy’Uburezi gituma inzego zinyuranye zihura, zigasasa inzobe, zikiyubaka.”

Yavuze ko uwo ari n’umwanya wo kwibutsa buri wese ko afite inshingano mu burezi, yaba Leta, Kiliziya, ababyeyi, abarezi cyangwa abandi bafatanyabikorwa.

Inkingi ya gatatu ni umwanya uhabwa Diyosezi iba yakiriye isozwa ry’Icyumweru cy’Uburezi Gatolika kugira ngo yitegure kwakira ibirori no kugaragaza umwihariko wayo.

Yavuze ko nyuma y’uko isozwa riheruka kubera muri Diyosezi ya Cyangugu, mu mwaka wa 2027 rizabera muri Diyosezi ya Ruhengeri.

“Twese nidushyire hamwe, dutahirize umugozi umwe”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Musenyeri Rwakabayiza yibukije ko insanganyamatsiko yo kubaho mu kuri ireba buri wese, kuko nta cyiciro cy’abafite uruhare mu burezi kitagira inshingano zo kurengera umwana no kwimakaza ubunyangamugayo.

Yashimangiye ko kugira ngo uburezi butange umusaruro mwiza, hakenewe ubufatanye n’ubushake bwo gushyira mu bikorwa indangagaciro zigishwa abana.

Ati “Twese nidushyire hamwe, dutahirize umugozi umwe, maze abarebwa n’uburezi Gatolika by’umwihariko bakangurirwe no gushyira mu gaciro.”

Yongeyeho ko kubaho mu kuri ari byo bizatuma igihugu na Kiliziya byishimira abantu barangwa n’ubupfura, bubaha abandi kandi bashobora kwizerwa.

Ubutumwa bw’iyi nsanganyamatsiko busaba ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cya 2027 kitaba umwanya wo kugaragaza ibihangano n’ibyagezweho gusa, ahubwo kiba n’umwanya wo kwisuzuma, gukosora ibitagenda neza no gufata ingamba zifatika zo kurwanya gukopera no gukopeza abanyeshuri.

Kubaho mu kuri ni inshingano ya buri wese, kandi ni imwe mu nkingi z’ingenzi zo kubaka uburezi bufite ireme, igihugu kirangwa n’ubunyangamugayo na Kiliziya yishimira abo yareze

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose