Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Abize muri Seminari Nto ya Kabgayi barimo Myr Balthazar biyemeje kuyishakira mudasobwa

Abize muri Seminari Nto ya Kabgayi biyemeje gufatanya gushaka ibikoresho bya mudasobwa bigezweho, nyuma y’uko abanyeshuri bahiga bagaragaje ko ibiri muri laboratwari y’ikoranabuhanga bidahagije kandi bimwe bitakijyanye n’igihe. Iyi gahunda yatangijwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, wasabye abize muri iyi seminari, ababyeyi n’abasaseridoti gufatanya mu gukemura iki kibazo.

Abize muri Seminari Nto ya Kabgayi barimo Myr Balthazar biyemeje kuyishakira mudasobwa
Abize muri Seminari Nto ya Kabgayi barimo Myr Balthazar biyemeje kuyishakira mudasobwa

Ibi byagarutsweho ku wa 14 Ugushyingo 2026, ubwo muri Seminari Nto ya Kabgayi hizihizwaga umunsi mukuru wa Mutagatifu Lewo. Mu bitekerezo bagejeje ku bitabiriye ibirori, abanyeshuri bagaragaje ko laboratwari ya mudasobwa n’isomero bikwiye kuvugururwa kugira ngo bibafashe kubona ubumenyi bujyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibikenewe muri iki gihe.

Mpano Chrispin, uhagarariye abandi banyeshuri, yavuze ko ibikoresho bihari bidahagije kandi ko bimwe muri byo bitakijyanye n’igihe, bityo asaba ko ibyo byumba byavugururwa.

Yagize ati “Turifuza ko icyumba cya mudasobwa (Computer Laboratory) n’isomero byavugururwa, bigashyirwamo ibikoresho bihagije kandi bijyanye n’igihe, kuko ibihari bidahagije kandi bitajyanye n’igihe.”

Mu gusubiza iki cyifuzo, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasabye abize muri iyi Seminari, ababyeyi n’abasaseridoti kuyishyigikira, bagafatanya gushaka igisubizo cy’ikibazo cyagaragajwe n’abanyeshuri.

Yagaragaje ko iyi Seminari yizeho abantu benshi bafite ubushobozi n’umutima wo kuyitangira, bityo ko badakwiye gutegereza ko abandi ari bo bazakemura ibibazo byayo, ahubwo bakwiye kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Hano hize abantu benshi cyane bakomeye, bafite n’ubushobozi n’umutima wo kwitangira Seminari. Ntabwo icyo kibazo twagikemura uhereye kuri wowe ukagaruka kuri njyewe, kuri aba basaseridoti, kuri aba barangije ndetse n’ababyeyi? Icyo kibazo twagikemura nk’abize hano muri Seminari, tukagikemura mu buryo bugaragara kandi bwihuse?”

Mu kugaragaza ko na we yiteguye kugira uruhare muri iyi gahunda, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yemeye kuzatanga mudasobwa imwe, iziyongera ku bikoresho abanyeshuri basanzwe bakoresha.

Yagize ati “Nanjye nemeye kuzatanga mudasobwa imwe.”

Jean Claude Hodari, umubyeyi urerera muri iyi Seminari akaba n’umwe mu bayizemo, na we yiyemeje gukurikirana iki kibazo no kugeza ku bandi bayizemo ubutumwa bwa Musenyeri, kugira ngo bafatanye gushaka igisubizo kirambye.

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, yavuze ko Musenyeri yamusabye kugeza ku bandi bize muri iyi Seminari ubutumwa bubashishikariza kongera kuyishyikira kuko ari yo yabareze.

Ati “Niyemeje ko tuzagikurikirana nkanabwira bagenzi banjye. Ndizera ko tuzabaha raporo umwaka utaha.”

Hodari yavuze ko, urebye imyaka irenga 100 iyi Seminari imaze ishinzwe n’abanyeshuri barenga ibihumbi bibiri bayizeho, abarangije bafite ubushobozi bwo kuyifasha gukemura iki kibazo, ndetse no kuyiteza imbere mu bindi bikorwa.

Yagize ati “Ugereranyije igihe iyi seminari imaze ishinzwe, hashize imyaka irenga 100, yizeho abanyeshuri barenga ibihumbi bibiri. Iyo Computer Lab twayikora, ariko twanakora n’ibindi byinshi cyane bishoboka. Umwaka utaha ntabwo bazongera kukigira, kandi n’ibidahari tukongera tukabishyiramo imbaraga, kuko uko bigaragara iyi seminari ifite akamaro kanini cyane.”

Amakuru twahawe na Padiri Pater RUKUNDO, ushinzwe Imyigire mu Iseminari nto ya Kabgayi, agaragaza ko kuri ubu iyi Seminari ifite Mudasobwa 40 gusa kandi zikaba zishaje zitajyanye n'ibikenewe mu myigire y'ikoranabuhanga rigezweho. Izi mudasobwa zikorerwaho icyarimwe n'abanyeshuri bagera kuri 65 bivuze ko bisaba ko rimwe na rimwe abanyeshuri barenga umwe bakoresha mudasabwa imwe. 

Uretse ibibazo by'ubuke bwa mudasobwa no kuba zishaje, hari n'ikibazo cy'aho ziri hato ndetse n'ameza n'intebe abanyeshuri bakoresha bikaba bitajyanye n'ibiteganyijwe mu cyumba cyo kwigiramo ikoranabuhanga.

Padiri RUKUNDO avuga ko ibi bigira ingaruka zitandukanye ku baseminari zirimo kuba byababuza amahirwe yo gutsinda neza ibizamini bya Leta, kuba barangiza badafite ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga no kuba bibagiraho ingaruka iyo bakomeje muri za Kaminuza bakoresha kenshi mudasobwa.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo byose, Seminari nto ya Kabgayi ikeneye amafaranga agera kuri miliyoni 215 azagurwamo mudasobwa zigezweho n'ibijyana na zo akanatunganya icyumba kizigenewe mu buryo bujyanye n'igihe.

Seminari Nto ya Kabgayi yizera ko uruhare rw'abayizemo rwatanga umuganda ufatika mu gukemura iki kibazo ndetse n'ibindi bijyanye no gukomeza kubaka uburezi bw'ikitegererezo muri iyi Seminari yabimburiye amashuri yisumbuye mu Rwanda.

Ishusho y'icyumba cy'Ikoranabuhanga gikoreshwa na Seminari kuri ubu
Ishusho y'icyumba cy'Ikoranabuhanga gikoreshwa na Seminari kuri ubu
Ishusho y'icyumba cya mudasobwa kiguzwa kubakwa ku bufatanye n'abize mu Iseminari
Ishusho y'icyumba cya mudasobwa kiguzwa kubakwa ku bufatanye n'abize mu Iseminari
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose