Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Diyosezi ya Ruhengeri irasaba abarimu b'Iyobokamana kutagarukira ku kwigisha Iyobokamana gusa

Ku wa 18 Ugushyingo 2026, muri Centre Pastoral Bon Pasteur ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri habereye amahugurwa y’abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana mu mashuri ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri n’ayo bafatanyije na Leta ku bw’amasezerano, agamije kubafasha kurushaho kunoza umurimo bashinzwe.

Diyosezi ya Ruhengeri irasaba abarimu b'Iyobokamana kutagarukira ku kwigisha Iyobokamana gusa
Diyosezi ya Ruhengeri irasaba abarimu b'Iyobokamana kutagarukira ku kwigisha Iyobokamana gusa

Padiri Celestin Mbarushimana, ushinzwe Uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri, yavuze ko aya mahugurwa atari ubwa mbere abaye, ndetse ko ategurwa agamije gufasha abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana kurushaho gusobanukirwa ko Imana ari yo shingiro ry’ibikorwa byose bibera ku ishuri, bityo bakanoza n’umurimo bakora.

Ati "Twararebye dusanga abandi bigisha andi masomo bahugurwa ariko abigisha iri somo batajya bahugurwa, icyo tugamije ni ukugira ngo bumve ko Imana ari yo shingiro ry’ibibera ku ishuri byose.’’

Padiri Celestin Mbarushimana yongeyeho ko aya mahugurwa agamije no kwimakaza kominote y’ubukirisitu mu bigo by’amashuri.

Padiri Celestin Mbarushimana
Padiri Celestin Mbarushimana

Diyosezi ya Ruhengeri ivuga ko yifuza ko abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana batagarukira gusa ku kwigisha abanyeshuri amasomo ajyanye n’ukwemera, ahubwo banagira uruhare mu kubafasha gukurana indangagaciro za gikiristu, kwimakaza umuco w’ubukiristu mu mashuri no kugira imyitwarire myiza ishingiye ku kuri no ku rukundo. Ni muri urwo rwego abarimu bashishikarizwa gufatanya n’ubuyobozi bw’ibigo ndetse n’ababyeyi kugira ngo izi ndangagaciro zigaragare mu mibereho ya buri munsi y’abanyeshuri.

Yahuje kandi intego z’aya mahugurwa n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Tubeho mu kuri tube ishema ry’igihugu na Kiliziya.’’

Ati "Ukuri ni Yezu, ni ukugira ngo byose bize bishimangira ko tugomba kubakira ku bukirisitu, kubakira ku Mana, kubakira kuri Yezu we nzira ukuri n’ubugingo.’’

Ku ruhande rw’abarimu bitabiriye aya mahugurwa, na bo bagaragaje ko azabafasha kurushaho kunoza ubutumwa n’akazi bashinzwe, cyane cyane mu gufasha abanyeshuri gukurikiza indangagaciro za gikiristu no kuzikurikiza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mujawamariya Dativa, umwarimu muri G.S. ya Kirambo, yavuze ko aya mahugurwa agiye kubafasha cyane cyane mu gukomeza kwita kuri za Agisiyo Gatolika zashinzwe mu mashuri, aho zitarashingwa hagashyirwamo imbaraga kugira ngo zishyirweho kandi zikore neza binyuze muri Kominote Gatolika.

Ati "Tugiye gukora ku buryo Kominote Catholic mu mashuri zikora neza aho zidakora neza kandi tugakora ku buryo buri kigo cy’ishuri kibamo Kominote Catholic ikora neza harimo n’imiryango ya Agisiyo Gatolika dufatanyije n’abayobozi b’ishuri ndetse n’ababyeyi.’’

Nsengiyumva Yohani Baptiste, umwarimu muri G.S. Busogo ya II, na we yashimangiye ko aya mahugurwa azabafasha kunoza imyigishirize y’isomo ry’Iyobokamana.

Ati "Twahuguwe kunoza Imyigishirize inoze muri iri somo no gufasha abanyeshuri kugira imyitwarire irimo ubumuntu bakazashobora kubaho mu miryago ya Agisiyo Gatolika ku ishuri bikabafasha kwitagatifuza.’’

Ubuyobozi bushinzwe Uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri bwatangarije Kinyamateka ko aya mahugurwa y’abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana amaze gutanga umusaruro ugaragara kuva yatangira gutangwa, kandi ko azakomeza mu rwego rwo gufasha abarimu bakora ubu butumwa mu bigo by’amashuri. kuri iyi nshuro Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yahuguye abarimu barenga 140

Ibi bigaragaza ko imwe mu ntego z’ingenzi z’aya mahugurwa ari ugukomeza kubaka kominote z’ubukiristu mu mashuri, aho abanyeshuri bazajya babona umwanya wo gukurana ukwemera, gusangira indangagaciro no kwitabira ibikorwa bya Agisiyo Gatolika. Abarezi na bo bakazagira uruhare mu gufasha ayo matsinda gukora neza no kugera ku ntego zayo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose