Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yamuritse igitabo “Ubuzima bwa Gikristu mu Ishuri”

Ku wa 18 Ugushyingo 2026, mu mahugurwa y’abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana mu mashuri ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, arimo n’ayo bafatanya na Leta ku bw’amasezerano, hamuritswe igitabo cyitwa “Ubuzima bwa Gikristu mu Ishuri”, kizajya gifasha aba barimu mu kazi kabo.

Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yamuritse igitabo “Ubuzima bwa Gikristu mu Ishuri”
Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yamuritse igitabo “Ubuzima bwa Gikristu mu Ishuri”

Bamwe mu barimu bitabiriye ayo mahugurwa bavuze ko iki gitabo kigiye kubafasha kurushaho kunoza imyigishirize y’isomo ry’Iyobokamana.

Nsengiyumva Yohani Baptiste, umwarimu muri G.S. Busogo II, yagize ati “Iki gitabo kigaragaza uburyo umunyeshuri ku ishuri afashwa ahereye mu masakaramentu akazamuka akabaho nk’umukiristu akazabikuriramo. Cyerekana kandi uburyo Kominote Catholic mu ishuri Gatolika itegurwa igashyirwaho n’ukuntu igenda irangiza inshingano zayo.”

Niyoyita Isabelle, umwarimu wigisha mu Ishuri Ribanza rya Kayove II, yavuze ko iki gitabo kivuga ku bukiristu mu mashuri kirimo inyigisho nziza zibereka uburyo bagomba kwigisha isomo ry’Iyobokamana, ndetse kikaba kinavuga ku miryango imwe n’imwe ya Agisiyo Gatolika, nk’Abarejiyo, aba JEC n’indi myinshi.

Ati “Niba tumaze gushinga umuryango wa Agisiyo Gatolika runaka, tuzabonamo n’amakuru adufasha kwereka abana icyo uwo muryango ukora, ubigisha iki? N’inkimfashanyigisho baduhaye kugira ngo dukomeze ubutumwa bwacu bwo kwigisha iyobokamana neza.”

Padiri Celestin Mbarushimana ushinzwe Uburezi Gatolika mu mashuri ya Diyosezi ya Ruhengeri yavuze ko iki gitabo cyamuritswe kitazibanda gusa ku mashuri Gatolika ahubwo n’andi mashuri ari abanza, ayisumbuye na za kaminuza kizabagirira akamaro.

Ati ‘’ Ntabwo gifunze ngo tuvuge ngo ni icya kiliziya Gatolika gusa ahubwo n’abandi bari hirya no hino mu mashuri atari aya Kiliziya bizabagirira akamaro haba muri Diyosezi ya Ruhengeri no mu yandi madiyosezi kizabagirira akamaro kuko ni ubuzima bwa gikiristu mu ishuri.’’

Yanongeyeho ko kandi iyo abanyeshuri bafashijwe mu ishuri no mi miryango batahamo nabo bibagirira akamaro.

Musenyeri Vincent Harolimana, yamuritse ku mugaragaro iki gitabo
Musenyeri Vincent Harolimana, yamuritse ku mugaragaro iki gitabo

Iki gitabo “Ubuzima bwa Gikirisitu mu Ishuri” cyamuritswe ku mugaragaro na Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri. Gikubiyemo amabwiriza n’ibigenderwaho, abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana bazakurikiza kugira ngo barusheho kwimakaza ubukiristu mu mashuri.

Ni igitabo kizajya cyifashishwa n’abanyeshuri, ubuyobozi bw’amashuri ndetse n’abandi bose bari hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (4)

KM

Ufite konti? Injira

  • A
    Admin 19 Ugushyingo 2026

    Mwifuza andi makuru kuri iki gitabo mwareba mu Isomero rya Kinyamateka kuri link ikurikira: https://kinyamateka.rw/isomero/ibitabo/ubuzima-bwa-gikristu-mu-mashuri

  • NF
    NSABIMANA Felicien 19 Ugushyingo 2026

    Ibi bitabo byaboneka bite ku isoko? Bigura amafranga angahe?

  • NF
    NSABIMANA Felicien 19 Ugushyingo 2026

    Ibi bitabo byaboneka bite ku isoko? Bigura amafranga angahe?

  • NL
    NSABIMANA Lucien 19 Ugushyingo 2026

    Ibi bitabo byaboneka bite ku isoko? Bigura amafranga angahe?

Izindi nkuru

Byose