Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Cyangugu: Musenyeri Sinayobye yasabye ko amashuri Gatolika akomeza kuba igicumbi cy’ubukristu, ubuntu n’ubupfura

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Édouard Sinayobye, yasabye abayobozi b’amashuri Gatolika gukomeza kugira uruhare mu kurera abanyeshuri barangwa n’ubukristu, ubuntu, imico myiza n’ubupfura, ashimangira ko amashuri atagomba kuba ahantu ho gutanga ubumenyi gusa, ahubwo akwiye no kuba igicumbi k’indangagaciro nziza.

Cyangugu: Musenyeri Sinayobye yasabye ko amashuri Gatolika akomeza kuba igicumbi cy’ubukristu, ubuntu n’ubupfura
Cyangugu: Musenyeri Sinayobye yasabye ko amashuri Gatolika akomeza kuba igicumbi cy’ubukristu, ubuntu n’ubupfura

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu mwiherero yayoboye, wahuje abayobozi b’amashuri Gatolika yo muri Diyosezi ya Cyangugu, wabereye ku Ibanga ry’Amahoro.

Mu butumwa yagejeje kuri aba bayobozi, Myr Sinayobye yashimangiye ko amashuri Gatolika akwiye kuba ahantu abanyeshuri batozwa gukura mu bumenyi no mu myifatire iboneye, bakamenya kubaho neza no gufasha abandi kubaho neza.

Yasabye abarezi kwita ku burere bwuzuye, bubafasha kurera abana bafite ubwenge, ubupfura, ubuntu n’indangagaciro za Gikirisitu, ku buryo bazavamo abantu bashoboye kandi bashobotse, bashobora kugira uruhare rwiza mu muryango no mu gihugu.

Uyu mwiherero watumijwe kandi uyoborwa na Musenyeri Sinayobye, wari ugamije gutura Imana inshingano z’abarezi, gutangiza umwaka w’amashuri mu isengesho, kurebera hamwe uko umwaka w’amashuri wa 2025–2026 wagenze no gufata ingamba zizatuma uburezi butangirwa mu mashuri Gatolika burushaho gutanga umusaruro mwiza.

Wateguwe kandi mu buryo bwa Sinodi, aho abayobozi b’amashuri bahawe umwanya wo gukorera mu matsinda, gutegana amatwi no kungurana ibitekerezo ku nshingano zabo mu burezi n’uburere bw’abanyeshuri.

Mu matsinda 10, bakoze isesengura ryimbitse ku bibazo n’ibikwiye kunozwa mu burezi, bagaragaza ko hakenewe kongerwa imbaraga mu myitwarire mbonezabupfura ku mpande zose zigira uruhare mu burezi.

Mu matsinda 10, bakoze isesengura ryimbitse ku bibazo n’ibikwiye kunozwa mu burezi
Mu matsinda 10, bakoze isesengura ryimbitse ku bibazo n’ibikwiye kunozwa mu burezi

Bashimangiye kandi ko iyobokamana n’indangagaciro za Gikirisitu bikwiye kuba umusingi uhuza inshingano z’uburezi zisabwa na Leta n’inshingano z’umurezi nk’umubyeyi, umutoza n’umurinzi w’iterambere ry’umwana.

Intego nyamukuru ni ukurera umwana ushoboye kandi ushobotse, urangwa n’ubumenyi, ubupfura n’indangagaciro za Gikirisitu, abifashijwemo n’abarezi na bo bagomba kuba intangarugero mu byo bigisha no mu myitwarire yabo.

Uyu mwiherero ugaragaza umuhate wa Diyosezi ya Cyangugu mu gukomeza guteza imbere uburezi budaheza ubumenyi n’uburere, kugira ngo amashuri Gatolika akomeze gutanga umusanzu mu kubaka abantu bafite ubumenyi, indangagaciro n’ubushobozi bwo guhindura umuryango nyarwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose