Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Padiri Gilbert Biziyaremye yasabye abanyeshuri kuba abahanga mu gukora icyiza n’abaswa mu gukora ikibi

Mu gikorwa cyo kwakira abanyeshuri bashya no gutangiza umwaka w’amashuri wa 2026–2027 muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, Ishami rya Kigali, cyabereye kuri Paruwasi ya Nyamirambo ku wa 27 Ugushyingo 2026, Padiri Gilbert Biziyaremye, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ishami rya Kigali, yasabye abanyeshuri kurangwa no kuba abahanga mu gukora icyiza, ariko bakaba abaswa mu gukora ikibi.

Padiri Gilbert Biziyaremye yasabye abanyeshuri kuba abahanga mu gukora icyiza n’abaswa mu gukora ikibi
Padiri Gilbert Biziyaremye yasabye abanyeshuri kuba abahanga mu gukora icyiza n’abaswa mu gukora ikibi

Mu ijambo rye, yifurije ikaze abanyeshuri bashya binjiye muri iyi kaminuza muri uyu mwaka w’amashuri wa 2026–2027, ababwira ko bahisemo neza kuko bagiye kwiga mu muryango uzabatoza indangagaciro nziza.

Ati ‘’Muje musanga bakuru banyu muzafatanya kandi natwe dukomeze kubaba hafi kugira ngo buri wese agere ku byiza yifuza. Turabasaba kugira ngo Nyagasani abahe ubuhanga nyakuri nk’uko Pawulo yabyandikiye Abanyaroma.’’

Ati ‘’Nanjye ndabishimiye ariko ndashaka ko muba abahanga mu gukora icyiza n’abaswa mu gukora ikibi’’ [Rom 16;19].

Yahuje ubu butumwa n’intego ya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda igira iti Audi et Aude, bisobanura ngo “Tega amatwi kandi utinyuke”.

Ati ‘’Muzatege neza amatwi mwumve icyo Imana ibifuzaho binyuze ku burezi, mwumve neza icyo igihugu cyacu cyifuza kuri buri muturarwanda wese maze mutinyuke, mugire uruhare mu iterambere ryanyu bwite n’iry’igihugu cyacu n’ibindi bihugu byose muturukamo n’iterambere rya Kiliziya.

Padiri Gilbert Biziyaremye kandi yashimiye ababyeyi bagiriye icyizere iyi kaminuza bakayoherereza abana babo, kugira ngo ibafashe kubategura neza mu murimo mwiza w’uburezi. Yanashimiye abarimu n’abandi bakozi bose bafatanya mu kurangiza inshingano zitoroshye bashinzwe.

Padiri Gilbert yanagarutse by’umwihariko ku banyeshuri bahisemo kwiga muri iyi kaminuza, abizeza ko batazicuza icyemezo bafashe.

Ati ‘’Ku buryo bw’umwihariko turashimira mwebwe banyeshuri mwaduhisemo, mwahisemo neza nta n’umwe uzicuza ko yahisemo kugana iyi kaminuza.’’

Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2026–2027, Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, Ishami rya Kigali, yakiriye abanyeshuri bashya 286, barimo 196 biga mu minsi isanzwe na 90 biga mu biruhuko.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ijwi

Padiri Gilbert Biziyaremye yasabye abanyeshuri kuba abahanga mu gukora icyiza n’abaswa mu gukora ikibi
0:00 0:00

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose