Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Ushaka kwihuta agenda wenyine ariko ushaka kugera kure agendana n’abandi – Karidinali Kambanda

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, yibukije abanyeshuri ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (Catholic University of Rwanda – CUR), ishami rya Kigali, ko umuntu ushaka kwihuta agenda wenyine, ariko ushaka kugera kure akagendana n’abandi.

Ushaka kwihuta agenda wenyine ariko ushaka kugera kure agendana n’abandi – Karidinali Kambanda
Ushaka kwihuta agenda wenyine ariko ushaka kugera kure agendana n’abandi – Karidinali Kambanda

Yabigarutseho mu butumwa yatanze mu gitambo cya Misa cyo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2026-2027 muri iyi kaminuza, ku wa 27 Ugushyingo 2026.

Iki gikorwa cyabereye muri Paruwasi ya Nyamirambo yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga, kibanzirizwa n’igitambo cya Misa yo gushimira Imana ku bw’umwaka ushize w’amashuri no kuyiragiza umwaka mushya w’amashuri watangiye.

Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, yagize ati ‘’Abato murabizi, umuntu niyo yaba ari umuhanga azi gukina umupira niyo yaba ari umuhanga ukomeye iyo atazi cyangwa se ashaka kugaragara ntashake gukina nka equipe bwa buhanga bwe bupfa ubusa team ntacyo buyigezaho.’’

Yashimangiye ko umuntu agomba kongera ku buhanga bwe ubushobozi bwo gukinira hamwe n’abandi, kuko ari bwo buhanga bwe butanga umusaruro.

Ati ‘’Naho ubundi aragenda agacenga wenyine umupira bakaza kuwumwaka cyangwa se umuzamu akaba yamubonye hakiri kare akabona aho ari butere ugasanga ntacyo bitanze kandi yashoboraga guhereza abandi bakaza kongera kumuhereza bakagera kure bagatsinda.’’

Yakomeje avuga ko uburezi atari ugutanga ubumenyi no gufasha abanyeshuri kugira ubushobozi gusa, ahubwo ko bunagamije gutegura umuntu ushoboye, ushobora gukorana n’abandi no kugendana na bo.

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, ishami rya Kigali, baganiriye na Kinyamateka, bavuze ko ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda bwongeye kubibutsa akamaro ko gukorera hamwe, bityo bakaba bagiye kurushaho kubishyira mu bikorwa kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

Diane Uwimpuhwe, wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’Imibare n’ikoranabuhanga (Mathematics and Computer Science), yagize ati ‘’Ubu tugiye kurushaho gukorera hamwe kugira ngo tuzamure ubumenyi bwacu buzatugirira akamaro ejo hazaza.’’

Yunganiwe na mugenzi we witwa Niyobuhungiro Egide, wiga mu ishami ry’Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (Economics and Geography), wavuze ko aho yize hose atigeze abona umunyeshuri watsinze wenyine, cyane ko abanyeshuri baba badafite ubushobozi bungana.

Ati ‘’Twese tuba dufite uko twumva amasomo atandukanye, nta muntu wumva byose wenyine aba akwiye n’abandi bamufasha kumva ibyo atumva.’’

Iki gikorwa cyo gutangiza umwaka w’amashuri wa 2026-2027 cyitabiriwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi paruwasi, abahiga, abakorera muri Arikidiyosezi ya Kigali, abihayimana, abanyeshuri, ababyeyi baharerera ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (Catholic University of Rwanda – CUR), ishami rya Kigali, ikorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yafunguwe ku mugaragaro na Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu mwaka wa 2025, itangirana abanyeshuri barenga ibihumbi bibiri.

Kugeza ubu, iyi kaminuza ifite abanyeshuri 690. Muri bo, 286 ni bo bakiriye muri uyu mwaka w’amashuri wa 2026-2027. Abanyeshuri 196 biga mu minsi isanzwe, mu gihe 90 biga mu biruhuko, bose bakaba biga mu ishami ry’Uburezi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose