Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Collège St André yizihije isabukuru y’imyaka 69, inahimbaza Mutagatifu wayiragijwe

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, ishuri rya Collège St André riherereye i Nyamirambo ryizihije isabukuru y’imyaka 69 rimaze rishinzwe, rinahimbaza Mutagatifu Andereya wariragijwe. Mu birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi ya Nyamirambo.

Collège St André yizihije isabukuru y’imyaka 69, inahimbaza Mutagatifu wayiragijwe
Collège St André yizihije isabukuru y’imyaka 69, inahimbaza Mutagatifu wayiragijwe

Ibi birori byitabiriwe n’abanyeshuri biga muri iri shuri, abaryizemo mu bihe bitandukanye, bamwe mu babyeyi, inshuti zaryo, abahagarariye inzego za Leta, abihayimana ndetse n’abapadiri bifatanyije na ryo muri ibi byishimo.

Padiri Egide Nsabirema, Umuyobozi wa Collège St André i Nyamirambo, mu ijambo rye yavuze ko bishimiye kwizihiza uyu munsi bari kumwe n’abarerewe muri iri shuri.

Ati ‘’Kuri uyu munsi twahisemo guhimbaza umunsi wa Mutagatifu twaragijwe, Mutagatifu Andereya ubusanzwe uhimbazwa ku wa 30 Ugushyingo. Kubera ko ari umunsi w’akazi kandi twifuza kuwuhimbazanya n’abarerewe hano kandi akaba ari n’igihe abanyeshuri barimo kwitegura ibizamini, umwepiskopi yatwemereye ko twawuhimbaza none.’’

Padiri Egide Nsabirema
Padiri Egide Nsabirema

Yakomeje avuga ko buri mwaka banizihiza ishingwa ry’iri shuri, ryashinzwe mu 1957.

Padiri André Kibanguka, wayoboye igitambo cya Misa cy’uyu munsi mukuru w’ishuri, wanayoboye iri shuri, mu nyigisho ye yagarutse ku buzima bwa Mutagatifu Andereya umurinzi w’iri shuri, yavuze ko Imana yamuhisemo, na we akayikorera ndetse akayigisha kugeza ayitangiyeho ubuzima. Yaboneyeho gusaba abanyeshuri gukurikiza urugero rw’umurinzi w’ishuri ryabo.

Ati ‘’Icyo twasigarana gitangaje ni uko Andereya intumwa atigeze aburana umwanya wa mbere n’ubwo Ivanjiri ibivuga inshuro nyinshi ko ari yo ntumwa ya mbere Yezu yatoye.

Yakomeje ati ‘’Mutagatifu Andereya witiriwe Collège St André; Collège ryari ishuri rya Kiliziya rifite amatwara ya Kiliziya. Kuba byarahuriranye bikaba Andereya mu Kigereki bivuga umugabo, n’abarishinzwe harimo abitwaga ba Andereya, bityo rero Andereya ryaje gutuma ikivugo cy’ishuri ryacu kiba koko Intwari, kubona umunsi nk’uyu turamwizihiza kiba ikimenyetso ko twubaha Mutagatifu Andereya.’’

Padiri André Kibanguka wanayoboye iri shuri
Padiri André Kibanguka wanayoboye iri shuri

Ishingwa rya Collège St André ryatangiriye i Rwamagana mu 1957, rishingwa na Musenyeri André Perraudin, afatanyije n’abandi bapadiri n’abihayimana barimo Musenyeri A. Charrue, Chanoine Jacques, Cuvelier, Reginald Griend na Jacques Noel.

Mu 1958, iri shuri ryimuriwe i Kigali kuri Sainte Famille, naho mu 1962 ryimurirwa i Nyamirambo, aho imirimo yo kuryubaka yarangiye mu 1964.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose