Musenyeri Vincent Harolimana yashimiye abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana muri Diyosezi ya Ruhengeri
Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yashimiye abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana mu mashuri ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri n’ayo ifatanya na Leta ku bw’amasezerano, ku bw’umurimo mwiza bakora mu gusohoza ubutumwa bwa Kiliziya mu burezi, bafasha abana barererwa muri ayo mashuri.
Ibi yabigarutseho ku wa 18 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga amahugurwa y’abo barimu yabereye muri Centre Pastoral Bon Pasteur, mu mahugurwa agamije kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi, by’umwihariko mu isomo ry’Iyobokamana.
Mu ijambo rye, Musenyeri Vincent yagize ati ‘’Ndashaka kubashimira ubutumwa bwiza musohoza mu izina rya Kiliziya mu mashuri murimo mufasha abana barimo, mubatoza kumenya Imana kugira ngo bayikunde. Umuganda wanyu ni indashyikirwa muri gahunda ya Diyosezi yacu yo gutanga uburezi n’uburere bufite ireme.’’
Yavuze ko intego ya Kiliziya ari ukwita ku mwana no kumufasha gukura neza, kugira ngo azabe umuntu ubereye Imana, akure mu gihagararo, mu bwenge no mu busabane n’Imana.
Ati ‘’Hari iyo gahunda yo kurera umuntu wuzuye aho ahabwa ubwenge n’ubushobozi ariko akananirwa gukura neza mu ndangagaciro za gikiristu, indangagaciro zigomba kuranga uwemera Kristu, urumuri rw’Ivanjiri rukatumurikira mu mashuri yacu kugira ngo abana bacu bakure koko babereye Imana kandi babereye abantu.’’
Musenyeri Vincent yakomeje ashimira abarimu ku bwitange bagaragaza, avuga ko umurimo wabo wunganira uw’abandi barimu batanga ubumenyi n’ubushobozi bifasha abana gutera imbere mu byiciro bitandukanye by’ubuzima. Yagaragaje ko abarimu b’Iyobokamana bo babafasha kubaka abana nk’abana b’Imana, babatoza gukura mu kwizera no mu rukundo.
Ati ‘’Diyosezi ya Ruhengeri irabashimira kandi yiteguye gukomeza kubaba hafi kugira ngo musohoze ubutumwa muhamagariwe kuko uko tubafata ntabwo muri abarimu basanzwe ahubwo muri abafatanyabutumwa ba Kiliziya mu mashuri yacu.’’
Yasobanuye ko ari na yo mpamvu hategurwa aya mahugurwa, yiyongera ku bindi bikorwa bigamije kubafasha gusohoza neza ubutumwa bahamagariwe, babikora bishimye kandi bikagira umusaruro mu mashuri bigishamo.
Yagaragaje ko umusaruro w'ibyo bikorwa ugaragarira mu gukomeza gushinga imizi kw'ubukirisitu mu mashuri, aho abana bigishwa Ijambo ry'Imana n'Iyobokamana, bagafashwa guhimbaza imihango mitagatifu irimo Misa Ntagatifu, kwitegura amasakaramentu no gukura mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo.
Mu gusoza, yashimiye Padiri Celestin Mbarushimana, ushinzwe uburezi muri Diyosezi ya Ruhengeri ndetse n’ubwigishwa, n’abandi bose bafatanyije na we, ku ruhare bakomeje kugira mu gufasha abana gukura mu busabane n’Imana.
Yashimangiye ko abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana bafite uruhare rukomeye mu gusohoza ubutumwa bwa Kiliziya mu mashuri, binyuze mu burere n’indangagaciro za gikiristu batoza abana, kugira ngo bakure ari abantu buzuye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.