Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Myr Balthazar yibukije abaseminari ko Kiliziya ibategerejemo abapadiri

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Lewo, umurinzi wa Seminari Nto ya Kabgayi, wabaye kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2026 i Kabgayi, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yabwiye abaseminari ko kuba barageze muri iyi Seminari atari impanuka, abasaba gukurikirana neza umuhamagaro bumva mu mitima yabo kugira ngo bazasohoze umugambi Imana ibafiteho wo kuzaba abapadiri.

Myr Balthazar yibukije abaseminari ko Kiliziya ibategerejemo abapadiri
Myr Balthazar yibukije abaseminari ko Kiliziya ibategerejemo abapadiri

Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye Igitambo cya Misa, Myr Balthazar yashishikarije abaseminari kwita ku ijwi ry'Imana ryatumye biyumvamo umuhamagaro, abasobanurira ko guhamagarwa ari intangiriro y'urugendo, atari iherezo ryarwo.

Yagize ati “Baseminari bana bacu, kuba muri hano muri iyi Seminari Nto ya Kabgayi ntabwo ari impanuka. Kuba hari igihe mwumvise umutima wanyu ugize icyifuzo cyo kuza hano muri seminari ndetse n'ababyeyi bakabibafashamo si impanuka. Kuba mwiyumvamo umuhamagaro wo kuzaba abapadiri na byo ni ikintu gikomeye, ariko turabizi guhamagarwa ni intangiriro y'urugendo, ntabwo ari iherezo ryarwo.”

Yifashishije urugero rw'umuhanuzi Yeremiya, wagaragaje ubwoba n'intege nke igihe Imana yamuhamagaraga, yabwiye abaseminari ko badakwiriye kwihisha inyuma y'intege nke zabo cyangwa ngo batinye umuhamagaro biyumvamo, kuko Imana ari yo ibaha imbaraga zo kuwusubiza.

Yagize ati “Natwe ntitukihishe inyuma y'intege nke zacu cyangwa izindi mpamvu zidutera kwanga. Imana ntidusaba kuba dufite byose mbere y'uko iduhamagara, idusaba umutima gusa witeguye kuyumvira no kuyisubiza.”

Yakomeje agaragaza ko urugendo rw'umuhamagaro rutangirira ku muntu ubwe, akabanza kumva no gusobanukirwa icyifuzo afite cyo kwiyegurira Imana. Gusa, kugira ngo icyo cyifuzo gikomeze gukura, bisaba ko agira aho agishyira mu bikorwa ndetse n'abamufasha kugisobanukirwa. 

Umuryango, inkingi mu rugendo rw'umuhamagaro

N'ubwo umuhamagaro ari icyifuzo umuntu yiyumvamo, umuryango na wo ugira uruhare rukomeye mu gufasha umwana kuwuvumbura no kuwukurikirana. Ni imwe mu nshingano Myr Balthazar yibukije ababyeyi kudahitiramo abana babo ubuzima bashaka ko babamo, ahubwo bakabafasha kumenya no gukurikira umuhamagaro biyumvamo.

Yagize ati “Babyeyi, nimufashe abana banyu kuvumbura umuhamagaro Imana yabateganyirije. Ntimukabahitiremo kubaho ubuzima mushaka mwebwe, mwifuzako babamo gusa. Ntimukabibahatire, ahubwo mubafashe kumenya icyo Imana ibashakaho.”

N'ubwo yashishikarije ababyeyi gushyigikira umuhamagaro w'abana babo, yanagaragaje ko uruhare rw'ababyeyi rudahagije rwonyine mu rugendo rw'umuhamagaro, kuko bakenera kunganirwa n'abarezi. 

Abarezi ba Seminari ntibigisha amasomo gusa ahubwo banarera umuhamagaro

Myr Balthazar kandi yibukije abarezi ko bafite inshingano yo gufasha abaseminari gukura mu bumenyi, mu myitwarire no mu buzima bwa roho, kugira ngo bazabashe gusobanukirwa neza umuhamagaro wabo. Yabasabye kubarera mu buryo bwuzuye, kugira ngo bazakire umuhamagaro w'Imana biteguye kandi bishimye.

Yagize ati “Barezi, namwe nimufashe aba baseminari gukura mu bumenyi no mu buzima bwa roho, kugira ngo koko barerwe mu buryo bwuzuye maze bazakire umuhamagaro w'Imana biteguye kandi bazawusubize bwangu kandi bishimye.”

Padiri Rukundo Pater ushinzwe amasomo muri iyi Seminari yagaragaje ko bafasha abaseminari kwiyumvamo umuhamagaro no kuwukomeza kuko n'ubwo babaha ubumenyi busanzwe ariko nyuma yaho banabaha n'izindi nyigisho n'amasomo abashishikariza kwita ku muhamagaro w’ubusaserodoti.

Yagize ati"iri shuri ni ishuri riri ku rwego rw’amashuri yisumbuye nk'ayandi ariko rikagira umwihariko w'uko nyuma y'amasomo asanzwe atangwa mu ishuri, tugira n'andi masomo twongeraho yo kubafasha gutekereza ku muhamagaro wabo no kubakundisha umuhamagaro w’ubusaseredoti."

Yakomeje avugako no muri iki gihe isi yuzuye ibishuko bishobora kurangaza urubyiruko bikabangisha ubusaseridori, Seminari ibaba hafi ikabarinda guhura na byo.

Ati "Mu Iseminari dukomera kuri discipline tugafasha umwana kugira umurongo umwerekeza guhanga amaso kucyo yifuriza ejo hazaza. Ibanga ryacu ni ukumuhora iruhande kurusha byabindi bishobora kumukurura ukamwibutsa icyerekezo cye, haba hari n'aho bitagenda neza ukamukebura".

Padiri Rukundo yagaragaje ko usibye kubafasha kumva neza umuhamagaro, banabafasha gutsinda amasomo kuko abaseminari bagira umusaruro mwiza w'amanota. Mu mwaka ushize mu baseminari 80 bakoze ikizamini cya Leta gisoza ikiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye batsinda ku kigero cya 84% mu gihe abakoze mu kiciro cya kabiri gisoza amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 90%.

Kugeza ubu Seminari nto ya Kabgayi ifite abanyeshuri bagera kuri 443 biga mu mashami atandukanye y'icyiciro rusange no mu mashami ya PCB,PCM na MCB.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Videwo

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose