Musenyeri Vincent Harolimana yagaragarije abarimu b’Iyobokamana ingingo zirindwi zikwiye kubayobora mu butumwa bwabo
Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yagaragarije abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana mu mashuri Gatolika ingingo zirindwi zikwiye kubayobora mu butumwa bashinzwe, abasaba kurushaho gucengera izi ngingo kugira ngo bashobore kuzuza neza inshingano bafite.
Ibi yabigarutseho ku wa 18 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana mu mashuri Gatolika ya Diyosezi ya Ruhengeri, arimo n’ayo bafatanya na Leta ku bw’amasezerano.
Mu butumwa yagejeje kuri aba barimu, Musenyeri Vincent yavuze ko izi ngingo ari ingenzi kandi ko zikwiye gukomeza kubagenga no kubayobora mu butumwa bwabo, abasaba kurushaho gucengera izi ngingo kugira ngo bashobore kurera no gufasha abanyeshuri gukura mu kwemera.
Ingingo ya mbere: kunoza imyigishirize y’isomo ry’Iyobokamana
Musenyeri Vincent yasabye abarimu kunoza imyigishirize y’isomo ry’Iyobokamana, baritegura neza kandi bagakoresha imfashanyigisho zijyanye n’igihe.
Ati “Isomo ry’Iyobokamana mukwiye kuritegura neza mukarikoresha neza, imfashanyigisho zijyanye n’igihe kuko hari ibitabo dufite mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, izo nyigisho zikaba zigomba kubayobora kugira ngo mushobore gufasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa neza ijambo ry’Imana n’inyigisho za Kiliziya mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Ingingo ya kabiri: Kuba abafatanyabutumwa n’abahamya b’ukwemera
Yavuze ko abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana badakwiye kumva ko ari abarimu basanzwe, ahubwo ko ari abafatanyabutumwa bahamagariwe mbere na mbere kuba intumwa n’abahamya b’ukwemera mu mashuri bakoreramo.
Ingingo ya gatatu: Kuba icyitegererezo mu byo bigisha
Umwepiskopi wa Ruhengeri yasobanuye ko umwarimu w’Iyobokamana adakwiye kugarukira gusa ku gutanga ubumenyi bwo mu mutwe, ahubwo agomba kuba umuhamya w’ibyo yigisha binyuze mu mico myiza imuranga no kuba icyitegererezo ku banyeshuri.
Yagaragaje ko abanyeshuri bakwiye kubona umwarimu wabo w’Iyobokamana nk’umuntu ubabera urugero rwiza mu ishuri no mu buzima busanzwe, aho kumubona nk’uwigisha gusa kubera ko ahembwa buri kwezi.
Ingingo ya kane: Gutoza abanyeshuri indangagaciro za gikiristu n’iz’umuco nyarwanda
Musenyeri Vincent yasabye abarimu kujya bahora bagaruka ku ndangagaciro za gikiristu n’iz’umuco nyarwanda, kuko ari zo zigomba kuba umusingi w’uburere butangirwa mu mashuri ya Kiliziya.
Ati “Imigenzo myiza ishingiye ku Ivanjiri noneho hakabamo n’indangagaciro za kimuntu n’iz’umuco nyarwanda kugira ngo haboneke umwana ushoboye kandi ushobotse.”
Ingingo ya Gatanu: Guha Imana umwanya wa mbere no gushyira imbaraga mu burere mbonezabupfura
Yasabye abarimu guha Imana umwanya wa mbere, bagashyira imbaraga mu burere mbonezabupfura, harimo gutoza abanyeshuri ikinyabupfura, ubwitonzi no kubafasha gukura mu kwemera.
Yashimangiye ko ukwemera kugomba kurangwa n’ibikorwa bifatika by’urukundo, asaba abarimu gufasha abanyeshuri kumva akamaro k’isengesho, kwitabira amatsinda n’imiryango ya Agisiyo Gatolika, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa by’ubwitange, birimo n’ibya Caritas.
Ati “Aha ngaha harimo gutoza abanyeshuri ikinyabupfura hakaza ubwitonzi, harimo n’ibyubaka umuntu mu kwemera, gushyigikira umuntu mu kwemera isengesho kandi mukumva ko ukwemera buri gihe kurangwa n’ibikorwa bifatika by’urukundo, mukamenya amatsinda, imiryango ya Agisiyo gatolika, aha ngaha mugashishikariza abana kugira ukwemera kujyana n’ibikorwa bigaragarira no mu bwitange bikagaragarira nko muri Caritas aho muri.”
Ingingo ya Gatandatu: Gukorera hamwe n’abandi no kwita ku mibereho y’abanyeshuri
Musenyeri Vincent, yasabye abarimu kumva ko bari mu butumwa bumwe n’abandi, bityo bakarangwa n’ubwitange, ubufatanye n’imikoranire myiza n’inzego zitandukanye.
Yagaragaje ko bakwiye kumva ko bafitanye isano mu butumwa na Padiri Omoniye w’ishuri, Padiri wa Paruwasi, Diyosezi ndetse n’ababyeyi, kugira ngo bafatanye gufasha abana gukura mu kwemera.
Yabibukije ko abana bigisha baba baturuka mu miryango itandukanye, imwe muri yo ikaba ifite ibibazo, ndetse bamwe bakaba bafite ibikomere bishingiye ku mateka, imibereho y’imiryango yabo n’ibindi bibazo bitandukanye.
Yabasabye kujya batega amatwi abanyeshuri, bakabagira inama nziza kandi bakabagezaho amagambo abafasha kongera kwigirira icyizere no gukomeza ubuzima bafite icyizere.
Ati “murumva ko ubu butumwa burenze kure kwigisha ibyo abana basubiramo bagasubiza ngo bagize icumi ku icumi. Oya uko muri mu ishuri ni umubyeyi n’umurezi bikagaragara rero mu buryo bwo gutega amatwi no kugira ijambo ryiza mugeza ku bana byose bishingiye ku Ivanjiri.”
Ingingo ya karindwi: Guha agaciro amahugurwa n’inama bigamije guteza imbere ireme ry’uburezi
Mu ngingo ya karindwi ari nayo ya nyuma, Musenyeri Vincent yasabye abarimu guha agaciro igihe bahurira mu mahugurwa no mu nama, bakungurana ibitekerezo kandi bakakira icyerekezo bahabwa kugira ngo barusheho kunoza inshingano zabo.
Yabasabye kandi kujya bashyira mu bikorwa imyanzuro iba yafatiwe mu nama zitandukanye, kuko bigira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi no kurera umwana ukura neza mu gihagararo, mu bwenge, mu bushobozi no mu busabane n’Imana.
Ati “Mujye mwihatira gushyira mu bikorwa imyanzuro iba yagezweho mu nama zitandukanye kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze kuzamuka barere umwana ukura mu gihagararo, utagwingiye, umwana ukura mu bwenge n’ubushobozi abikesha amasomo ye yiga neza kandi ahugukira ndetse umwana ukura mu busabaniramana ku buryo akura mu kwemera mu kwizera no mu rukundo.”
Izi ngingo zirindwi, ni ubutumwa bushimangira ko umwarimu w’isomo ry’Iyobokamana afite uruhare rukomeye mu burere bwuzuye bw’umwana, bityo ubwitange, ubufatanye n’ubuhamya bwiza bw’ukwemera bikaba ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubutumwa Kiliziya imushinze.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.