Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Lycée de Zaza ryizihije Yubile y’imyaka 75, Musenyeri Twagirayezu asaba abahanyuze kugaragariza abandi ineza bagiriwe

Kuri iki cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, Ishuri ryisumbuye rya Lycée de Zaza ryizihije Yubile y’imyaka 75 rimaze rishinzwe, hibukwa uruhare ryagize mu burezi n’uburere bw’abakobwa mu Rwanda.

Lycée de Zaza ryizihije Yubile y’imyaka 75, Musenyeri Twagirayezu asaba abahanyuze kugaragariza abandi ineza bagiriwe
Lycée de Zaza ryizihije Yubile y’imyaka 75, Musenyeri Twagirayezu asaba abahanyuze kugaragariza abandi ineza bagiriwe

Ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, akikijwe n’abapadiri batandukanye bo muri iyi Diyosezi ndetse n’abandi bifatanyije n’iri shuri muri ibi birori.

Byanitabiriwe na bamwe mu banyeshuri bize muri iri shuri, ababyeyi baharerera, abayobozi mu nzego za Leta, abihayimana bo mu miryango itandukanye ndetse n’abandi bashyitsi baje kwifatanya na Lycée de Zaza kwizihiza iyi Yubile.

Mu nyigisho ye, Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yibukije ko Yubile ari umwanya wo kuzirikana aho umuntu cyangwa umuryango ugeze mu rugendo rwo kuzuza inshingano zawo, ugashimira Imana ibyiza yawugiriye, ariko ukanasaba imbabazi ku byo utabashije kuzuza uko bikwiye.

Ati “Yubile ni umwanya wo kuzirikana aho tugeze mu rugendo rwo kuzuza inshingano zacu turabyizihiza ariko dusaba n’imbabazi z’ibyo tutabashije kuzuza.”

Yakomeje agaragaza ko kwizihiza Yubile y’imyaka 75 ya Lycée de Zaza ari umwanya wo kuzirikana ibyiza byagezweho n’uruhare rw’iri shuri mu buzima bw’abahanyuze, abahiga ubu ndetse n’abazahiga mu gihe kizaza.

Ati “Uyu munsi twizihiza Yubile y’Imyaka 75 y’iyi Lycee ya Zaza, turazirikana ko ari abahanyuze, ari abahari ubu ngubu, n’abazaza bahavanye byinshi byiza. Ibyiza Imana yabagiriye ibinyujije ku bantu batandukanye, ibyiza baboneye aha ngaha bahawe n’Igihugu cyababyaye, ibyo bahawe na Kiliziya barabishimira Imana ariko tugafata n’umugambi tukahavana isomo.”

Musenyeri Twagirayezu yavuze ko ibyiza abantu bakuye muri iri shuri, haba mu bumenyi, mu burere no mu ndangagaciro, bikwiye kubabera isoko yo gukorera abandi no kubagezaho ineza na bo bagiriwe.

Ati: “Ubumenyi, indangagaciro nziza zose mwavanye aha ngaha kandi mukihavana turabifuriza ko zagira urukundo ho umusemburo bityo uwanyuze aha ngaha wese akahavana imibereho myiza ari ku mubiri ari no ku mutima.”

Lycée de Zaza, yizihije Yubile y’imyaka 75, iherereye mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni ishuri rya Kiliziya Gatolika rifatanya na Leta kubw’amasezerano.

Iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 1951, ritangijwe n’ababikira b’abamisiyoneri bo mu muryango wa Notre-Dame d’Afrique. Mu myaka 75 rimaze, ryagize uruhare mu burezi n’uburere bw’abakobwa, ribafasha kubona ubumenyi n’indangagaciro bibafasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Kuri ubu ryigamo abakobwa basaga 630 barimo abiga mu cyiciro rusange no mu mashami ya siyansi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose