Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Myr Rwakabayiza yasobanuye impamvu Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashyizeho gahunda yo guhimbaza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika

Myr Leon Paul Dieudonné Rwakabayiza, Umunyamabanga w’Ibiro bishinzwe Uburezi Gatolika mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yasobanuye ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika, gitegurwa n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda kuva mu 2008, kigamije kwibutsa abafatanyabikorwa bose mu burezi inshingano zabo, guteza imbere uburezi bufite ireme no kurera umuntu wuzuye mu mutima no mu mubiri.

Myr Rwakabayiza yasobanuye impamvu Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashyizeho gahunda yo guhimbaza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika
Myr Rwakabayiza yasobanuye impamvu Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashyizeho gahunda yo guhimbaza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Myr Rwakabayiza yavuze ko iki cyumweru ari umwanya wihariye wo kwisuzuma ku ruhande rw’abanyeshuri, abarezi, ababyeyi, Leta, Kiliziya ndetse n’abaterankunga, kugira ngo buri wese arusheho kumva uruhare rwe mu guteza imbere uburezi Gatolika.

Yasobanuye ko buri mwaka Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishyiraho insanganyamatsiko yihariye igenderwaho mu kwizihiza iki cyumweru, mu rwego rwo gushimangira ubutumwa bwa Kiliziya mu gutanga uburere buhamye no kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.

Myr Rwakabayiza yagize ati “Buri mwaka tugira insanganyamatsiko ihoraho igira iti ‘Kiliziya Gatolika mu gutanga uburere buhamye no kurera umwana ushoboye kandi ushobotse’. Muri uyu mwaka w’ubutumwa wa 2026-2027, Inama y’Abepiskopi yahisemo ko twagendera ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Tubeho mu kuri, tube ishema ry’igihugu na Kiliziya’, imurikirwa n’Ivanjili ya Yohani 8, 31-32.”

Icyumweru cy’Uburezi Gatolika kimaze iki?

Myr Rwakabayiza yavuze ko kuva mu 2008, igihe Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangizaga gahunda yo kwizihiza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika, intego nyamukuru ari ugufasha buri wese ugira uruhare mu burezi gusobanukirwa neza inshingano ze no kuzishyira mu bikorwa.

Yagaragaje ko iki cyumweru kidakwiye gufatwa nk’umuhango usanzwe, ahubwo ko ari umwanya wo kongera gusuzuma uko uburezi butangwa, ibikwiye kunozwa n’uburyo abafatanyabikorwa bashobora gufatanya kugira ngo amashuri agere ku ntego yo gutanga ubumenyi no kurera abanyeshuri bafite indangagaciro ziboneye.

Ati“Haba hagamijwe mbere na mbere kugira ngo Kiliziya ihamagarire abagira uruhare mu burezi Gatolika kurushaho kumva neza inshingano n’uruhare byabo mu burezi Gatolika.”

Yasobanuye ko abanyeshuri bibutswa ko inshingano yabo ari ukwiga neza no kwakira uburere bubafasha gukura neza mu mitekerereze, mu myitwarire no mu buzima bw’umubiri na roho.

Ku ruhande rw’abarezi, yavuze ko iki cyumweru kibibutsa ko inshingano zabo zitagarukira ku gutanga amasomo gusa, ahubwo ko bagomba no gutanga ubuhamya bwiza binyuze mu myitwarire yabo ya buri munsi.

Yifashishije ingingo ya 803 y’Amategeko ya Kiliziya Gatolika, yasobanuye ko abarimu bo mu mashuri Gatolika bakwiye kurangwa no kwigisha ibyo bazi kandi basobanukiwe, bakabikora mu buryo buboneye, banagaragaza imyitwarire ifasha abanyeshuri gusobanukirwa no gukurikiza ibyo bigishwa.

Ati “Kwigisha ntibihagije kuko ugomba kwigisha unerekana ko imyitwarire yawe ifasha uwo wigisha kumva ibyo wigisha.”

Myr Rwakabayiza yavuze ko umurezi mwiza akwiye kugira ubumenyi, ubushake bwo kubutanga neza, ubushobozi bwo kubugeza ku banyeshuri n’imyitwarire iboneye ituma aba icyitegererezo ku bo ashinzwe kurera.

Ababyeyi bibutswa ko uburere bw’ibanze buhera mu rugo

Myr Rwakabayiza yavuze ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ari n’umwanya wo kwibutsa ababyeyi ko ari bo ba mbere bafite inshingano zo kurera abana babo, mbere y’uko bajyanwa mu bigo by’amashuri.

Yasobanuye ko umwana agomba gukura mu muryango umuha indangagaciro nziza, kugira ngo agere ku ishuri yarateguwe neza, bityo abarimu bakomeze umurimo wo kumwigisha no kumurera.

Yagize ati “Uburezi bw’ibanze bw’abana buhera iwabo, bityo umwana agashyikirizwa ibiganza by’abarezi yaranyuze mu biganza byiza.”

Yongeyeho ko umuco nyarwanda ushimangira agaciro k’uburere bwiza, aho umubyeyi adahabwa icyubahiro kubera ko yabyaye gusa, ahubwo ko agihabwa no kubera uburyo yareze abana be.

Bityo, iki cyumweru kiba umwanya wo gushishikariza ababyeyi gufatanya n’amashuri, gukurikirana imyigire y’abana babo no kubafasha gukura bafite imyitwarire n’indangagaciro ziboneye.

Leta na Kiliziya na byo byibutswa inshingano zabyo

Myr Rwakabayiza yavuze ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika giha n’amahirwe Leta yo kongera kureba uruhare rwayo mu guteza imbere uburezi, cyane cyane mu mashuri Kiliziya Gatolika ifatanyamo na Leta ku bw’amasezerano.

Yasobanuye ko Leta ifite inshingano zirimo kubaka amashuri, guhemba abarimu no kugenzura ko integanyanyigisho na gahunda z’uburezi byubahirizwa uko bikwiye.

Ku ruhande rwa Kiliziya, yavuze ko igomba guharanira ko amashuri yayo agumana umwimerere wa Gatolika, azwi nka identité catholique mu Gifaransa, kandi agaharanira iterambere ry’umuntu wuzuye, mu mitekerereze, mu mubiri no mu buzima bwa roho.

Ati “Ni umwanya twavuga ko buri wese yibutswa inshingano ze. Iyo dukoresheje ijambo kwikebuka mu nshingano zawe, bituma buri wese afata umurongo wo kurushaho kuzikora neza.”

Yagaragaje ko iyo buri ruhande rusobanukiwe inshingano zarwo kandi rukazisohoza, bituma uburezi burushaho kugira ireme, abanyeshuri bakabona ubumenyi bubafasha mu buzima ndetse bakarerwa mu ndangagaciro zubaka umuryango, igihugu na Kiliziya.

Abaterankunga na bo bahamagarirwa kugira uruhare mu burezi

Myr Rwakabayiza yavuze ko uburezi busaba ubushobozi n’ibikoresho byinshi, ku buryo amashuri adashobora kubigeraho hifashishijwe uruhare rw’abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, Leta na Kiliziya gusa.

Yasobanuye ko n’abaterankunga bibutswa ko bafite uruhare mu gufasha amashuri kubona ibikenewe kugira ngo akore neza, mu gihe buri wese akora ibiri mu nshingano ze.

Yagize ati “Abaterankunga bongera guhamagarirwa gutera inkunga icyo gikorwa cy’uburezi, twese twuzuzanye mu nshingano kandi dufatanye.”

Yongeyeho ko gushyiraho iki cyumweru byari bigamije no kwerekana agaciro Kiliziya iha uburezi mu kubaka igihugu no gukomeza ubutumwa bwayo. Ni muri urwo rwego ibikorwa byo kugihimbaza bikorerwa ku nzego zitandukanye, zirimo paruwasi, diyosezi no ku rwego rw’igihugu, hagamijwe kongera imbaraga mu burezi Gatolika.

Insanganyamatsiko z’Icyumweru cy’Uburezi Gatolika mu myaka ibiri

Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cy’umwaka w’ubutumwa wa 2025-2026 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ndera neza, nkure neza, nkore neza.” Ibyo byagaragazaga isano iri hagati y’uburere bwiza, gukura neza no kugira ubushobozi bwo gukora ibiteza imbere umuntu n’umuryango. Iki cyumweru cyasorejwe muri Diyosezi ya Cyangugu.

Mu mwaka w’ubutumwa wa 2026-2027, insanganyamatsiko yahiswemo ni “Tubeho mu kuri, tube ishema ry’igihugu na Kiliziya.” Ishimangira akamaro ko kubaho mu kuri no kurera abantu bashobora kuba ishema ry’igihugu na Kiliziya, baharanira indangagaciro nziza mu buzima bwabo bwa buri munsi.Iki cyumweru cy’uyu mwaka kizazasorezwa muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu gusoza, Myr Rwakabayiza yibukije ko uburezi ari umwe mu mirimo Kiliziya Gatolika yashinzwe na Yezu Kristu, bityo ko kubwitangira atari umurimo usanzwe gusa, ahubwo ari n’ubutumwa ifite bwo gufasha abantu gukura no kubaho neza.

Yasobanuye ko ubutumwa bwa Kiliziya burimo kwigisha, gutagatifuza no kuyobora, bityo ko uburezi bujyana neza n’inshingano yo kwigisha yahawe na Kristu. Yashimangiye ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ari umwanya wo kongera kwibutsa Kiliziya n’abo bafatanyije muri uwo murimo ko uburezi bukwiye gutanga ubumenyi buhamye, uburere bwiza n’indangagaciro zubaka umuntu, Kiliziya n’igihugu.

Yasoje agaragaza ko iyo abanyeshuri, abarezi, ababyeyi, Leta, Kiliziya n’abaterankunga basobanukiwe inshingano zabo kandi bagafatanya, uburezi burushaho kugera ku ntego yabwo yo kurera umuntu ushoboye kandi ushobotse, ushobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no mu butumwa bwa Kiliziya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose