Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
JK
Umunyamakuru

Journal KINYAMATEKA

Yanditse inkuru 2 kuri Kinyamateka. Kuva 01 Kanama 2026 kugeza 01 Kanama 2026.

Inkuru
2
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Inkuru ze

Zerekanwe 2 muri 2

Ishuri Ryisumbuye rya Nyange ryatangaje isoko ryo kugemura ibiribwa n'ibikoresho mu mwaka w'amashuri wa 2026–2027.
Anyuranye / Mu Rwanda

Ishuri Ryisumbuye rya Nyange ryatangaje isoko ryo kugemura ibiribwa n'ibikoresho mu mwaka w'amashuri wa 2026–2027.

Ishuri Ryisumbuye rya Nyange ryaragijwe Mutagatifu Yozefu riramenyesha abantu bose babyifuza ko rishaka gutanga isoko ryo kugemura ibiribwa rusange, ibikoresho byo mu biro n'ibikoresho by'isuku bizakoreshwa mu gihembwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri wa 2026–2027. Abifuza gupiganira iri soko basabwe kugeza amabaruwa yabo akubiyemo ibisabwa mu bunyamabanga bw'ishuri bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2026, saa yine za mu gitondo (10:00), mu gihe gufungura ayo mabaruwa bizakorerwa mu ruhame uwo munsi saa yine n'igice (10:30) Abifuza ibindi bisobanuro babisanga mu gitabo cy'amasoko kiboneka ku bunyamabanga bw'ishuri nyuma yo kwishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Frw) kuri imwe muri konti z'ishuri, ari yo 512363102110185 (E.S.P. Nyange) iri muri Banki y'Abaturage y'u Rwanda (BPR) cyangwa 72914 (E.S. Nyange) iri muri Umwalimu SACCO. Iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi w'Ishuri, Padiri René Claude Hakizimana, rikaba ryarakorewe i Nyange ku wa 21 Nyakanga 2026.

Journal KINYAMATEKA · 01 Kanama 2026
Sangiza
College APEJERWA Nyange TSS yatangaje ipiganwa ry'isoko ryo kugemura ibiribwa n'ibikoresho by'ishuri
Anyuranye / Mu Rwanda

College APEJERWA Nyange TSS yatangaje ipiganwa ry'isoko ryo kugemura ibiribwa n'ibikoresho by'ishuri

Ubuyobozi bwa College Apejerwa Nyange TSS, iherereye mu Karere ka Ngororero, buramenyesha amakoperative n'abandi bacuruzi babyifuza ko bwatangije ipiganwa ry'isoko ryo kugemura ibiribwa by'abanyeshuri, inkwi zo gucana ndetse n'ibikoresho byo mu biro n'iby'ishuri bizakoreshwa mu mwaka w'amashuri wa 2026–2027. Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga iri soko kizaboneka ku bunyamabanga bw'ishuri kuva ku wa 31 Nyakanga 2026 kugeza ku wa 21 Kanama 2026 saa 09h00 za mu gitondo. Abifuza gupiganira iri soko bazasabwa kuba bafite Declaration igaragaza ko bishyuye amafaranga y'ipiganwa angana na Frw 10,000, yishyurwa kuri konti ya Rwanda Revenue Authority (RRA). Inyandiko zisaba gupiganira iri soko zizakirwa ku bunyamabanga bw'ishuri kugeza ku wa 21 Kanama 2026 saa 09h00, naho igikorwa cyo gufungura amabahasha ku mugaragaro kikazaba kuri uwo munsi saa 09h30 ku cyicaro cy'ishuri.

Journal KINYAMATEKA · 01 Kanama 2026
Sangiza