Papa Leo XIV yasoje uruzinduko yagirirga muri Argentine yerekeza muri Peru
Papa Leo XIV yavuye mu gihugu cya Argentine yerekeza muri Peru, aho agiye gukomereza urugendo rwe rwa gitumwa muri Amerika y’Amajyepfo, rukaba ari na rwo rugendo rwa gatatu kandi rwa nyuma mu bihugu bitatu byo muri ako karere.
Kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita, indege yari itwaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Buenos Aires muri Argentine, saa 14:38 ku isaha yaho, ikaba yari iteganyijwe kugera i Lima muri Peru ahagana saa 17:30.
Mbere yo guhaguruka, Papa Leo XIV yabanje guhura mu gihe gito n’abakorerabushake bagize uruhare mu gutegura uruzinduko rwe rw’iminsi ine muri Argentine, abashimira ubwitange n’umurava bagaragaje.
Mu butumwa yabagejejeho, Papa yavuze ko basoje iminsi myiza kandi yihariye, yaranzwe no kwizihiza ubuzima n’ukwemera, ndetse no kuzirikana agaciro gakomeye k’ubuzima bwa muntu n’impano y’ukwemera Imana yahaye abantu.
Yagize ati“Tugeze ku musozo w’iyi minsi myiza kandi idasanzwe, twizihizaga ubuzima, twizihizaga ukwemera, tunazirikana agaciro gakomeye k’ubuzima bwa muntu n’impano ikomeye Nyagasani yaduhaye, ari yo kwemera.”
Yashimiye kandi abakorerabushake avuga ko nk’uko Yezu Kristu yatanze ubuzima bwe kugira ngo akize abantu, na bo batanze igihe n’imbaraga zabo bafasha abaturage ba Argentine ndetse na we ubwe muri iyo minsi yari amaze muri icyo gihugu.
Ati “Yezu yaje kugira ngo atange ubuzima bwe. Namwe, nk’abakorerabushake, mwatanze ubuzima bwanyu mufasha abaturage ba Argentine muri iyi minsi, ndetse muranamfasha nanjye.”
Mu ruzinduko rwe muri Argentine, Papa Leo XIV yasuye imijyi ya Buenos Aires, Córdoba na Luján. Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, yasuye gereza, anahimbaza Misa muri Bazilika ya Bikira Mariya wa Luján, ahantu hakomeye hasurwa n’abakirisitu bajya kwa Bikira Mariya.
Mu gusoza iyo Misa, yashimiye Abanya-Argentine uburyo bamwakiriye bamugaragariza urugwiro, avuga ko azakomeza kubazirikana mu mutima we.
Peru: igihugu Papa yamazemo imyaka myinshi mu murimo wa Kiliziya
Akigera muri Peru, Papa Leo XIV arakirwa mu muhango wemewe na Leta, nyuma ahure na Perezida wa Repubulika, anagire ijambo ageza ku bayobozi b’inzego za Leta.
Urwo ruzinduko rufite insanganyamatsiko igira iti “Dukingure imitima yacu”, rukaba rufite umwihariko wo kuba Papa asubiye mu gihugu yakoreyemo ubutumwa bw’iyogezabutumwa mu gihe cy’imyaka myinshi, haba nk’umumisiyoneri ndetse no mu nshingano nk’Umwepisikopi.
Papa Leo XIV azaba arin muri Peru kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026. Mu gihe azaba ahari, azasura imijyi ya Lima, Chiclayo, Cuzco na Pucallpa.
Ku wa Kane, ari na wo munsi wa mbere wuzuye azaba ari muri icyo gihugu, Papa azabanza guhura n’Abepiskopi ba Peru, asengane n’abakirisitu baho, ndetse agire ibiganiro byibanda ku mbogamizi n’ibyiringiro by’abaturage ba Peru mu bihe biri imbere.
Ku mugoroba w’uwo munsi, azayobora ijoro ryo gusenga (Vigiliya) rihuza urubyiruko n’abanyeshuri bo muri za kaminuza, rizabera kuri Stade Monumental. Nyuma yaryo, arasangira amafunguro n’Abepiskopi ba Peru.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.