Abantu miliyoni 2.5 bitabiriye Misa yayobowe na Papa Leo XIV i Buenos Aires
Abantu bagera kuri miliyoni 2.5 bitabiriye Misa yayobowe na Papa Leo XIV mu mujyi wa Buenos Aires, mu murwa mukuru wa Argentina, nk’uko inzego za polisi zabitangaje. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abakirisitu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, bamwe bakaba baraye aho igikorwa cyagombaga kubera kugira ngo babone umwanya mwiza wo kureba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Buenos Aires bwari bwatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni ebyiri bari bitabiriye iyo Misa yo ku wa Mbere, mu gihe imibare yatangajwe na polisi yagejeje umubare w’abari bahari kuri miliyoni 2.5.
Iyi Misa yitezweho kuba mu bikorwa byitabiriwe n’abantu benshi kurusha ibindi muri uru ruzinduko rwa Papa Leo XIV rw’iminsi 12 muri Amerika y’Epfo.
Abitabiriye iyo Misa bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, baririmba amagambo agira ati“Ole, ole, ole, Leon, Leon”, banazunguza amabendera ya Vatikani afite amabara y’umuhondo n’umweru.
Hari abaturutse mu bilometero birenga 1.000 kugira ngo bitabire iyo Misa, mu gihe abandi bahisemo kurara mu mihanda migari y’umujyi bategereje kubona Papa. Amashusho y’urugendo rwe anyuzwa ku byuma binini by’amashusho, mu gihe abahanzi baririmbaga indirimbo gakondo, abakristu na bo bakikinga izuba ryinshi bakoresheje imitaka.
Marta Calderon, umwe mu bakozi bo mu rwego rw’ubuzima wari waraye aho igikorwa cyabereye, yavuze ko kubona Papa bizamusigira urwibutso rutazibagirana.
Yagize ati “Bizaba ari ibintu ntazibagirwa. Bizaba ari ibidasanzwe.”
Papa Leo XIV yagarutse ku cyubahiro cy'abafite ubumuga
Mbere yo kuyobora iyo Misa, Papa Leo XIV yari yasuye ikigo cya Pequeno Cottolengo, giherereye mu gace ka Claypole, mu nkengero z’umujyi wa Buenos Aires. Icyo kigo cyita ku bantu bafite ubumuga ndetse n’abandi batishoboye, barimo n’abatawe n’imiryango yabo.
Mu ijambo rye, Papa yashimangiye ko abantu bafite ubumuga batagomba gufatwa nk'umutwaro kuri sosiyete, ahubwo ko ari umugisha.
Yagize ati“Iterambere ry’igihugu ripimirwa kandi ku buryo cyakira abantu bose bafite ubumuga n’abafite ibindi byifuzo byihariye.”
Aya magambo aje mu gihe amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga ndetse n’abayobozi bamwe ba Kiliziya Gatolika muri Argentina bagaragaje impungenge ku ngamba zirebana n’imfashanyo zihabwa abafite ubumuga, mu rwego rw’ingamba za Leta zo kugabanya amafaranga akoreshwa, ziyobowe na Perezida Javier Milei.
Ikigo cya Pequeno Cottolengo cyashinzwe n’umutagatifu ukomoka mu Butaliyani, kikaba kiri mu bigo by’ubugiraneza bya Kiliziya Gatolika bizwi cyane muri Argentina.
Vatikani igaragaza ko icyo kigo gifite ubuso bungana na hegitari 50, ikigereranya n’ “umujyi w’urukundo n’ubugiraneza”.
Mu ijambo rye, Papa yashimye ibikorwa by’abaturage n’imiryango bifasha abantu bakunze guhezwa muri sosiyete, agaragaza ko bakwiye guhabwa agaciro n’icyubahiro bibakwiriye.
Yagize ati: “Ahantu nk’aha hari byinshi ho kwigisha sosiyete zacu, akenshi zisa n'izishyira imbere gusa gushaka ubutunzi no guha agaciro isura igaragara inyuma y’umuntu.”
Uruzinduko rwe rwaherekejwe n'ubutumwa ku bukungu bwa Argentina
Uru ruzinduko ni rwo rwa mbere Papa Leo XIV agiriye muri Amerika y’Epfo kuva yatangira kuyobora Kiliziya Gatolika. Arimo gusura Uruguay, Argentina ndetse na Peru, igihugu yabayemo imyaka myinshi akora ubutumwa bw’ivanjili ndetse anahakorera imirimo y’ubuyobozi muri Kiliziya mbere y’uko atorwa nka Papa.
Ku Cyumweru, ubwo yageraga muri Argentina, Papa yanatanze ubutumwa bugaruka ku ruhare rw’ubukungu mu mibereho y’abaturage, amagambo yasobanuwe na bamwe nk’agaragaza kutemeranya n’imwe muri politiki z’ubukungu za Perezida Javier Milei.
Yashimangiye ko ubukungu bugomba gukorera abantu, aho kuba abantu ari bo bagomba kuba abagaragu b’ubukungu. Yasabye kandi ko hitabwa by’umwihariko ku bantu bahura n’ibibazo by’indwara, kwishingikiriza ku bandi no kugira ubumuga.
Papa yagaragaje icyizere ko Argentina izakomeza kuba igihugu kirangwa n’indangagaciro za gikristu, aho urukundo rwa Kristu rutsinda ubwikunde no guhezwa.
Yanasabye urubyiruko gukomeza kwimakaza umuco w’ubugiraneza umaze igihe urangwa muri icyo gihugu.
Hagati aho, mu mihanda itandukanye ya Buenos Aires hagaragaye ibyishimo by’abaturage bishimira uruzinduko rwa Papa, rukaba ari urwa mbere rw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi muri Argentina mu myaka myinshi ishize.
Abacuruzi bacuruzaga ibintu bitandukanye birimo imipira, ingofero n'amabendera biriho ifoto ya Papa Leo XIV. Ndetse n’ibiribwa gakondo byo muri Argentina, birimo utugati turyohereye tuzwi nka alfajores n’ibibindi birimo dulce de leche, byatangiye gushyirwaho ishusho ye mu rwego rwo kwizihiza uru ruzinduko rw’amateka.
Uru ruzinduko rukomeje kugaragaza uruhare rwa Papa Leo XIV mu butumwa bwo kwimakaza ubumwe, urukundo, ubufatanye n’icyubahiro cya muntu, by’umwihariko abatagira kirengera n’abakunze guhezwa muri sosiyete
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.