Abagabo bataye ingo, ubuharike n'umubare munini w'abashaka bakiri bato mu bibazo by'ingutu bibangamiye umuryango ku kirwa cya Nkombo
Kuwa gatanu tariki 01 Werurwe 2024, Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry'umuryango muri diyosezi Gatolika ya Cyangugu, ku bufatanye na UNICEF na RICH(Urugaga rw'amadini mu kurengera ubuzima) batangirije weekend y'umuryango muri paruwasi ya Nkombo iri mu kirwa cya Nkombo kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu mu murenge wa Kombo w'akarere ka Rusizi kikaba gituwe n'abaturage basaga 18600.