Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Cyangugu yabaye irembo ry'Ivanjili yatangije Yubile y'imyaka 125

Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2024, imbaga y’abakristu, abasaseridoti n'abandi bihayimana mu ngeri zitandukanye baturutse mu maparuwasi 21 ya diyosezi ya Cyangugu  bahuriye muri paruwasi ya Mibilizi  mu birori byo guhimbaza ku rwego rwa diyosezi gatolika ya Cyangugu, itangizwa rya Yubile y’impurirane y'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n'imyaka 2025 y'Ubukristu ku isi.

Cyangugu yabaye irembo ry'Ivanjili yatangije Yubile y'imyaka 125
Cyangugu yabaye irembo ry'Ivanjili yatangije Yubile y'imyaka 125

Ibi birori byabereye muri paruwasi ya Mibilizi nka paruwasi iruta izindi kuko ariyo yashinzwe bwa mbere muri diyosezi Gatolika ya Cyangugu kuwa 21 Ukuboza 1903.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo gutangiza yubile y’Impurirane ku rwego rwa diyosezi gatolika ya Cyangugu,  Myr Eduard Sinayobye yavuze ko iyi diyosezi ya Cyangugu ifite amateka y"ubukristu yihariye kuko ariho Ivanjiri yinjiriye bwa mbere igera mu Rwanda.

​

Myr Sinayobye yibukije ko diyosezi ya cyangugu yagize umugisha wo kuba irembo intumwa z'imana zazanye ivanjiri i Rwanda zinjiriyemo ku musozi wa Shangi aho agaragaza ko abanyacyangugu babaye nka ba bashumba bagize amahirwe yo kwakira bwa mbere inkuru nziza y'ivuka rya Yezu babwiwe na malayika.

Ati" Cyangugu ishime wowe wakomeye yombi bwambere ivanjili, ugatanga impundu, wowe wabaye irembo ivanjiri yinjiriyemo hano irwanda. Kuwa 14 Mutarama 1900, nibwo Myr Yosefu Hiriti, abanyarwanda bakunze kwita ngo Mwuhirakare cyangwa se ngo Imbutabigwi mu bisigo byabo arikumwe n'abandi bapadiri bakandagiye bwa mbere ku butaka bw'u Rwanda, bukeye bwaho baturiye kuri uwo musozi igitambo cya misa cya mbere ku butaka bw'u Rwanda. Umwaka utaha ibirori byo ku rwego rw'igihugu rwo guhimbaza Yubile y'ubusaseridoti bizabere i Shangi."

Myr Eduard Sinayobye yavuze ko kandi ijisho rya Myr Hiriti ryari ryararambagije Kinyaga ariyo Cyangugu ngo kuko bidatinze nyuma y'ishingwa rya misiyoni ya Save, Zaza, Nyundo na Rwaza, kuwa 26 Ukwakira 1903 Hiriti yohereje abogezabutumwa bahagurutse i Zaza bagera i Save kuwa 2 Ukuboza 1903. Bahagurutse i Save ku munsi wa Bikiramaliya utagira inenge kuwa 8 Ukuboza 1903 Berekeza i Kinyaga i Mibilizi bahagera tariki 20 Ukuboza 1903. Ubwo kuva icyo gihe bwakeye batangira iyamamazabutumwa misiyoni ya Mibilizi iba ibonye izuba kuwa 21 Ukuboza 1903.

Umukristu wa mbere wa Kinyaga(Cyangugu) ni uwitwa Njyezahayo wabatijwe irya Yosefu yitiranwa na Myr Hiriti akaba yarabatijwe na padiri Kunulate hari kuwa 14 Ukwakira 1904. Guhera icyo gihe izindi paruwasi zagiye zishingwa uko imyaka yagiye ihita guza muri uyu mwaka wa 2024 zikaba zimaze ku 21 muri diyosezi ya Cyangugu.

Mu murimo w'iyogezabutumwa, abalayiki nabo ntibasigaye inyuma kuko nabo bawugizemo uruhare. Mu gutangiza urugendo rwa yubile y'impurirane hibutswe kandi abakateshisite babimburiwe n'abakurambere nka Amose Ngamije, Francisco Xaveri Ntibabyenda na Marcel Shyondore bafashe iya mbere mu ishingwa rya paruwasi ya Nyamasheke.

Mgr Edouard Sinayobye yashimiye uburyo abakristu b'i Cyangugu batigeze batezuka mu murimo w'iyogezabitumwa.

Ati" uko imyaka yagiye itambuka abakristu ntibigeze batezuka mu murimo w'iyogezabutuma. Cyangugu yagize imiryango y'abakristu ishinze imizi ku buryo buhamye muri Kristi. Abakristu ba Cyangugu n'ubwo bakomwe mu Nkokora n'icyago cya jenoside yakorewe abatutsi barangwa n'umurava mu gukunda no kwitangira Kiliziya. Bakristu ba Cyangugu mwarubatse birakomera nimukomeze imijishi twubake iyi diyosezi yacu dushyize hamwe."

Mgr Eduard Sinayobye yakomeje agaragaza ko iyogezabutumwa ritasize inyuma amajyambere y'abaturage kuko kiliziya ari inzobere mu mibereho ya muntu mu ndangagaciro za kimuntu.

Ati" kuri iyi misiyoni ya Mibilizi ni ho hatangiriye bwa mbere igihingwa cya Kawa, cyabaye inshingiro ngengabukungu mu majyambere y'iki gihugu. Si kawa gusa kandi kuko amateka atubwira ko hano i Mibilizi ariho hatangiriye iterambere ryo kwenga umutobe wa malakuja mu Rwanda. Mu birebana n'uburezi kiliziya yahabaye ingoboka ihanga bwangu amashuri yafashije cyane mu iterambere ry'abaturage. No mu rwego rw'ubuvuzi kiliziya yafashe iya mbere mu gushinga ibigo nderabuzima byatabaranye ingoga mu gusigasira amagara y'abaturarqanda. Ibitaro bya Mibilizi bifite ibigwi byiza muri urwo rwego na n'ubu kandi ibitaro bya Mibilizi ntibiratezuka kimwe n'ibindi bigo nderabuzima bya Kiliziya."

Ku byihariye bizaranga urugendo rwa Yubile y’impurirane muri diyosezi ya Cyangugu ni uko yubile y'ubusaseridoti umwaka utaha wa 2025 ku rwego rw'igihugu izahimbarizwa I Shangi muri Diyosezi ya Cyangugu aho igitambo cya misa cya mbere cyaturiwe.

Abasaserdoti bitabiriye ibi birori ari benshi
Abasaserdoti bitabiriye ibi birori ari benshi
Paruwasi ya Mibilizi ni yo yashinzwe bwa mbere I Cyangugu
Paruwasi ya Mibilizi ni yo yashinzwe bwa mbere I Cyangugu
Myr Edouard Sinayobye,ni we wayoboye ibi birori
Myr Edouard Sinayobye,ni we wayoboye ibi birori
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose