Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abasore n'inkumi basaga 300 bakoreye urugendo nyobokamana ku Ibanga ry'Amahoro

Kuri iki cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023, Abasore n’abakobwa bari kwitegura Ugushyingirwa kimwe n’abarangije kwitegura batarashyingirwa basaga 300 bo mu maparuwasi yose ya diyosezi ya Cyangugu,  bakoreye urugendo nyobokamana, ku Ibanga ry'amahoro.

Abasore n'inkumi basaga 300 bakoreye urugendo nyobokamana ku Ibanga ry'Amahoro
Abasore n'inkumi basaga 300 bakoreye urugendo nyobokamana ku Ibanga ry'Amahoro

Uyu mwiherero w'Abasore n’abakobwa bari kwitegura Ugushyingirwa kimwe n’abarangije kwitegura batarashyingirwa ukaba wabimburiwe n'igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro mgr Eduard  Sinayobye, umwepiscopi wa Cyangugu. Mu butumwa bwe akaba yasabye buri wese kureba mugenzi we nk'impano Imana yamuhaye.

Ati" ni murebe bavandimwe ibyiza Imana yabahaye, kuba yarabahamagariye kwitagatifiza muri hamwe. Buri wese arebe mugenzi we nk'impano Imana yamuhaye. Ariko muzi abakobwa bari ku isi uko bangana, ubwo ndabwira abasore? Bangana n'umusenyi wo ku nyanja, n'abasore n'uko ubwo ndabwira abakobwa. Hanyuma muri abo bose Imana iguhitiramo umwe uwo mwicaranye,  uwo wakunze ukemera kubana nawe. Ndabasaba, ndabibutsa kumubonamo impano. Iyo Imana rero imutoranyije izi neza ikigukwiriye niyo mpamvu ari impano igukwiriye kandi izagushimisha."

Padiri Nsengumuremyi Thadee, umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe icyenurabushyo ry'umuryango muri diyosezi Gatolika ya Cyangugu, avuga ko uyu ari umwanya aba basore n'abakobwa bitegura gushyingirwa baba babonye wo kwihererana   kugira ngo bafatanye gutura Imana urugo bagiye gushinga no kwakira umugisha wa Kiliziya.

Aganira na Kinyamateka, Padiri Nsengumuremyi Thaddée yavuze ko uku guhuriza hamwe aba basore n'inkumi bitegura guhabwa isakaramentu ry'ugushyingirwa ari kimwe mu bikorwa byinshi byateganyijwe ko bizakorwa muri uyu mwaka wahariwe kwita  ku muryango by'umwihariko kandi kikaba ari igikorwa kizahoraho.

Yagize ati" uyu mwaka w'umuryango uzatangiza ibikorwa byinshi ariko bizakomeza kwitabwaho buri mwaka kugira ngo turusheho gutegura neza ingo nk'uko kiliziya yabitwibukije ko ikenurabushyo ry'ingo rigomba guhera mu batoya, hari ibiri gutegurirwa abana bakiri bato cyane, ariko hari na gahunda turi gutegurira abageni harimo n'iyi yo kubafasha guhimbaza ukurambagizanya(fiancailles) kwabo."

Padiri NSENGUMUREMYI, yakomeje avuga ko gufasha aba basore n'abakobwa guhimbaza ukurambagizanya( fiancailles) kwabo ari n'amabwiriza bakiriye umwaka ushize aturutse muri biro (Dicastère) ishinzwe umuryango ku rwego rwa Kiliziya ku isi.

Ati" mu mabwiriza twakiriye umwaka ushize y'ibiro( Dicastère) bishinzwe umuryango ku rwego rwa kiliziya ku isi, ho babivuga beruye bakatwereka n'uko tugomba kubikora. Ukurambagizanya(Fiancailles) ntabwo ari igihe cyo kwiga gusa ngo abantu bakire inyigisho, bahanurwe, na byo ni byiza ariko ukurambagizanya(fiancailles) kuranahimbazwa abageni ubwabo bakongera kwereka Imana ko bashimanye, ko bakundanye n'ikemezo bafashe, ngira ngo umuhango wabaye uyu munsi wabigaragaje ku buryo bw'umvikana. Ni ibintu rero twishimiye cyane, ni agatambwe mu zindi nyinshi turi gutera mu kwita ku muryango kandi turizera ko bizajya bitanga izo mbuto zatuma ingo zikomera."

Ashingiye kuri ibi, padiri Nsengumuremyi, yanavuze kandi ko igihe cyo kurambagizanya abageni bagomba kugifata nk'ikintu kiremereye,hanyuma  kiliziya nayo ikagikoresha kugirango ibahe umugisha ibibutse ko urukundo bakundana ari Impano y'Imana.

Yakomeje agira ati " Nk'uko twabizirikanye, urugo rwiza urubonera mu ukurambagizanya kwiza n'urugo ruzaba rubi urubonera mu ukurambagizanya, niyo mpamvu tuba twifuza ko igihe cyo kurambagizanya abageni bagifata nk'ikintu kiremereye cyo gushishoza , cyo gusenga, ariko n"igihe Kiliziya nayo ikoresha kugirango ibahe umugisha ibibutsa ko urukundo bakundana, urukundo rugiye gutuma bahura bakabana atari urukundo rw'abantu gusa rushingiye ku marangamutima yabo gusa, ku bintu se, ahubwo ko ari impano y'Imana, ko ari umuhamagaro w'Imana ari nayo mpamvu nyine bagomba kuruhimbariza imbere y'Imana. Turifuza rero ko bariya bageni baje mu mwiherero nyagasani yakomeza kubafasha bazavamo ingo nziza z'intangarugero zajya zinafasha diyosezi gutanga ubuhamya no kumurikira n'abandi bakiri bato nabo bifuza  cyangwa bari gutekereza kuzubaka ingo ejo hazaza."

Nyuma y'umwiherero abasore n'abakobwa basaga 300, bitegura guhabwa isakaramentu ryo gushyingirwa bakoreye ku Ibanga ry'amahoro, batemberejwe mu kiyaga cya Kivu mu bwato bwa paruwasi gatolika ya Nkombo, buri wese yicaranye n'uwo bitegurana kurushinga.

Abagera kuri 300 ni bo bitabiriye uru rugendo
Abagera kuri 300 ni bo bitabiriye uru rugendo
Myr Edouard ni we wayoboye Igitambo cya Misa
Myr Edouard ni we wayoboye Igitambo cya Misa
Myr Edouard yasabye buri wese gufata umukunzi we nk'impano ikomeye Imana yamuhaye
Myr Edouard yasabye buri wese gufata umukunzi we nk'impano ikomeye Imana yamuhaye
Myr Edouard yasabye abifuza kurushinga gusenga basabira ingo bifuza kubaka
Myr Edouard yasabye abifuza kurushinga gusenga basabira ingo bifuza kubaka
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose