Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Karidinali Kambanda yasobanuye uko Kiliziya itoranya abana bajya muri Seminari, agaragaza ikibazo cy’abakomeza kuba abapadiri

Mu birori byo kwizihiza yubile y’imyaka 50 Seminari Nto ya Ndera imaze ishinzwe, byabaye ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yasobanuye uburyo Kiliziya Gatolika itoranya abanyeshuri bajya kwiga mu maseminari mato, agaragaza ko gutsinda ibizamini by’amasomo asanzwe bidahagije iyo umwana adafite ubumenyi bw’ibanze mu iyobokamana.

Karidinali Kambanda yasobanuye uko Kiliziya itoranya abana bajya muri Seminari, agaragaza ikibazo cy’abakomeza kuba abapadiri
Karidinali Kambanda yasobanuye uko Kiliziya itoranya abana bajya muri Seminari, agaragaza ikibazo cy’abakomeza kuba abapadiri

Yagaragaje kandi ko nubwo Kiliziya ikomeza gushishikariza abana bafite umuhamagaro w’ubusaserdoti kujya mu Iseminari Nto, hakiri ikibazo cy’abakomeza mu Iseminari Nkuru kugira ngo bazabe abapadiri. Yibukije ko abapadiri bakiri bake ugereranyije n’ubutumwa bukenewe mu Arikidiyosezi ya Kigali, asaba ababyeyi n’abarezi gukomeza gufatanya mu burere no mu myigire y’abana, kugira ngo haboneke abasaruzi benshi kandi bateguwe neza.

Ibyo Kiliziya ireba mu gutoranya abana bajya mu Iseminari Nto

Mu butumwa yatanze, Karidinali Kambanda yasobanuye ko Kiliziya ikoresha ibizamini kugira ngo irebe ubushobozi bw’abana bifuza kwinjira mu Iseminari, ikanagenzura ireme ry’uburezi bahabwa mu mashuri bigamo. Yagaragaje ko rimwe na rimwe bigora kubona abakandida bujuje ibisabwa, bitewe n’uko hari abana batsindwa ibizamini byo kwinjira muri Seminari.

Yagize ati“Twakira abana b’abahanga. Dusaba abasaseridoti mu maparuwasi, n’ubu ng’ubu tujya tubibona. Dutanga ikizamini cyacu iyo twakira abakandida, ugasanga hari amashuri nyine, tugenda tubona igipimo cy’ireme ry’uburezi uko bihagaze. Hari amaparuwasi usanga bigoye kugira ngo tubone abakandida kubera ko abana baba batsinzwe ikizamini cya Seminari.”

Ibi bigaragaza ko uburyo bwo gutoranya abanyeshuri bugamije kureba niba abana bafite ubushobozi bwo gukurikirana amasomo atangirwa muri Seminari, ariko kandi bikaba n’uburyo Kiliziya ibonamo uko ireme ry’uburezi rihagaze mu mashuri atandukanye.

Karidinali Kambanda yagaragaje ko mu bizamini byo kwinjira muri Seminari harimo n’ikizamini cy’iyobokamana, ku buryo umwana ashobora kuba ari umuhanga mu mibare no mu yandi masomo, ariko agatsindwa kubera ko atahawe ubumenyi buhagije mu bijyanye n’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika.

Yagize ati “Muri icyo kizamini haba harimo n’ikizamini cy’iyobokamana, ugasanga umwana ni umuhanga ariko ababyeyi cyangwa abarezi ntibamufashije, ntaho yigeze ahura n’iyobokamana. Ni umwana w’umuhanga, imibare yayujuje ariko byagera ku iyobokamana ugasanga aratsinzwe. Ibyo ni ukubera ababyeyi bagomba gukurikirana n’umwana akagira n’uburere n’ubumenyi mu iyobokamana.”

Yasobanuye ko uburere n’ubumenyi mu iyobokamana ari ingenzi mu gutegura abana bashobora kwinjira muri Seminari no gukura mu kwemera. Bityo, asaba ababyeyi n’abarezi kudashingira gusa ku mitsindire y’abana mu masomo asanzwe, ahubwo bakita no ku burere bwa gikristu, bakabafasha kumenya ukwemera no kurushaho kugusobanukirwa.

Ireme ry’uburezi n’inkomoko y’umwana ntibikwiye kumubuza amahirwe

Karidinali Kambanda yanagarutse ku buryo Kiliziya isuzuma ubushobozi bw’abana baturuka mu mashuri atandukanye, cyane cyane abiga mu cyaro, aho ireme ry’uburezi rishobora kutaba ku rwego rumwe n’iry’ahandi.

Yavuze ko mu gutoranya abanyeshuri, harebwa amanota bagize, ariko hakitabwa no ku bushobozi bagaragaje ugereranyije n’amahirwe n’uburyo bigishwamo. Yatanze urugero rw’umwana wize mu ishuri ryo mu cyaro, ashobora kuba ataraje mu myanya ya mbere mu kizamini cyo kwinjira muri Seminari, ariko akaba afite amanota yujuje ibisabwa kugira ngo ahabwe amahirwe yo gukomeza amasomo.

Yagize ati “Cyane hano biba ari ngombwa, ariko kandi ibanga ry’ireme ry’uburezi Gatolika ni iyobokamana. Muri aba bana hari igihe bava mu cyaro. Nk’uyu mubonye w’i Rwankuba, buriya ntabwo yaje ari mu bambere mu kizamini cya Seminari. Kuko urumva nk’umwana w’i Muyongwe, wigishwa n’abarimu b’i Muyongwe, turareba tugasanga yagiye aba uwa mbere n’ibindi, ugasanga amanota bamurushije, ariko ubwo yabonye amanota dufatiraho yo gutsinda, ko ashobora gukurikira, na we tukamuzana.”

Yasobanuye ko iyo umwana ageze muri Seminari, agahabwa uburezi n’uburere bikwiye, ashobora gutera imbere mu myigire ye, akagera ku rwego rwo hejuru mu banyeshuri bigana.

Ati “Yagera hano umwaka wa mbere ugasanga wenda abaye nk’uwa gatanu, ubwo uwo mwaka afite amahirwe angana n’ay’abandi. Kuva mu wa kabiri agakomeza kuba uwa mbere kugeza arangije. Ni ubunararibonye dufite aha ng’aha mu burezi.”

Ibi bigaragaza ko Kiliziya idashingiye gusa ku myanya umwana yabonye mu bizamini byo kwinjira muri Seminari, ahubwo inaha agaciro ubushobozi afite bwo gukurikira amasomo no gutera imbere igihe ahawe uburere n’ubufasha bikwiye.

Yongeye gushimangira ko ireme ry’uburezi Gatolika ridashobora gutandukanywa n’iyobokamana, kuko ari imwe mu nkingi zifasha abana gukura mu bumenyi, mu ndangagaciro za gikristu no mu mitekerereze ibategurira inshingano bazakora mu gihe kizaza.

Gukomeza mu Iseminari Nkuru no kuba umupadiri biracyari ikibazo

Nubwo Kiliziya ikomeza gushakisha no gutoranya abana bajya mu Iseminari Nto, Karidinali Kambanda yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’abagera ku rwego rwo gukomeza amasomo mu Iseminari Nkuru, aho abitegura kuzaba abapadiri bakomeza gutegurwa by’umwihariko.

Ibi bituma ikibazo cy’abapadiri kidakemurwa no kubona abana binjira mu Iseminari Nto gusa, ahubwo gisaba ko bakomeza gukurikiranwa, bagahabwa uburere n’ubumenyi bikwiye, kandi bagafashwa gukura mu muhate wo gukurikira umuhamagaro wabo kugeza barangije gutegurwa nk’abasaseridoti.

Karidinali Kambanda yavuze ko iyo umwaka w’amashuri urangiye, aza kureba umusaruro w’abanyeshuri bagaragaza umuhamagaro w’ubusaserdoti n’abitegura gukomeza urugendo rwo kuwukurikirana. Yagaragaje ko bishimisha kubona umubare w’abakomeza wiyongera, ariko ko ikirushaho kuba ingenzi ari uko abo bana baba bafite ireme ry’uburere n’ubumenyi.

Yagize ati “Hari gahunda Papa Fransisko yatangije, ‘Pacte Éducatif Global’, Igihango cy’Uburezi. Iyo umwaka urangiye nza hano kureba umusaruro w’abiyumvamo umuhamagaro w’ubusaserdoti bazakomeza. Bikadushimisha iyo tubonye benshi kurushaho, ariko kandi beza.”

Bityo, gutegura abazaba abapadiri ntibigarukira ku kubinjiza muri Seminari, ahubwo bisaba urugendo rurerure rwo kubafasha gukura mu bumenyi, mu kwemera no mu kumenya inshingano z’ubusaserdoti. Ibi kandi bisaba ko abana, ababyeyi, abarezi n’inzego za Kiliziya bakomeza gukorana mu kubafasha kugera ku ntego.

Ababyeyi, abarezi na Kiliziya basabwe gukomeza gufatanya

Mu butumwa bwe, Karidinali Kambanda yashimiye abahagarariye ababyeyi ku ruhare bagira mu gufasha abana gukomeza amashuri, anagaragaza ko hari igihe imiryango ihura n’ibibazo by’ubushobozi, bigatuma bishobora gushyira mu kaga amahirwe y’umwana.

Yavuze ko hari abana batangira kwiga bafite ababyeyi bashoboye kwishyura amafaranga y’ishuri, ariko nyuma umuryango ugahura n’ibibazo birimo uburwayi, urupfu rw’umubyeyi cyangwa ibindi bibazo by’ubukungu. Mu bihe nk’ibyo, Kiliziya, ubuyobozi bwa Seminari, ababyeyi na paruwasi bashyira hamwe kugira ngo umwana atava mu ishuri azize kubura amafaranga.

Yagize ati “Hari igihe ababyeyi babura amafaranga y’ishuri cyangwa yatangira afite ababyeyi bakora, wenda bakaza kugira ikibazo, hakaba uwitaba Imana cyangwa se urwara, ubushobozi bukabura, dukora uko dushoboye kugira ngo uwo mwana adata ishuri kubera amafaranga.”

Yakomeje agira ati“Tugakomeza guterateranya ari ababyeyi dufatanya, ari paruwasi na Arikidiyosezi ya Kigali kugira ngo uwo mwana impano yifitemo idapfa ubusa. Tuba dufite abana bafite impano, iyo badahawe uburezi izo mpano zari kuzagirira igihugu akamaro, zari kuzatugirira akamaro twese turazitakaza.”

Iyi mbogamizi igaragaza ko ubufatanye mu burezi atari ugufasha abana gutsinda ibizamini gusa, ahubwo ari no kubarinda kuva mu ishuri kubera ubushobozi buke bw’imiryango yabo. Ku bana biga muri Seminari, ubwo bufasha bufite agaciro kihariye kuko bushobora gutuma umuhamagaro w’umwana ukomeza gukura aho kuwuhagarika kubera ibibazo by’ubukungu.

Karidinali Kambanda yasabye ababyeyi n’abarezi gukomeza gufatanya mu gutegura abana, abibutsa ko ireme ry’uburezi n’uburere bwiza ari byo bizafasha Kiliziya kubona abasaseridoti bashoboye kandi biteguye neza kurangiza ubutumwa bashinzwe.

Yagize ati “Abarezi rero n’ababyeyi mukomeze gufatanya kugira ngo imyaka yeze, ariko abasaruzi ni bake. Turacyakeneye abasaseridoti, kandi kugira ngo dukomeze gufatanya, ababyeyi n’abarerewe hano muba muri amaboko akomeye.”

Aya magambo ashingiye ku butumwa bwa Yezu bwo gusaba Nyir’isarura kohereza abasaruzi mu murima we, agaragaza ko Kiliziya ikeneye abantu benshi bitangira umurimo w’iyogezabutumwa, ariko ko abo bantu bagomba no gutegurwa neza binyuze mu burere, mu burezi no mu bufatanye bw’inzego zitandukanye.

Seminari Nto ya Ndera mu myaka 50: Abaseminari basaga 1.500, abapadiri 87

Mu kwizihiza yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, Seminari Nto ya Ndera yagaragajwe nk’urugero rw’ikigo kimaze igihe kigira uruhare mu gutegura abana bifuza gukurikirana umuhamagaro w’ubusaserdoti.

Muri iyo myaka 50, Seminari Nto ya Ndera yasohoye abaseminari basaga 1.500, ariko muri bo abageze ku rwego rwo kuba abapadiri ni 87.

Iyi mibare igaragaza itandukaniro riri hagati y’abanyeshuri binjira muri Seminari Nto n’abarangiza urugendo rwo kwitegura ubusaserdoti bakaba abapadiri. Kuba abaseminari basaga 1.500 baranyuze muri iki kigo, ariko abapadiri bakaba 87, byibutsa ko urugendo rwo gukurikira umuhamagaro w’ubusaserdoti ari rurerure, kandi ko atari buri wese utangira muri Seminari Nto urangiza abaye umupadiri.

Ibi ntibisobanura ko uburezi butangwa muri Seminari buba bupfiriye ubusa ku batabaye abapadiri, kuko ubumenyi n’indangagaciro bahakura bishobora kubafasha mu zindi nshingano bakora mu muryango no mu gihugu. Icyakora, ku ruhande rwa Kiliziya, imibare y’abakomeza kugeza ku rwego rw’ubusaserdoti igaragaza akamaro ko gukomeza gukurikirana abanyeshuri, kubafasha gukura mu kwemera no kubaha ubufasha bukenewe kugira ngo abumva umuhamagaro wabo babashe kuwukurikirana.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Karidinali Kambanda yashimangiye ko hakenewe ubufatanye burambye hagati y’ababyeyi, abarezi, paruwasi, Seminari n’Arikidiyosezi ya Kigali, kugira ngo abana bafite impano bahabwe amahirwe yo kwiga, abumva umuhamagaro w’ubusaserdoti bawukurikire, kandi Kiliziya ibone abasaseridoti bahagije kandi bafite ubushobozi bwo kwitangira ubutumwa bwayo.

Yubile y’imyaka 50 ya Seminari Nto ya Ndera yabaye umwanya wo gushimira uruhare iki kigo cyagize mu gutegura abaseminari mu gihe cy’imyaka mirongo itanu, ariko inibutsa ko hakiri urugendo rwo kongera umubare w’abakomeza kugeza ku rwego rwo kuba abapadiri. Ubutumwa bwa Karidinali Kambanda bwagaragaje ko kugira ngo iyo ntego igerweho, bikenewe ko ireme ry’uburezi, uburere bwa gikristu, ubufasha ku bana bafite ibibazo by’ubushobozi n’ubufatanye bw’ababyeyi n’abarezi bikomeza guhabwa umwanya w’ibanze

Abaseminari Bato ba Seminari Nto yaragijwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo Ndera
Abaseminari Bato ba Seminari Nto yaragijwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo Ndera
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose