Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Seminari nto ya Ndera yizihije Yubile y’imyaka 50, imaze kurera abapadiri 87 n’Abepiskopi batatu

Seminari nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo ya Ndera, mu Arkidiyosezi ya Kigali, yizihije Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, mu birori byabaye ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2026. Ibi birori byabanjirijwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, byitabirwa n’Abepiskopi, abapadiri, abahoze biga muri iyi seminari, abayigamo ubu, ababyeyi n’abahagarariye inzego za Leta.

Seminari nto ya Ndera yizihije Yubile y’imyaka 50, imaze kurera abapadiri 87 n’Abepiskopi batatu
Seminari nto ya Ndera yizihije Yubile y’imyaka 50, imaze kurera abapadiri 87 n’Abepiskopi batatu

Iyi seminari yashinzwe ku wa 27 Nzeri 1976 na Musenyeri Vincent Nsengiyumva, wari Umwepiskopi icyo gihe, itangirira muri Paruwasi ya Rulindo, aho yatangiranye abaseminari bagera kuri 50 bigaga mu mashuri abiri. Mu mwaka wa 1981, yimuriwe i Ndera, ari na ho yakomereje urugendo rwo gutanga uburezi n’uburere bwa Gikristu, hagamijwe gutegura abasore bafite umuhamagaro w’ubusaserdoti.

Mu bitabiriye ibi birori harimo Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, wigeze kuba umuyobozi ushinzwe amasomo muri iyi seminari, akanahigira Igifaransa; Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare, wayizemo kuva mu 1978 kugeza mu 1985, akaza no kuyigarukamo nk’umuyobozi ushinzwe amasomo mu mwaka wa 1993–1994, nyuma akayiyobora; Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru; na Musenyeri Jérôme Gapangwa, Umwepiskopi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali na Myr  Jean Bosco Ntagungira bize muri iyi Seminari ya Ndera, bitabiriye ibirori bya Yubile
Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali na Myr Jean Bosco Ntagungira bize muri iyi Seminari ya Ndera, bitabiriye ibirori bya Yubile
Myr Gapangwa Jerome, Umwepiskopi wa Uvila muri DRC uri mu kiruhuko i Kigali, nawe Yifatanyije n'umuryango mugari wa Seminari ya Ndera muri Yubile
Myr Gapangwa Jerome, Umwepiskopi wa Uvila muri DRC uri mu kiruhuko i Kigali, nawe Yifatanyije n'umuryango mugari wa Seminari ya Ndera muri Yubile

Ibirori kandi byitabiriwe n’abahoze biga muri iyi seminari kuva yashingwa, abaseminari bayigamo ubu, abarezi n’ababyeyi babo, ndetse n’abahagarariye inzego za Leta, barimo Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi Bw’Ibanze, wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi.

Abize muri Seminari ya Ndera bashimangira ko yabahaye uburere n’indangagaciro

Mu izina ry’abize muri Seminari nto ya Ndera, Jea Damascen Nzigarukiye yashimangiye ko uretse ubumenyi bahakuye, uburere n’indangagaciro bahatojwe byabafashije mu buzima bwabo, haba mu mirimo bakora no mu nshingano bafite mu muryango mugari.

Uwatanze ubutumwa mu izina ry'abaseminari bize muri iyi Seminari ya Ndera kuva yashingwa mu 1976
Uwatanze ubutumwa mu izina ry'abaseminari bize muri iyi Seminari ya Ndera kuva yashingwa mu 1976

Yagize ati “Tunyuzwe n’uburezi twahakuye, ariko tunyuzwe n’uburere twatojwe. Ni uburere bwatwigishije kuba abantu bazima, budutoza kumenya ukuri no kugukurikiza, budutoza kubaha Imana no gukunda abantu. Ni amahirwe akomeye rero Nyagasani yaduhaye.Ubwo burere bwakomeje kuduherekeza mu buzima bwacu kugeza magingo aya, kandi twiyemeje kudatezuka ku ndangagaciro twatojwe muri uru rugo rwaduteye ubupfura n’umutima wo kwitanga. Bavandimwe, uyu munsi ni uw’ibyishimo n’ishimwe, ni n’umwanya mwiza wo guhamya intego zacu, tukareba aho twavuye, aho tugeze n’aho tugana.”

Jean Damascen yavuze ko mu myaka 50 ishize, iyi seminari yanyuze mu bihe bitandukanye, ariko igakomeza gusohoza inshingano zayo zo kurera abasore no kubategurira ejo hazaza.

Yongeyeho ati “Bamwe babaye abapadiri, harimo n’Abepiskopi turi kumwe hano; abandi babaye abihayimana, abandi bakomeza inzira zitandukanye z’ubuzima, ariko bose bagize uruhare rukomeye mu kubaka Kiliziya n’igihugu.”

Abize muri Seminari Nto ya ndera batabaye abapadiri bavuyemo abakristu beza, ubu bubatse miryango yabo,baje kwishimira imyaka 50 y'uru rwabareze ubu bakaba ari abagabo
Abize muri Seminari Nto ya ndera batabaye abapadiri bavuyemo abakristu beza, ubu bubatse miryango yabo,baje kwishimira imyaka 50 y'uru rwabareze ubu bakaba ari abagabo

Ati “Iyo turebye urugendo rw’iyi seminari mu myaka 50 ishize, tubona ko rwabaye urugendo rurerure rwuzuyemo ibyishimo n’ibigeragezo.“Seminari yacu yatangiye mu 1976, itangirira i Rulindo, mu 1981 yimukira hano mu bwiza bwa Ndera, aho yakomereje gukura igashinga imizi. Mu bihe byose iyi seminari yanyuzemo, twagiye tunyura mu bihe byoroshye n’ibigoye. Iyo dusubije amaso inyuma, tubona ko hari abantu benshi banyuze mu biganza by’iyi seminari bagatanga ubuzima bwabo n’impano zabo mu gukorera Imana n’abantu.

Yasabye abize muri iyi seminari gukomeza kurangwa n’ukuri, ubupfura n’indangagaciro bahatorejwe, kugira ngo aho bari hose bazakomeze kugaragaza umusanzu wabo mu muryango mugari.

Ati“Ni cyo gituma dukomeza kuba abagabo b’indangagaciro, abagabo b’ukuri n’ijambo, kuko aho umwana wa seminari ari hose, isi igomba kumenya ko yahanyuze.“Niyo mpamvu uyu munsi, nk’abana barerewe muri uru rugo, dusezeranyije kuzubaka sitati ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo, umurinzi w’uru rugo rwacu, nk’urwibutso rw’iyi Yubile.”

Ababyeyi bashima uruhare rwa Seminari ya Ndera mu burere no mu busaserdoti

Gakuba Christian, wavuze mu izina ry’ababyeyi barerera muri Seminari nto ya Ndera, yavuze ko iyi Yubile ari umwanya wo gushimira Imana n’abantu bose bagize uruhare mu iterambere ry’iki kigo mu myaka 50 ishize.

Gakuba Christian, umubyeyi uhagarariye abandi barere muri iyi Seminari Nto ya Ndera
Gakuba Christian, umubyeyi uhagarariye abandi barere muri iyi Seminari Nto ya Ndera

Yagize ati: “Iyi Yubile y’imyaka 50 ni umunsi w’ibyishimo, ni umunsi wo guhimbaza Imana no kuyishimira, ndetse no guhimbaza uyu munsi dushimira abantu batandukanye. Iyi seminari, iyo dusubije amaso inyuma, dusanga yarakoze byinshi byiza. Yanyuze mu bihe bigoranye, ariko uyu munsi iracyahari. Iyi seminari yabaye igicumbi cy’uburere nyabwo, iba igicumbi cy’ubusaserdoti.”

Gakuba yashimangiye ko abarangije muri iyi seminari bagiye mu nzego zitandukanye, haba muri Kiliziya, mu nzego za Leta, mu miryango mpuzamahanga no mu zindi nzego z’umwuga, bagatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Mu kuba igicumbi cy’uburere, yanyuzwemo na benshi, yareze benshi, ivamo ab’ingenzi. Mwabonye Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, mwumvise Musenyeri Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro, mwabonye abapadiri bakomoka muri iyi seminari, ndetse hari n’abagabo b’inararibonye bari mu nzego za Leta hirya no hino.

Ababyeyi barere muri Seminari Nta ya Ndera baje kwifatanya n'abana babo guhimbaza yubile
Ababyeyi barere muri Seminari Nta ya Ndera baje kwifatanya n'abana babo guhimbaza yubile

Ati “Abize muri iyi seminari bari hirya no hino, bari mu miryango itandukanye, bari mu Muryango w’Abibumbye, muri Banki y’Isi, mu nzego za Leta hano mu Rwanda, mu gisirikare, muri RIB, muri Polisi no mu butabera. Iyi seminari yabyaye abaganga benshi, yagize abajeniyeri batagira ingano, kandi irimo n’abahanga mu by’imiti.”

Yongeyeho ko uruhare rw’iyi seminari rutagarukira ku burezi busanzwe n’ubusaserdoti gusa, ahubwo ko n’amateka igihugu cyanyuzemo agaragaza ubwitange bw’abayigize.

Ati “Iyi seminari yagize akamaro mu burere no mu busaserdoti. Ngarutse ku busaserdoti, twabonye abapadiri bize hano n’Abepiskopi, ariko na none ntitwakwirengagiza ibihe igihugu cyaciyemo, ibihe by’akaga, aho na seminari yacu yasize ikimenyetso gikomeye.Bana bacu, baseminari bato, namwe muzimane u Rwanda.”

MINEDUC ishimangira uruhare rwa Seminari ya Ndera mu gutanga uburezi bufite ireme

Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi Bw’Ibanze, wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi, yashimiye Seminari nto ya Ndera uruhare imaze imyaka 50 igira mu burezi no mu burere bw’abanyeshuri, agaragaza ko abarangiza muri iki kigo bagira uruhare mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Mu izina rya Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi, naje mpagarariye, ndagira ngo mbagezeho iri jambo mbifuriza Yubile nziza y’imyaka 50 iyi seminari imaze ishinzwe.Iyi myaka 50 yabaye ingenzi kuri iyi seminari no ku gihugu muri rusange. Minisitiri w’Uburezi yansabye kubashimira uruhare iyi seminari ikomeje kugaragaza mu gutanga uburezi bufite ireme.

Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi Bw’Ibanze, wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi
Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi Bw’Ibanze, wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi

Yakomeje agira ati “Abaseminari barangiza hano ni bamwe mu bantu b’intangarugero kandi b’abahanga. Ngira ngo mwabibonye: benshi bari hano bayizemo, bari mu nzego za Leta, batanga umusanzu mu kubaka igihugu. Iyi seminari rero yatanze umusaruro ugaragara twese tubona.”

Dr. Mbarushimana yasabye ubuyobozi bw’iyi seminari gukomeza gutekereza ku ngamba zatuma uburezi butangwa burushaho kugira ireme, abanyeshuri bakazajya barangiza bafite ubumenyi, uburere n’ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi Bw’Ibanze, wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi, ari kumwe n'Abepiskopi bitabiriye ibirori bya Yubile
Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi Bw’Ibanze, wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi, ari kumwe n'Abepiskopi bitabiriye ibirori bya Yubile

Ati “Muzakomereze aha. Ibyo mutagezeho mu myaka 50 muzabikube inshuro nyinshi mu myaka izakurikiraho. Hari n’inyubako nk’uko mubyifuza; muzubake inyubako zigerekeranye ndetse n’ibindi byiza byinshi. Yubile rero ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma no gufata imigambi mishya. Ni na yo mpamvu twifuza ko ubuyobozi bw’iyi seminari bwongera kureba no gutekereza ku cyakomeza kuzamura ireme ry’uburezi, kugira ngo abanyeshuri bayisohokamo bazakomeze kurushaho gutanga umusaruro.”

Yibukije ko iyi seminari yatangiranye abanyeshuri bagera kuri 50 gusa, mu gihe inyubako zari zikiri nke, ayifuriza gukomeza gutera imbere no kongera ubushobozi bwayo.

Karidinali Kambanda: Seminari ni uburezi Gatolika bwuzuye

Ati “Nk’uko twabyumvise, iyi seminari yatangiranye abanyeshuri bagera kuri 50 gusa kandi inyubako ntizari zihagije. Mu myaka iri imbere, turabifuriza gukomeza gutera imbere, kandi Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi, cyane ko umusanzu mutanga ugaragarira bose.”

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yashimiye Imana ku myaka 50 Seminari nto ya Ndera imaze ishinzwe, avuga ko iyi yubile ifite igisobanuro cyihariye kuko n’iy’ishingwa rya Arkidiyosezi ya Kigali ihuriranye n’iyi myaka.
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yashimiye Imana ku myaka 50 Seminari nto ya Ndera imaze ishinzwe, avuga ko iyi yubile ifite igisobanuro cyihariye kuko n’iy’ishingwa rya Arkidiyosezi ya Kigali ihuriranye n’iyi myaka.

Yagize ati “Twaje kugira ngo dushimire Imana muri iyi myaka 50 seminari ya Ndera imaze ishinzwe. Muri uyu mwaka, Arkidiyosezi ya Kigali irizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe. Tukaba rero twifatanyije na seminari mu kuyizihiza. Kimwe mu byiza bikomeye muri Arkidiyosezi ya Kigali dushimira Imana ni iyi seminari nto yaragijwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo hano i Ndera. Umunyarwanda aravuga ngo ‘imfura ingana na se’. Ni byo koko, na seminari ya Ndera ingana n’umubyeyi wayo, Arkidiyosezi ya Kigali.”

Ati “Ni umurage ukomeye uyu mukurambere Hiriti yahaye Kiliziya, kuko aho yanyuraga hose, ikintu cya mbere yakoraga kwabaga ari ugushinga seminari. Ni kimwe mu bikorwa bya mbere yakoraga.”

Karidinali Kambanda yavuze ko ishingwa ry’iyi seminari ari umurage ukomeye Kiliziya Gatolika yahawe n’abayobozi bayibanjirije, by’umwihariko Musenyeri Yohani Hiriti, wagize uruhare mu gukwirakwiza Ivanjili no gushinga amaseminari.

Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yashimiye Imana ku myaka 50 Seminari nto ya Ndera imaze ishinzwe, avuga ko iyi yubile ifite igisobanuro cyihariye kuko n’iy’ishingwa rya Arkidiyosezi ya Kigali ihuriranye n’iyi myaka.

Ati“Ibi bigaragaza agaciro gakomeye abarezi bacu bahaga uburezi bw’abasaserdoti b’ejo hazaza. Uyu ni umurage ukomoka ku bakurambere dukesha umukurambere mukuru watuzaniye Ivanjili, Musenyeri Yohani Hiriti.

Yasobanuye ko seminari ari ikigo Kiliziya ishoramo imbaraga n’ubushobozi kugira ngo itegure abantu mu buryo bwuzuye, haba mu mibereho ya gikristu, mu bumuntu, mu kinyabupfura, mu bwenge no mu iyogezabutumwa.

Ati“Seminari ni uburezi Gatolika bwuzuye, aho Kiliziya ifata umwanya ndetse igashoramo imbaraga n’amikoro kugira ngo itange uburere bwa Gikristu bwuzuye, uburere bushoboka bwa Gikristu mu busabaniramana, mu bumuntu, mu kinyabupfura, mu bwenge ndetse no mu iyogezabutumwa.”

Karidinali Kambanda yakomeje asobanura ko uburere bw’umuntu butangirira mu muryango, kandi ko buri mwana aba afite impano n’ubutumwa bwihariye Imana imuteganyiriza. Yasabye ababyeyi n’abarezi gufasha abana kumenya impano zabo no kuziteza imbere.

Ati “Kugira ngo turere umuntu wuzuye, nta muntu uvuka gutyo gusa. Ku Mana nta mwana utarateganyijwe. Buri mwana uvuka Imana imurema imuzi; hari umugambi imuremeye, hari ubutumwa imuremeye ngo azasohoze mu mugambi wayo, agire uruhare mu mateka y’igihe ke, mu mateka y’igihugu ke no mu muryango we. Imana imuha impano zamugenewe zijyanye n’ubwo butumwa n’umugambi imufitiye kugira ngo azasohoze ubwo butumwa.”

Yakomeje agira ati “Umwana rero uko akura, agenda agira ubwenge, atega amatwi Imana kugira ngo amenye icyo yamuremeye n’umugambi imufitiye. Igihe kigeze, Imana imuha umuhamagaro wo gusohoza ubwo butumwa, bigatangirana no gutegurwa. Babyeyi, ku isonga ni mwebwe, kuko mu rugo ari ho bihera, n’umuhamagaro ukaba ari ho uhera. Mu burezi mutanga, mufite inshingano zo gutega amatwi umwana. Namwe barezi hano mu iseminari, ubwo ni bwo butumwa dufite.”

Mu gusoza, Karidinali Kambanda yashimiye Imana ku mbuto zaturutse muri iyi seminari, avuga ko mu myaka 50 imaze ishinzwe, hamaze kuyivamo abapadiri 87 n’abadiyakoni barindwi, ndetse ikaba yaragize uruhare mu gutegura Abepiskopi batatu.

Yagize ati “Turashimira imbuto zeze muri iyi seminari. Tumaze kugira abasaserdoti 87 barerewe muri iyi seminari. Ubwo dushyizeho n’abadiyakoni barindwi, kuko abadiyakoni baba bamaze kwinjira mu rwego rwa mbere rw’abasaserdoti, bivuze ko mu rwego rw’ubusaserdoti dufite inzego zose: abadiyakoni barindwi, abapadiri 87 n’Abepiskopi batatu.”

Ati “Ni imbuto dushimira Imana zeze mu butumwa bw’iyi seminari. Dufite kandi abakristu b’imena bari mu nshingano zinyuranye, mu nzego za Leta, muri Kiliziya no mu zindi nzego. Aho bari hose, na bo ni imbuto z’uburere bahawe hano. Dushimire Imana kuko bafite inshingano zitandukanye mu gihugu, muri Kiliziya no mu miryango yabo.”

Seminari ya Ndera mu myaka 50: umurage w’uburezi, uburere n’umuhamagaro

Seminari nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo ya Ndera yashinzwe ku wa 27 Nzeri 1976, itangirira i Rulindo ifite abaseminari bagera kuri 50, mbere yo kwimurirwa i Ndera mu 1981. Mu myaka 50 imaze ikora, yabaye ikigo kigira uruhare mu gutegura abasore biyemeza umuhamagaro w’ubusaserdoti, ndetse no kurera abanyeshuri bahabwa indangagaciro za Gikristu, ubupfura, ukuri, kwitanga no gukunda igihugu.

Imibare yatangajwe mu birori bya Yubile igaragaza ko iyi seminari imaze kureramo abapadiri 87 n’abadiyakoni barindwi, kandi ko mu bayinyuzemo harimo Abepiskopi batatu: Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali; Musenyeri Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro; na Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare.

Iyi Yubile yabaye umwanya wo gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 50, kuzirikana uruhare rw’abayishinze n’abareze muri iyi seminari, no gufata ingamba nshya zo gukomeza guteza imbere uburezi n’uburere. Abayobozi, abarezi, ababyeyi n’abize muri iki kigo bagaragaje ko bifuza ko Seminari ya Ndera yakomeza gutoza abaseminari indangagaciro zibafasha gukorera Imana, Kiliziya n’igihugu, bityo umurage wayo ukazakomereza no mu myaka 50 iri imbere

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose