Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Yimye Interahamwe Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari Nto ya Ndera ziramurasa ntiyapfa, Padiri bakoranaga we arapfa, abaseminari bato basabwe kubigiraho bakimana u Rwanda

Mu guhimbaza Yubile y’imyaka 50 ya Seminari Nto ya Ndera, yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo, byabaye ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, hibutswe Abatutsi basaga 8.000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biciwe muri iyi seminari no mu nkengero zayo. Muri bo harimo abanyeshuri n’abakozi 141 bari bahatuye. By’umwihariko, hanashimwe ubutwari bwa Musenyeri Andereya Havugimana na Padiri Ananias Rugasira, banze gutanga Abatutsi bari bahungiye muri seminari ngo bicwe, bikabahitana umwe, undi akarusimbuka. Abaseminari bato basabwe gukurikiza urugero rw’aba basaseridoti, bakarangwa n’urukundo, ubutwari n’umutima wo kwitangira abandi, bakimana u Rwanda.

Yimye Interahamwe Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari Nto ya Ndera ziramurasa ntiyapfa, Padiri bakoranaga we arapfa, abaseminari bato basabwe kubigiraho bakimana u Rwanda
Yimye Interahamwe Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari Nto ya Ndera ziramurasa ntiyapfa, Padiri bakoranaga we arapfa, abaseminari bato basabwe kubigiraho bakimana u Rwanda

Mu butumwa bwatanzwe , Gakuba Christian, uhagarariye ababyeyi, yagarutse ku ruhare Seminari Nto ya Ndera yagize mu burere bw’abana no mu gutegura abagiye mu busaseridoti, ashimangira ko amateka yayo atagarukira ku musaruro yatanze mu burezi n’iyogezabutumwa gusa, ahubwo anarimo urugero rukomeye rw’ubwitange n’ubutwari mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.

Yashimye by’umwihariko Musenyeri Andereya Havugimana, wari uyoboye iyi seminari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wanze ko Interahamwe zifata Abatutsi bari bahungiye muri icyo kigo ngo zibice. Icyo cyemezo cyatumye araswa arakomereka bikomeye, ariko ku bw’amahirwe arokoka. Naho Padiri Ananias Rugasira, wari ushinzwe umutungo wa seminari, na we wahisemo kudatererana abari bahahungiye, yarishwe.

Gakuba Christian, uhagarariye ababyeyi barere mu Iseminari Nto ya Ndera, yasabye Abaseminari bato gukurikiza urugero rwa Myr Andereya na padiri Rugasira bakimana u Rwanda
Gakuba Christian, uhagarariye ababyeyi barere mu Iseminari Nto ya Ndera, yasabye Abaseminari bato gukurikiza urugero rwa Myr Andereya na padiri Rugasira bakimana u Rwanda

Gakuba yavuze ko ubutwari bw’aba basaseridoti ari umurage ukomeye ukwiye gukomeza guhabwa agaciro, cyane cyane n’abaseminari bato barimo gutegurirwa kuzaba abasaserdoti n’abayobozi ba Kiliziya mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Iyi Seminari yagize akamaro mu burere no mu busaseridoti. Ngarutse ku busaseridoti, twabonye abapadiri bize hano n’Abepiskopi, ariko na none ntabwo twakwibagirwa ibihe igihugu cyaciyemo, ibihe by’akaga, ariko Seminari yacu yasize ikimenyetso gikomeye.”

Yakomeje avuga ko iyo umuntu atekereje ku butwari bwa Musenyeri Andereya Havugimana, abona igisobanuro cy’umusaserdoti urangwa no gukurikiza Ivanjili ya Yezu Kristu, akita ku bandi kandi akemera kubitangira.

Yagize ati “Iyo turebye Musenyeri Andereya Havugimana, buri muntu wese asubiza amaso inyuma akabona igisobanuro cyo kuba umusaserdoti muzima. Musenyeri Andereya yitanze ku bw’abandi, ndetse na mugenzi we Padiri Ananias, wari ushinzwe umutungo, ahasiga ubuzima. Icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko bari abantu beza bakurikiye Ivanjili ya Yezu, bakimana abantu.”

Abaseminari bato basabwe kwigira kuri aba basaseridoti bombi, maze nabo bakimana u Rwanda
Abaseminari bato basabwe kwigira kuri aba basaseridoti bombi, maze nabo bakimana u Rwanda

Yasabye abaseminari bato kwigira kuri aba basaseridoti bombi, bagaharanira kuba abantu b’ukwemera, b’urukundo n’ubwitange, biteguye kurengera ubuzima n’icyubahiro bya buri muntu.

Ati“Bana bacu, baseminari bato, namwe muzimane u Rwanda.”

Abasaga 8.000 bazize Jenoside bibutswe, hanasabwa kubasabira mu isengesho

Mu kwizihiza iyi Yubile y’imyaka 50 ya Seminari, hanibutswe Abatutsi basaga 8.000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside ruri muri Seminari Nto ya Ndera, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri iyo seminari no mu nkengero zayo. Muri abo harimo abanyeshuri n’abakozi 141 bari batuye muri iki kigo.

Urwibutso rwa Jenoside ruri muri Seminari Nto ya Ndera
Urwibutso rwa Jenoside ruri muri Seminari Nto ya Ndera

Mu ijambo rye, Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yagarutse ku kamaro ko kwibuka abazize Jenoside, kubasengera no gukomeza guha agaciro amateka y’abagize umuryango wa Seminari Nto ya Ndera, baba abahize, abahareze, abahigishirije n’abaharerewe.

Yagize ati “Umuryango wa Seminari yaragijwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo urateranye uyu munsi, ari abo turi kumwe hano n’abatashoboye kubana natwe, ndetse n’abarererewe hano, abahareze, ababyeyi baharereye, ari abo turi kumwe tukiri mu rugendo hano ku isi. By’umwihariko twibuke kandi tunasabire abaguye hano muri iyi Seminari bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo n’umurezi Padiri Ananias Rugasira n’abandi barezi, abaseminari.”

Yakomeje ashimangira ko mu bishwe harimo abamaze kugera mu ihirwe ry’ijuru, abo Kiliziya yifatanya mu gushimira no gusingiza Imana, ndetse n’abakiri mu isukuriro bakwiye gukomeza gusabirwa.

Musenyeri Andereya Havugimana, urugero rw’ubutwari no kurengera ubuzima

Musenyeri Andereya Havugimana, wari umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwe mu bagaragaje ubutwari budasanzwe mu kurengera Abatutsi bari bahungiye muri iki kigo.

Ni na yo mpamvu abaseminari bato basabwe gufatira urugero kuri aba basaseridoti, bakazakura bafite umutima wo gukunda igihugu, kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rurangwa n’amahoro, ubumwe n’ubutabera.

Yanze ko Interahamwe zifata abari bamuhungiyeho ngo zibice, nubwo zamushyizeho iterabwoba zikamusaba kubatanga. Kubera kwinangira ku cyemezo cye cyo kubarengera, abicanyi baramurashe arakomereka bikomeye, aza kurokoka ariko amasasu amutera ubumuga, atakaza zimwe mu ngingo z’umubiri.

Mu bihe by’akaga, Musenyeri Havugimana yanageragezaga gufasha abari bahungiye muri seminari, barimo n’abazaga bakomerekejwe n’Interahamwe, akajya kubashakira imiti mu Bitaro bya Ndera kugira ngo bavurwe.

Musenyeri Andereya Havugimana, wari umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwe mu bagaragaje ubutwari budasanzwe mu kurengera Abatutsi bari bahungiye muri iki kigo
Musenyeri Andereya Havugimana, wari umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwe mu bagaragaje ubutwari budasanzwe mu kurengera Abatutsi bari bahungiye muri iki kigo

Ku wa 9 Mata 1994, ahagana saa yine za mu gitondo, ubwo yari avuye kuzana imiti yo kuvura abari bahungiye muri seminari, yahuye n’igitero cyari kije kwica abo yari yiyemeje kurengera. Icyo gihe ni bwo yarashwe bikomeye azira kwima abicanyi Abatutsi bari bamuhungiyeho.

Padiri Ananias Rugasira na we yagaragaje ubutwari nk’ubwe, ahitamo kudatererana abari bahungiye muri seminari, ariko we ntiyarokotse, kuko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuba Musenyeri Andereya Havugimana yararokotse, akaza no kwifatanya n’umuryango mugari wa Seminari Nto ya Ndera mu kwizihiza Yubile y’imyaka 50, byabaye umwanya wo kongera kuzirikana ubutwari bwe n’uruhare rw’aba basaseridoti mu kurengera ubuzima bw’abantu bari babakeneyeho ubuhungiro.

Ubutwari bwa Musenyeri Andereya Havugimana na Padiri Ananias Rugasira bukomeza kwibutsa ko ubusaseridoti budashingiye gusa ku nyigisho n’amasengesho, ahubwo bunagaragarira mu bikorwa by’urukundo, ubutabera, impuhwe no kwitangira abandi, kabone n’iyo byaba bishobora gushyira ubuzima bw’ubyitangira mu kaga.

“Bana bacu, baseminari bato, namwe muzimane u Rwanda.”

Mu kwizihiza iyi Yubile y’imyaka 50 ya Seminari, hanibutswe Abatutsi basaga 8.000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside ruri muri Seminari Nto ya Ndera,
Mu kwizihiza iyi Yubile y’imyaka 50 ya Seminari, hanibutswe Abatutsi basaga 8.000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside ruri muri Seminari Nto ya Ndera,
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose