Abakirisitu hirya no hino ku Isi batangiye gusengera Papa Leo XIV ugiye kubagwa.
Abakirisitu n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika hirya no hino ku Isi bakomeje kohereza ubutumwa bw’amasengesho n’ihumure kuri Papa Leo XIV, nyuma y’uko atangaje ko agiye kubagwa kugira ngo akurwemo akabyimba kari mu bihaha, abaganga be bakaba barakamubonyemo hakiri kare.
Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2026, Papa Leo XIV yatangaje ko yemeye kubagwa abisabwe n’abaganga bamukurikirana, kugira ngo akurwemo akabyimba gato mu bihaha. Yavuze ko ako kabyimba kagaragaye hakiri kare cyane, bituma amakuru y’ubuzima bwe akurikirwa n’impungenge n’amasengesho by’abakirisitu hirya no hino ku Isi.
Nyuma y’itangazo rye, abayobozi batandukanye ba Kiliziya Gatolika, Inama z’Abepiskopi n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta bagaragaje ko bifatanyije na Papa muri ibi bihe, bamusabira gukira vuba no guhabwa imbaraga zo gukomeza inshingano ze zo kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.
Abepiskopi bo muri Amerika basabye abakirisitu kumusabira
Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize ahagaragara ubutumwa bwa Musenyeri Paul Coakley, uyobora iyo nama, asaba abakirisitu n’abandi bantu bose bifuza amahoro kwifatanya mu gusabira Umushumba wa Kiliziya Gatolika.
Mu butumwa bwe, Musenyeri Coakley yavuze ko abepiskopi bo muri Amerika bifatanyije n’abakirisitu n’abantu bose b’umutima mwiza mu gusabira Papa ubuzima bwiza.
Yagize ati “Abepiskopi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifatanyije n’abakirisitu n’abantu bose b’umutima mwiza mu gusabira ubuzima bwe .”
Yakomeje asaba ko Imana yayobora abaganga bagiye kumubaga, agira ati“Turifuza ko ukuboko kw’abaganga ba Papa kuyoborwa na Yezu Kristu, Umuganga w’ikirenga.”
Yasabye kandi buri wese gufata akanya ko gusabira Papa n’abaganga bazamwitaho.
Na Musenyeri Michael Olson, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Fort Worth muri Leta ya Texas, yasabye abakirisitu gushyira mu masengesho yabo Papa Leo XIV n’itsinda ry’abaganga bazamwitaho, cyane cyane mu gihe bahuriye mu Misa yo ku Cyumweru.
Kiliziya zo muri Malta no muri Amerika y’Epfo na zo zifatanyije na Papa
Arikiyepiskopi Charles Scicluna wa Malta, akaba n’Umunyamabanga wungirije w’Urwego rwa Kiliziya rushinzwe Inyigisho z’Ukwemera, yatangaje ko Kiliziya yo muri Malta yunze ubumwe mu masengesho yo gusabira Papa.
Mu butumwa bwe, yavuze ko abakirisitu bo muri icyo gihugu bifatanyije na Papa mu gihe yitegura kubagwa, bamwifuriza ko azabagwa neza kandi agakira vuba.
Muri Uruguay, Karidinali Daniel Sturla, Arikiyepiskopi wa Montevideo, na we yasabye abakirisitu gusabira Papa, cyane ko ateganyijwe gusura icyo gihugu mu rugendo rwa gishumba mu kwezi k’Ugushyingo.
Yagize ati “Nitumusabire gukira vuba , dukomeze no gutegura uruzinduko rwe mu gihugu cyacu dufite ishyaka .”
Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Uruguay yatangaje ko imyiteguro y’urwo ruzinduko ikomeje uko yari iteganyijwe, igaragaza ko bafite icyizere cyo kuzamwakira no gusangira na we ibyishimo.
Abepiskopi bo muri Peru bashimye ubutwari bwa Papa
Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Peru na yo yasohoye ubutumwa bushima ubutwari n’ukwicisha bugufi Papa Leo XIV yagaragaje mu kumenyesha abantu amakuru y’uko agiye kubagwa.
Abo bepiskopi basabye abakirisitu n’abandi bantu b’umutima mwiza kwifatanya mu masengesho yo gusabira ubuzima bw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika.
Mu butumwa bwabo, bagize bati“Abepiskopi bo muri Peru barahamagarira abakirisitu bose n’abantu b’umutima mwiza kwifatanya mu gusabira ubuzima bwa Nyirubutungane Papa Leo XIV, dusaba Imana, Nyir’ubuzima kandi isoko y’ubuzima bwiza, kumukomeza no kumuha ubuzima akeneye kugira ngo asohoze ubutumwa bwe.”
Ubu butumwa bugaragaza ko abayobozi ba Kiliziya Gatolika babona amasengesho nk’uburyo bwo kugaragariza Papa ubuvandimwe n’ubufatanye mu gihe ahanganye n’ikibazo cy’ubuzima.
Abepiskopi bo muri Argentine bamusabiye kurindwa na Bikira Mariya
Muri Argentine, Inama y’Abepiskopi Gatolika yasabye abakirisitu gukomeza kunga ubumwe na Papa, bamugaragariza urukundo, kumuba hafi no kumushyira mu maboko ya Bikira Mariya.
Mu butumwa bwabo, basabye Imana guha Papa imbaraga n’amahoro muri ibi bihe, kugira ngo azabagwe neza kandi akire mu buryo bwuzuye.
Bagize bati“Turasaba Nyagasani kumuha imbaraga n’amahoro muri iki gihe, kugira ngo kubagwa bigende neza kandi akire vuba kandi mu buryo bwuzuye.”
Mu Butaliyani, Papa yabwiwe ko atari wenyine
Karidinali Matteo Zuppi, uyobora Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Butaliyani, na we yijeje Papa ko abakirisitu bo muri icyo gihugu bamushyigikiye mu masengesho.
Yashimye uburyo Papa yamenyesheje abakirisitu amakuru y’ubuzima bwe mu bwiyoroshye no mu cyizere, avuga ko Kiliziya ari umuryango umwe kandi ko Umushumba wayo atari wenyine muri ibi bihe.
Yagize ati“Turashimira Papa Leo uburyo bw’ubwiyoroshye n’icyizere yagaragaje mu kutwemerera gusangira na we iki kigeragezo. Turi umuryango umwe: Data Mutagatifu, nturi wenyine!”
Perezida w’u Butaliyani, Sergio Mattarella, na we yoherereje Papa ubutumwa bumugaragariza ko amutekerezaho kandi amwifuriza gukira.
Yavuze ko, uretse amasengesho y’abakirisitu Gatolika, Papa azakomeza gushyigikirwa n’ibitekerezo byiza n’icyizere cy’abantu benshi bo mu Butaliyani no hirya no hino ku Isi, baba bemera Imana cyangwa batayemera.
Amasengesho akomeje kuba ikimenyetso cy’ubumwe bwa Kiliziya
Ubutumwa bwaturutse mu bihugu bitandukanye bugaragaza uburyo amakuru y’uko Papa Leo XIV agiye kubagwa yakiranwe impungenge, ariko anaherekezwa n’amasengesho n’ihumure by’abakirisitu n’abandi bantu.
Kuba abayobozi ba Kiliziya Gatolika bo muri Amerika, Malta, Uruguay, Peru, Argentine n’u Butaliyani bahurije ku gusabira Papa, bigaragaza ubufatanye bw’abakirisitu mu gihe Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yitegura kwitabwaho n’abaganga.
Mu gihe ategereje kubagwa, abakirisitu bakomeje kumwifuriza gukira vuba, gusabira abaganga bazamwitaho no gusaba Imana kumukomeza kugira ngo azakomeze gusohoza inshingano ze.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.