Ruhengeri: Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko ku nshuro ya 41 wizihirijwe muri Paruwasi ya Mwange
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, ubwo Kiliziya Gatolika ku Isi yose yizihizaga Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami, hanizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko Gatolika ku nshuro ya 41. Ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, ibi birori byabereye muri Paruwasi ya Mwange, bibimburirwa n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi mu mwaka wa 2026 igira iti “Nimukomere: isi narayitsinze!” (Yohani 16:33), ikaba ishingiye ku butumwa Yezu Kristu yahaye abigishwa be, bubibutsa gukomera mu kwemera no kutadohoka mu kumukurikira, nubwo bahura n’ibigeragezo by’iyi si.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwari rwitabiriye ibi birori, mu nyigisho ye mu gitambo cya Misa, Musenyeri Visenti Harolimana yasabye urubyiruko rwo muri za paruwasi zose zigize Diyosezi ya Ruhengeri, by’umwihariko urwibumbiye mu miryango y’Agisiyo Gatolika, kwizihiza uyu munsi no kuwuzirikana mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati“Urubyiruko hirya no hino muri za paruwasi na Diyosezi, cyane cyane urwibumbiye mu miryango y’Agisiyo Gatolika, rurahamagarirwa kwizihiza uyu munsi no kuwuzirikana mu buryo bwihariye.”
Yasobanuye ko Ingoma ya Kristu itandukanye n’izindi ngoma zo ku isi, kuko irangwa n’urukundo rutagira ubwikunde, rwitangira abandi, cyane cyane abatishoboye, imbabare n’abari mu kaga.
Yagize ati “Ingoma ya Kristu itandukanye n’izo ku isi. Amategeko yayo ashingiye ku rukundo, rwa rukundo rwitangira abandi, rwitangira imbabare n’indushyi, kuko ugiriye neza abo ari Yezu ubwe muba mubigiriye.”
Umwepiskopi wa Ruhengeri yakomeje ashimangira ko Imana ari isoko y’ubuzima bw’umuntu, asaba urubyiruko kutayitandukanya n’imibereho yarwo, ahubwo rukayigira umusingi w’ibyo rukora byose.
Yagize ati“Rubyiruko, bana bacu, nta buzima butagira Imana. Kubaho nta Mana ni ukubaho utariho. Rubyiruko, bana bacu, turabifuriza kuba abayoboke b’Ingoma ya Kristu, irangwa n’ubutabera n’amahoro.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Musenyeri Harolimana yasabye urubyiruko kuba intumwa z’urukundo n’amahoro, cyane cyane muri iki gihe isi ihanganye n’ibibazo by’ikinyoma n’akarengane.
Yagize ati “Nimube abahamya b’urukundo muri iyi si igenda yimika ikinyoma n’akarengane. Rubyiruko, bana bacu, nimube abagabuzi b’amahoro aho muri hose, mu bavandimwe no mu bandi mubana. Nimube abagabuzi b’amahoro mu gihugu cyacu no ku isi yose.”
Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko Gatolika ni umwanya wihariye Kiliziya iha urubyiruko kugira ngo rukomeze gukura mu kwemera, gusabana no guhamya Kristu mu buzima bwa buri munsi, rugaragaza uruhare rwarwo mu kubaka umuryango urangwa n’urukundo, ubutabera n’amahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.