Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Karidinali Kambanda yayoboye urugendo nyobokamana rwahuje abanyamakuru n’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga

Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2026, ibyamamare mu bakoresha imbuga nkoranyambaga,abanyamakuru, abihayimana n’abapadiri bo mu Rwanda, bari kumwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, bakoze urugendo nyobokamana rugana i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, ahantu hatagatifu hazwiho amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Karidinali Kambanda yayoboye urugendo nyobokamana rwahuje abanyamakuru n’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga
Karidinali Kambanda yayoboye urugendo nyobokamana rwahuje abanyamakuru n’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga

Abitabiriye uru rugendo babanje guhurira kuri Paruwasi ya Sainte-Famille i Kigali, aho bahawe umugisha na Karidinali Antoine Kambanda mbere yo guhaguruka berekeza i Kibeho.

Muri uru rugendo akand , basuye ahantu hatandukanye hafite amateka akomeye mu iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Aho hantu harimo ku Kamonyi, ahazwi nko ku Masuka ya Papa; i Kabgayi; mu Ruhango, ahari ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe; i Nyanza, ahari ingoro ya Kristu Umwami; i Save, ahashinzwe Misiyoni ya mbere mu Rwanda, ndetse n’i Kibeho, ku Butaka Butagatifu bwa Nyina wa Jambo.

Uru rugendo ni umwanya wo gusenga, kuzirikana amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda no kurushaho gusangira ukwemera, cyane cyane binyuze mu gusura ahantu hafite uruhare rukomeye mu mateka y’iyogezabutumwa mu gihugu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose