Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

DRC: Kiliziya Gatolika yamaganye ibikorwa by’igitugu byakorewe Abepiskopi n’abakristu i Lubumbashi

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO), Myr Donatien Nshole, yamaganye ibikorwa by’inzego z’umutekano i Lubumbashi, birimo gukoresha ibyuka biryana mu maso ku Bepiskopi n’abakristu bari mu isengesho, kubuza Musenyeri Fulgence Muteba kuva aho atuye no gukumira abandi Bepiskopi bashakaga kumusura.

DRC: Kiliziya Gatolika yamaganye ibikorwa by’igitugu byakorewe Abepiskopi n’abakristu i Lubumbashi
DRC: Kiliziya Gatolika yamaganye ibikorwa by’igitugu byakorewe Abepiskopi n’abakristu i Lubumbashi

Ibi Myr Donatien Nshole yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2026, aho yagaragaje ko ibyo bikorwa binyuranyije n’amahame ya demokarasi n’ubwisanzure abaturage bakwiye kugira.

Yavuze ko gukoresha ibyuka biryana mu maso ku Bepiskopi n’abakristu bari mu isengesho kandi bigaragambya mu mahoro, kubuza Musenyeri Fulgence Muteba kuva aho atuye, ndetse no kubuza abandi Bepiskopi kugera mu rugo rwa Arkiyepiskopi wa Lubumbashi, ari ibikorwa bigaragaza igitugu kidakwiye kuranga igihugu cyiyita icyubahiriza demokarasi.

Yagize ati “Gukoresha ibyuka biryana mu maso ku Bepiskopi no ku bakirisitu bari mu isengesho kandi bigaragambya mu mahoro, kubuza Nyiricyubahiro Musenyeri Fulgence Muteba kuva aho atuye, ndetse no kubuza abandi Bepiskopi kugera mu rugo rw’Arkiyepiskopi, ni ibikorwa bigaragaza igitugu igihugu cyacu, cyiyita icyubahiriza demokarasi, kidakwiriye na gato.”

Myr Nshole yakomeje agaragaza ko CENCO yifatanyije n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika n’abakristu bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa, by’umwihariko Karidinali Fridolin Ambongo, Musenyeri Fulgence Muteba, Abepiskopi bo muri iyo ntara, abapadiri, abihayimana n’abakristu bo muri Arikidiyosezi za Kinshasa na Lubumbashi.

Yagize ati“CENCO igaragaje ko iri kumwe na Nyiricyubahiro Karidinali Fridolin Ambongo, Nyiricyubahiro Musenyeri Fulgence Muteba, Abepiskopi bo muri iyi ntara, ndetse n’abapadiri bose, abiyeguriye Imana n’abakristu bo muri Arkidiyosezi za Kinshasa na Lubumbashi.”

Ibi bibaye mu gihe i Lubumbashi hakomeje kuvugwa ibikorwa by’inzego z’umutekano bikumira ibikorwa by’abayobozi ba Kiliziya Gatolika, birimo kubuza Abepiskopi gusura Arkiyepiskopi w’icyo gice, ndetse n’ibivugwa ku ihungabanywa ry’uburenganzira bw’abakristu bwo guteranira hamwe mu mahoro no gusenga.

CENCO igaragaza ko ihangayikishijwe n’ibi bikorwa, by’umwihariko ibirego by’ihonyorwa ry’ubwisanzure bw’abayobozi ba Kiliziya n’uburenganzira bw’abakirisitu bwo guteranira hamwe mu mahoro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose