Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Vaticani yashyize ahagaragara gahunda ya Papa Leo XIV y'ibikorwa azayobora mu minsi mikuru ya Noheli

Papa Leo XIV ategerejwe kuyobora imihango ikomeye ya Kiliziya Gatolika mu gihe cyo kwizihiza Noheli n'indi minsi mikuru ikurikira, mu birori bizabera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani, nk'uko byatangajwe muri gahunda yashyizwe ahagaragara n'Ibiro bya Papa bishinzwe imihango ya liturujiya ku wa 24 Ugushyingo 2026.

Vaticani yashyize ahagaragara gahunda ya Papa Leo XIV y'ibikorwa azayobora mu minsi mikuru ya Noheli
Vaticani yashyize ahagaragara gahunda ya Papa Leo XIV y'ibikorwa azayobora mu minsi mikuru ya Noheli

Iyi gahunda igaragaza ko ibirori bizatangira ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2026, ubwo Papa azayobora Misa yo kwizihiza ivuka rya Yezu Kristu, izwi nk’igitaramo cya Noheli. Iyi Misa izatangira saa yine z'ijoro (22:00), ikazabera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Ku munsi nyirizina wa Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2026, Papa azayobora Misa yo kwizihiza Ivuka rya Nyagasani, izatangira saa yine za mu gitondo. Nyuma yayo, saa sita z'amanywa, azatanga umugisha wa Urbi et Orbi, ugenerwa umujyi wa Roma n'isi yose, ari ku rubaraza rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Ibirori bizakomereza ku munsi wa nyuma w'umwaka, tariki ya 31 Ukuboza, ubwo Papa Leo XIV azayobora amasengesho ya nimugoroba yo kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya, Nyina w'Imana. Ayo masengesho azatangira saa kumi n'imwe z'umugoroba, anasozwe n'indirimbo ya Te Deum, ikoreshwa mu gushimira Imana ku bw'imigisha n'ibyiza byaranze umwaka.

Ku ya 1 Mutarama 2027, abakirisitu bazizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya, Nyina w'Imana. Papa azayobora Misa y'uwo munsi muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, guhera saa yine za mu gitondo.

Ku ya 6 Mutarama, hazizihizwa umunsi mukuru w'Ukwigaragaza kwa Nyagasani, uzwi nka Epifaniya. Uyu munsi wibutsa ukuntu Yezu yigaragarije amahanga, bikagaragazwa n'urugendo rw'abanyabwenge baturutse i Burasirazuba baje kumuramya. Papa Leo XIV na bwo azayobora Misa izatangira saa yine za mu gitondo.

Ibi birori bizasozwa ku ya 10 Mutarama 2027, ku munsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani. Kuri iyi nshuro, Papa azayobora Misa muri Chapelle Sixtine guhera saa tatu n'igice za mu gitondo, ikazaberamo umuhango wo kubatiza abana.

Igihe cya Noheli muri Kiliziya Gatolika ntikigarukira ku kwizihiza ivuka rya Yezu ku wa 25 Ukuboza, ahubwo gikomeza kikagera ku munsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani. Ni igihe cy'ingenzi mu buzima bw'iyobokamana, kuko gituma abakiristu barushaho kuzirikana ibanga ry'uko Imana yigize umuntu kugira ngo izane agakiza ku isi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose