I Nyanza: Yubile zose zitigeze zihimbazwa zahurijwe ku myaka 80 ishize u Rwanda rutuwe Kristu Umwami
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, muri Paruwasi ya Nyanza hizihirijwe Yubile y’imyaka 80 ishize u Rwanda rutuwe Kristu Umwami. Abitabiriye ibi birori banahimbaje Yubile z’imyaka 25, 50 na 75 zitari zarigeze zihimbazwa bitewe n’amateka y’u Rwanda.
Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, ari kumwe na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru, na Musenyeri Kizito Bahujimihigo wa Diyosezi ya Kibungo, na we uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yavuze ko impamvu bahisemo kwizihiza iyi Yubile y’imyaka 80 ari uko nta kindi gihe bari barigeze bahimbaza izi Yubile.
Ati ‘’Mu myaka 25 byari mu mwaka wa 1971, ingoma ya Kayibanda yari igeze mu marembera, n’ibyagendanaga na yo ntawari kubyiginga ngo avuge ngo u Rwanda rwatuwe Kristu Umwami. Mu myaka 50 twari tugihumeka umwuka wa Jenoside, hari mu 1996, uwo mwanya wa Yubile ntiwari uhari, u Rwanda rwari rutarongera kugira icyizere cyo kubaho. 75 twari muri Covid-19, n’abandi icyo gihe bari mbarwa bari bambaye udupfukamunwa.’’
Yakomeje avuga ko ibi byatumye batekereza kuzihuriza hamwe igihe nikigera, bakazihimbaza. Ubu bikaba byakunze, bahuriza hamwe izo Yubile zose.
Ati ‘’None turashimira Imana icyo gikorwa cyo gutura u Rwanda Kristu Umwami n’inshingano bidusaba. Iki gikorwa hari abatagiha agaciro cyangwa abataragihaye agaciro, bumva ko Umwami Rudahigwa yaba yarabihatiwe, yaba atarabishakaga.’’
Aha, Musenyeri Jean Bosco yasobanuye ko abo bantu birengagiza ko n’igihugu cyashishoje ku bikorwa bye no ku byamuranze, kikamugira Intwari y’Igihugu mu rwego rw’ikirenga.
Yongeyeho ko gutura u Rwanda Kristu Umwami Umwami Rudahigwa yabishyizemo imbaraga, bikorerwa mu murwa w’Umwami i Nyanza. Ibyo kandi ni byo byatumye Musenyeri aza i Nyanza.
Ati ‘’Uko rero ari we wabyifuje kandi akabishyiramo imbaraga n’umutima we wose, naho ubundi byari kubera i Kabgayi nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe aho ibirori byose byaberaga. Tugume kuzirikana rero uwo murage, dusaba ngo u Rwanda koko rugende mu mujyo w’urukundo, ubufatanye n’ubwangamugayo Umwami Rudahigwa yarusabiye, yarwifurije kuri Kristu Umwami. Maze igihe tuvuze ririya sengesho yavuze atura u Rwanda Kristu Umwami, tujye twumva ko dutije ijwi Umwami Rudahigwa uguma gutura u Rwanda Kristu Umwami, naho ari kugira ngo iryo sengesho rikore kandi rironkere u Rwanda n’Abanyarwanda imbuto z’ibyiza yarwifurije.’’
Padiri Eugene Hakizayezu, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyanza, na we yavuze ko kuri uyu munsi bishimiye kuba babashije guhimbaza izi Yubile z’impurirane. Yagarutse kandi ku butumwa bwatangiwe i Nyanza mu 1946, ubwo u Rwanda rwaturwaga Kristu Umwami.
Yagize ati ‘’Uyu munsi ni isabukuru tuzirikana imyaka 80 irashize, ni n’impurirane ko muri Kiliziya yose twahimbaje umunsi mukuru wa Kristu Umwami, umurage wakomeje kwibutswa ko twawukomeraho. Kwari ukuzirikana ukwemera n’indangagaciro z’urukundo nk’Abakirisitu, tugakomera ku butabera, amahoro kandi tukabana nk’abavandimwe. N’uyu munsi ubwo butumwa turacyahamagarirwa kubukomeraho, icyo kivi cyateruwe icyo gihe n’uyu munsi turacyagikomeje.’’
Yabishimangiye avuga ko nyuma y’imyaka 80, ubutumwa bukomeje kuba ubwo ngubwo ku Banyarwanda bose, cyane cyane ku bakirisitu bafatanyije urunana, bazirikana Kristu wabacunguye, bakabana nk’abavandimwe, baharanira ubutabera, gushyira hamwe no gukomeza gufashanya.
Ibi birori byo guhimbaza Yubile z’impurirane z’imyaka 25, 50 na 75 byahujwe n’imyaka 80 u Rwanda rutuwe Kristu Umwami, byanitabiriwe n’abihayimana baturutse mu miryango itandukanye, Abakirisitu b’i Nyanza, inshuti za Paruwasi ya Nyanza, Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abanyamahanga, bose baje kongera kuzirikana aya mateka abumbatiye igikorwa cyakozwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa ku wa 27 Ukwakira 1946, ubwo yaturaga u Rwanda n’Abanyarwanda Kristu Umwami.
Mu nzego za Leta, ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bari barangajwe imbere na Madamu Alice Kayitesi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.