DRC: Amakimbirane hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta akomeje gufata indi ntera i Lubumbashi
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) byakomeje kugaruka ku makimbirane yabereye mu Mujyi wa Lubumbashi hagati ya Kiliziya Gatolika n’inzego z’umutekano, nyuma y’aho Polisi ihagaritse urugendo rwari rwateguwe n’abakirisitu bagamije kwamagana igikorzq cyo kwigarurira ubutaka bwa Seminari Nkuru ihuza Diyosezi zitandukanye. Ibyabaye byakuruye impaka ku bwisanzure bwo gusenga, uburenganzira bwo guterana mu mahoro n’uburyo inzego z’umutekano zakoresheje mu guhagarika urwo rugendo, mu gihe ubuyobozi bw’Umujyi na Kiliziya batavuga rumwe ku mpamvu zarwo.
Ikinyamakuru La Prospérité cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti: “amakimbirane hagati ya kiliziya Gatolika n’inzego z’umutekano i Lubumbashi: Abepiskopi ba CENCO barahura n’itangazamakuru uyu munsi.”
Iki kinyamakuru cyagarutse ku rugendo rwari rwateguwe na kiliziya Gatolika rugamije kwamagana igikorwa bavuga ko ari ukwigarurira ubutaka bwa Seminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Pawulo (Grand Séminaire interdiocésain Saint-Paul), iherereye mu gace ka Tshamalale.
Kiliziya Gatolika ivuga ko ubwo butaka ari ubwayo, ikaba isaba ko hashyirwa mu bikorwa icyemezo cy’urukiko cyategetse gusenya inyubako zubatsweho n’abantu ku giti cyabo.
Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, urwo rugendo rwahagaritswe na Polisi ikoresheje ibyuka biryana mu maso, mu gihe mu mujyi hari hakajijwe ingamba z’umutekano.
La Prospérité yanagarutse ku byo Arkiyepiskopi wa Lubumbashi akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Congo (CENCO), Myr Fulgence Muteba, yatangaje, avuga ko kuva ku mugoroba wo ku Cyumweru yari ameze nk’ufungiwe mu rugo rwe. Ibyo ngo byamubujije gufata indege yari kumujyana i Roma ku wa Mbere.
Nubwo abapolisi bitwaje intwaro zikomeye baje kuva aho bari bahagaze, iki kinyamakuru kivuga ko imodoka za Polisi n’abapolisi bambaye imyambaro isanzwe bakomeje kugaragara imbere ya Katederali ya Mutagatifu Petero na Pawulo.
Muri rusange, uko ibitangazamakuru byo muri Congo byasesenguye ibyabereye i Lubumbashi bigaragaza ko ubuyobozi bw’Umujyi na Kiliziya Gatolika bagifite ibitekerezo bitandukanye ku buryo ikibazo cy’ubutaka bwo muri Tshamalale gikwiye gukemurwa, ndetse no ku buryo inzego z’umutekano zahagaritse urugendo rw’abakirisitu.
Ibi bibaye mu gihe Kiliziya isaba ko icyemezo cy’urukiko ku butaka bwa Seminari Nkuru ya Mutagatifu Pawulo cyubahirizwa, mu gihe ubuyobozi bw’Umujyi bwo bushimangira ko imyigaragambyo igomba gukorwa hubahirijwe ibisabwa n’amategeko.
Ibyabereye i Lubumbashi byongeye kuzamura impaka ku mubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’inzego za Leta, cyane cyane ku bijyanye n’ubwisanzure bwo gusenga, uburenganzira bwo guteranira mu mahoro no kubahiriza ibyemezo by’inzego z’ubutabera.
Kuri iki gicamunsi cya tariki 24 Ugushyingo 2026, Myr Donatien Nshole, Umunyamabanga Mukuru mu Nama y’Abepiskopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu izina ry’ Abepiskopi bagize CENCO , ari gutanga ibisobanuro imbere y’itangazamakuru i Kinshasa, kugira ngo bagire icyo bavuga ku byabaye, ibibazo Kiliziya ihanganye na byo n’ingamba iteganya gukurikiza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.