Karidinali Fridolin Ambongo yabujijwe gusomera Misa ya Kristu Umwami ahari hateganyijwe
Impaka zavutse hagati y'ubuyobozi bw'umujyi wa Kinshasa na Kiliziya Gatolika nyuma y'uko Misa yari iyobowe na Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, ku munsi mukuru wa Kristu Umwami, itabereye ahari hateganyijwe kuri Stade Tata Raphaël, ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026.
Iyo Misa yari iteganyijwe guhuza Karidinali Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa, n'urubyiruko rw'Abagatolika bo muri diyosezi ye, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Kristu Umwami no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa 41 w'Urubyiruko.
Nk'uko byatangajwe na Radio Okapi, ibinyujije mu itangazo ry’Inama y'Abepiskopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO), ubuyobozi bw'umujyi wa Kinshasa bwabujije ko iyo Misa ibera kuri Stade Tata Raphaël, nta bisobanuro birambuye cyangwa itangazo ryemewe ryari ryagejejwe ku bayiteguye.
Inama y'Abepiskopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi yatangaje ko hafi y'iyo stade hari hashyizwe abapolisi benshi, mu gihe hari hitezwe umubare munini w'urubyiruko n'abandi bakirisitu bari bateganyijwe kwitabira icyo gikorwa.
Kiliziya ivuga ko yabimenyeshejwe bitinze
Mu itangazo ryasohotse ku Cyumweru, Kiliziya yatangaje ko yabwiwe ko igikorwa kitagomba kubera kuri stade mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo, nyuma ya saa yine z'ijoro.
Arikidiyosezi yavuze ko yari yarakoze ibisabwa byose mu rwego rw'ubuyobozi, ndetse ko yari yarahawe uburenganzira bukenewe, burimo n'ubwishingizi bw'umutekano bwatanzwe na Minisiteri y'Umutekano w'Igihugu.
Bakomeje bavuga ko kutemererwa gukorera icyo gikorwa ahari hateganyijwe byateje urujijo mu bakirisitu, cyane cyane urubyiruko rwari rwamaze gutegura kwitabira Misa.
Karidinali Ambongo yanenze icyo cyemezo, agifata nk'igikorwa cyo gushotora Kiliziya, ashimangira ko ubwisanzure mu myemerere no gusenga ari uburenganzira bw'ibanze bwemezwa n'Itegeko Nshinga rya RDC.
Misa yimuriwe kuri Collège Saint-Raphaël
Nubwo Misa itabereye kuri Stade Tata Raphaël nk'uko byari byateganyijwe, Kiliziya Gatolika yahisemo kuyimurira ku kibuga cya Collège Saint-Raphaël, mu gace ka Limete, i Kinshasa.
Karidinali Ambongo yasabye abakirisitu n'urubyiruko gukomeza gutuza, kwirinda imvururu no gukomeza gusenga.
Ibyabaye byongeye kuzamura ibibazo ku mibanire hagati y'ubuyobozi bwa Kinshasa na Kiliziya Gatolika, cyane cyane ku bijyanye n'ubwisanzure bwo gukora ibikorwa by'idini mu bibuga rusange.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.