Yubile z’imyaka 25, 50 na 75 zakomwe mu nkokora n’ihirikwa rya Kayibanda, Jenoside yakorewe Abatutsi na COVID-19, zigiye kwizihirizwa hamwe n’iy’imyaka 80 u Rwanda rutuwe Kristu Umwami
Kiliziya Gatolika mu Rwanda igiye kwizihiriza hamwe Yubile z’imyaka 25, 50 na 75 z’igihe Umwami Mutara III Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami, zitabashije kwizihizwa mu bihe byazo kubera ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo, zirimo ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyorezo cya COVID-19.
Byatangajwe na Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare, ubwo yasobanuriraga amateka y’icyemezo cy’Umwami Mutara III Rudahigwa cyo kwegurira u Rwanda Kristu Umwami, abari mu rugendo nyobokamana rugana i Kibeho kwa Nyina wa Jambo. Muri urwo rugendo hari ibyamamare mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, abanyamakuru, abihayimana n’abapadiri bo mu Rwanda, bari kumwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali. Musenyeri Ntagungira yabibukije ko icyo gikorwa cyabaye ku wa 27 Ukwakira 1946, mu birori byabereye i Nyanza kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Ukwakira uwo mwaka.
Mu butumwa bwe, Musenyeri Ntagungira yavuze ko ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, hazizihizwa Yubile y’imyaka 80 ishize u Rwanda rutuwe Kristu Umwami. Ibi birori kandi bizaba umwanya wo kuzirikana Yubile z’imyaka 25, 50 na 75 zitigeze zibona uko zizihizwa mu bihe zagombaga kuberamo.
Yasobanuye ko Yubile y’imyaka 25 yagombaga kwizihizwa mu 1971, ariko icyo gihe u Rwanda rwari mu bihe by’imivurungano ya politiki n’umutekano muke, byakomeje kugeza ubwo ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda bwahirikwaga ku wa 5 Nyakanga 1973.
Mu ntangiriro z’imyaka ya za 1970, ubutegetsi bwa Kayibanda bwarimo kugaragaramo ubushyamirane n’amacakubiri mu banyapolitiki, cyane cyane ashingiye ku turere. Ibyo byatumye umutekano wa politiki urushaho kuzamba, havugwa imigambi yo guhirika ubutegetsi ndetse n’amakimbirane mu nzego za Leta n’igisirikare.
Muri Mata 1973, havuzwe umugambi wo guhirika ubutegetsi, ariko ntiwaje gushyirwa mu bikorwa. Ibi byakurikiwe n’indi myivumbagatanyo n’ibihuha by’uko hari umugambi wo guhirika ubutegetsi wari urimo gutegurwa. Ku wa 5 Nyakanga 1973, Jenerali Juvénal Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo yayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Kayibanda, hashyirwaho Repubulika ya Kabiri. Ibi byahinduye icyerekezo cya politiki y’u Rwanda, binatuma Kiliziya itabona umwanya wo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 nk’uko byari biteganyijwe.
Musenyeri Ntagungira yagarutse kandi kuri Yubile y’imyaka 50 yagombaga kwizihizwa mu 1996, avuga ko na yo itabashije kwizihizwa mu buryo bwihariye kubera ibihe igihugu cyari kirimo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo gihe u Rwanda rwari rukiri mu bihe bikomeye byo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za Jenoside, zari zikigaragara mu mibereho y’abaturage, mu muryango Nyarwanda no mu nzego zitandukanye z’igihugu. Ibyo byatumye Kiliziya na yo itabona uko itegura ibirori byo kwizihiza iyo Yubile mu buryo bwari bukwiye.
Yavuze ko na Yubile y’imyaka 75 yagombaga kwizihizwa mu 2021 yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, cyari cyarateje impinduka zikomeye mu mibereho y’abantu no mu mikorere y’inzego zitandukanye, zirimo na Kiliziya. Ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo zagabanyije cyangwa zihagarika ibikorwa byinshi byahurizaga abantu hamwe, bituma kwizihiza iyo Yubile mu buryo bwagutse bitashoboka.
Musenyeri Ntagungira yagize ati“Yubile y’imyaka 75 yabaye turi mu bihe by’icyorezo cya COVID-19, iya 50 iba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, naho iya 25 iba ingoma ya Kayibanda iri kuvaho, hajyaho iya Habyarimana.”
Yasobanuye ko izo Yubile zose zitabashije kwizihizwa mu bihe byazo, ariko ko ku wa 22 Ugushyingo 2026 hahurizwa hamwe ibirori byazo, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 80 ishize Umwami Mutara III Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami.
Icyemezo Umwami Rudahigwa yafashe ku bushake bwe
Mu gusobanura amateka y’icyo gikorwa, Musenyeri Ntagungira yavuze ko Umwami Mutara III Rudahigwa yafashe icyemezo cyo kwegurira u Rwanda Kristu Umwami amaze gusura ibihugu bitandukanye no kwitegereza imibereho y’abaturage babyo. Yabonye ko umuco w’ubukristu wagize uruhare mu gutuma abantu barushaho kujijuka no gutera imbere, na we yiyemeza ko u Rwanda rukwiye kuba urwa Kristu Umwami.
Yashimangiye ko icyo cyemezo Rudahigwa atagifashe ku gahato cyangwa ngo abe yaragihatirijwe n’abanyamahanga, ahubwo ko yari yaragitekerejeho kandi akagifata ku bushake bwe.
Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2026, Abanyarwanda n’abakristu baraba bafite umwanya wo kongera kuzirikana icyo gikorwa cyabaye mu 1946, banibuke ubutwari bw’Umwami Rudahigwa mu kugaragaza ukwemera kwe no gufata icyemezo cy’icyo yabonaga ko ari cyiza ku gihugu.
Yubile y’imyaka 80 iraba ibaye umwanya wo kuzirikana amateka y’icyo gikorwa, no guhuza ibirori bya Yubile eshatu zitabashije kwizihizwa mu gihe cyazo kubera ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.