Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Papa Leo XIV yasangiye ifunguro n’abakene abibutsa ko bose ari umuryango umwe

Papa Leo XIV yasangiye ifunguro rya saa sita n’abantu 1.300 bafite ubuzima bugoye, barimo imiryango, abana, abihayimana n’abakorerabushake, mu gikorwa cyabereye muri Salle ya Paul VI, i Vatikani, kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026.

Papa Leo XIV yasangiye ifunguro n’abakene abibutsa ko bose ari umuryango umwe
Papa Leo XIV yasangiye ifunguro n’abakene abibutsa ko bose ari umuryango umwe

Muri icyo gikorwa, Papa yibukije abacyitabiriye ko imbere y’Imana bose ari umuryango umwe, agira ati “Uyu munsi, twese turi umuryango umwe.”

Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya cumi Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene (World Day of the Poor), ukaba waratangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2017, ku bwa Papa Fransisiko.

Abakene bakiriwe mu byishimo na Papa Leo XIV

Papa Leo XIV nyuma yo gusengera hamwe n’abakirisitu isengesho rya Angelus, yakiranywe urugwiro n’abantu bagera ku 1.300 bari bamutegereje kugira ngo basangire na we.

Abana bishimiye cyane kubona Papa, mu gihe abandi bose bahagurutse bamwakira bamukomera amashyi, bamushimira kuba yarakomeje umuco wo guhura no gusangira n’abakene.

Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yashimiye abantu bose bagize uruhare kugira ngo icyo gikorwa gishoboke, by’umwihariko Musenyeri Luis Marín de San Martín, uyobora Urwego rushinzwe ibikorwa by’urukundo bya Papa (Dicastery for the Service of Charity), ndetse n’Umuryango wa Croix-Rouge y’u Butaliyani.

Yagize ati “Turashimira abantu bose batumye dushobora guhurira hano muri aka kanya, binyuze mu nkunga, ubuntu n’umurimo wabo. Abagize Croix-Rouge y’u Butaliyani na bo bari hano, kandi turabashimira hamwe namwe mwese. Uyu munsi, twese turi umuryango umwe.”

Papa kandi yashimangiye ko ari ngombwa gushimira Imana, kuko ari yo itanga ubuzima n’amahirwe yo guhura, gusangira no kugaragarizanya urukundo.

Mbere yo gufata amafunguro, Papa Leo XIV yayoboye isengesho, asaba Imana ko ibyo bagiye kurya byabafasha kurushaho gukora ibyo ishaka no kubaka Ingoma yayo y’urukundo.

Nyuma yaho, Papa yicaye ku meza amwe n’abantu 18 muri abo bakene, ndetse na Musenyeri Luis Marín de San Martín.

Abagize Croix-Rouge y’u Butaliyani banateguye imyidagaduro irimo umuziki watanzwe n’itsinda ryabo ry’igihugu.

Musenyeri Marín yavuze ko ari igikorwa kigaragaza Kiliziya yita ku bantu

Mbere y’uko Papa ageza ijambo ku bari bateraniye aho, Musenyeri Luis Marín de San Martín yavuze ko iryo funguro ari ubunararibonye nyakuri bw’ubuvandimwe, aho buri wese ashobora kumva ko ari mu rugo rwe.

Yashimiye Papa Leo XIV ku butumire ahora atanga bwo kubaka Kiliziya ibereye abantu bose umuryango, Kiliziya yegera abantu kandi ikita ku bafite ibibazo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Vatikani nyuma y’icyo gikorwa, yavuze ko cyari umunsi mwiza cyane waranzwe n’ibyishimo, aho basangiye imitima n’inshuti bari bahari.

Yongeyeho ko icyo gikorwa kigaragaza isura ya Kiliziya yakira kandi ikita ku bana bayo, anagaragaza icyifuzo cy’uko uwo muco wo gufashanya no kugira umutima ugana abandi wakomeza kuba inzira bahuriramo.

Mu butumwa bwe bwo gusoza, Papa Leo XIV yongeye gushimira abateguye icyo gikorwa, avuga ko guhura nk’uku bifasha abantu kumenya ko batari bonyine mu rugendo rw’ubuzima.

Yagize ati “Igikorwa nk’iki kidufasha kwibuka ko tutigera tuba twenyine; dushobora buri gihe kubona umuntu dusangira na we urugendo rw’ubuzima. Namwe rero mujye mugerageza gufasha abandi kugira ngo na bo babashe kubona ubufatanye n’ubucuti, twese twunze ubumwe muri Yezu Kristu.”

Mbere yo gutaha, buri wese mu bitabiriye icyo gikorwa yahawe impano yari igizwe n’ingofero y’ubwoya, imashini zogosha ubwanwa, uburoso bwo koza amenyo n’isabune y’amazi yo kwiyuhagira.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose