Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Musenyeri Ntagungira yasobanuye ko abazungu batigeze bahatira Rudahigwa gutura u Rwanda Kristu Umwami.

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yahamirije ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, abanyamakuru, abihayimana n’abapadiri bo mu Rwanda ko Umwami Mutara III Rudahigwa yatuye u Rwanda Kristu Umwami ku bushake bwe, abitewe n’uko yari yarasobanukiwe uruhare ukwemera kwa gikristu rushobora kugira mu iterambere ry’igihugu, bityo ko atari igikorwa yakoze abitegetswe n’abazungu nk’uko bamwe babitekereza.

Musenyeri Ntagungira yasobanuye ko abazungu batigeze bahatira Rudahigwa gutura u Rwanda Kristu Umwami.
Musenyeri Ntagungira yasobanuye ko abazungu batigeze bahatira Rudahigwa gutura u Rwanda Kristu Umwami.

Ibi Musenyeri Ntagungira yabigarutseho kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2026, ubwo yakiraga abo bitabiriye urugendo nyobokamana rugana i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, babanje kunyura ku Ngoro ya Kristu Umwami i Nyanza, ahantu hafite amateka akomeye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Aho i Nyanza, Umwepiskopi wa Butare yabasobanuriye amateka y’icyemezo cy’Umwami Mutara III Rudahigwa cyo kwegurira u Rwanda Kristu Umwami, umuhango wabaye ku wa 27 Ukwakira 1946, mu birori byabereye i Nyanza kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Ukwakira uwo mwaka.

Musenyeri Ntagungira yavuze ko Umwami Rudahigwa yari amaze gusura ibihugu bitandukanye no kumenya imibereho yabyo, akabona ko umuco w’ubukristu wari ufite uruhare mu gutuma abaturage barushaho kujijuka no gutera imbere.

Yagize ati “Yari yaragenze amahanga, yari yarasomye, ariko akareba agasanga aho za Burayi yari yarageze, umuco w’ubukristu watumaga abaturage barushaho kujijuka. Hanyuma ahitamo ko u Rwanda rwe rwaba urwa Kristu Umwami, kuko yabonaga ko ibyo abasekuruza be bakoraga mu iyobokamana bitari bifite ejo hazaza hatuma u Rwanda rurushaho gutera imbere.”

Yakomeje asobanura ko Rudahigwa atari agiye guhindura imyemerere y’Abanyarwanda ku ngufu, ahubwo ko yagaragaje ukwemera kwe, agahitamo kwegurira igihugu cye Kristu Umwami.

Yagize ati “Hari abantu bakeka ko Rudahigwa ari iteka yaciye. Oya, ni ku giti ke yatangaje ukwemera yari yarakiriye, akakubwira Abanyarwanda bose. Ntabwo ari iteka yaciye ngo Abanyarwanda babe abakristu gusa.”

Yavuze ko nta muntu Rudahigwa yigeze ahatira kuba umukirisitu

Mu gusobanura ko icyemezo cy’Umwami Rudahigwa kitari kigamije guhatira Abanyarwanda bose kuba abakirisitu, Musenyeri Ntagungira yatanze ingero z’imyemerere n’imigenzo byakomeje kubaho mu gihe cye.

Yavuze ko nyuma yo kwegurira u Rwanda Kristu Umwami, abakoraga imigenzo gakondo bakomeje kuyikora, Abadivantisiti bakomeza kubahiriza Isabato yabo, Abayisilamu bakomeza gusenga, ndetse n’abandi bafite imyemerere itandukanye bagakomeza kuyikurikiza nta gahato.

Ati“Imandwa zarakomeje zirabandwa, habandwa Ryangombe, Binego na Nyaburungu. Abadivantisiti bakomeje Isabato yabo, ntabwo yigeze ayikuraho. Aha i Nyanza hari Abadivantisiti n’Abayisilamu benshi, Abagatolika ari bake, ariko abo bose bahamanye uburenganzira n’ubwisanzure bwabo.”

Yongeyeho ko n’abari bafite indi myemerere n’abakurikizaga imigenzo gakondo batigeze bakumirwa cyangwa ngo bahatirwe kuyireka kubera icyemezo cy’Umwami.

Ibi yabisobanuye agaragaza ko kwegurira igihugu Kristu Umwami bitavuze guhindura ku ngufu imyemerere y’abaturage, ahubwo ko cyari icyemezo cyaturutse ku kwemera Umwami yari afite.

Yasabye Abanyarwanda kudatinya kugaragaza ukwemera kwabo

Musenyeri Ntagungira yanaboneyeho gusaba abitabiriye uru rugendo nyobokamana kujya bagaragaza ibyo bemera badatinya, bakabihagararaho nk’uko Umwami Rudahigwa yabigenje.

Yavuze ko hari abatekereza ko Rudahigwa yaba yarahatiwe gutura u Rwanda Kristu Umwami cyangwa ko yabikoze agamije gushimisha abazungu no kugira ngo bamufashe gukomeza gutegeka igihugu, ariko ashimangira ko ibyo atari byo.

Yagize ati “Kumenya kuvuga icyo twemera tukakibwira n’abandi, tukagihagararaho, kabone n’iyo haba hari abakeka ko hari ababiduhatiye cyangwa hari abo dutinya.”

Yakomeje avuga ko Umwami Rudahigwa atigeze ahatirwa gufata icyo cyemezo, ahubwo ko yagifashe amaze kugitekerezaho no gusobanukirwa uwo yahisemo kwegurira igihugu cye.

Ati“Bamwe bakeka ko Umwami Rudahigwa yahatiwe cyangwa yari afite ubwoba bwo kutayoboka abazungu. Oya, yabikoze ku giti ke kandi yabikoze yabitekereje. Nta wigeze abimuhatira.”

Musenyeri Ntagungira yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye kuzirikana iki gikorwa cy’Umwami Rudahigwa, akavuga ko mu bikorwa by’indashyikirwa yakoze ku bw’igihugu, kwegurira u Rwanda Kristu Umwami na byo bikwiye guhabwa agaciro.

Yagize ati“Aho ni ho duhera dushimira Umwami Rudahigwa, kuko mu bikorwa byinshi by’indashyikirwa yakoreye igihugu, yongeyeho n’icyo kumva ko u Rwanda ari urwa Kristu Umwami, kandi Kristu Umwami azadukorera ibyiza.”

Yagarutse kandi ku rukundo Umwami Rudahigwa yakundaga Abanyarwanda, avuga ko yakundaga kubasura aho bari hirya no hino, akumva ibibazo byabo, ndetse akajya no mu mahanga kugira ngo amenye ibishobora gufasha u Rwanda kubona icyerekezo cyiza.

Ibi bibaye mu gihe kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, hazizihizwa Yubile y’imyaka 80 ishize u Rwanda rutuwe Kristu Umwami, hagamijwe kongera kuzirikana icyo gikorwa cyakozwe n’Umwami Rudahigwa mu 1946.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose