Abepiskopi Gatolika muri Tanzania basabye Igihugu cyose gusabira abahohotewe mu matora yo mu 2025
Abepiskopi Gatolika muri Tanzania basabye abakirisitu n’abandi baturage bose guhuriza hamwe mu isengesho ryo gusabira abantu bakomeretse, ababuriwe irengero n’abahitanywe n’ihohoterwa ryabaye mu gihe cy’amatora yo mu Ukwakira 2025 no mu minsi yakurikiye.
Ni mu matora rusange yo muri Tanzania yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025, aho Abanyatanzania batoye Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage mu nzego z’ubuyobozi, zirimo Inteko Ishinga Amategeko.
Iri sengesho ry’igihugu ryasabwe kuba ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ubwo hazaba hashize umwaka amatora yo ku wa 29 Ukwakira 2025 abaye.
Mu ibaruwa yo ku wa 23 Ukwakira 2026, Musenyeri Wolfgang Pisa, uyobora Diyosezi Gatolika ya Lindi akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Tanzania (TEC), yasabye ko hirya no hino mu gihugu haturwa igitambo cya Misa hakavugwa n’amasengesho byihariye bigamije kuzirikana abahuye n’ingaruka z’ihohoterwa ryakurikiye ayo matora.
Musenyeri Pisa yavuze ko ibyabaye bikomeje kugira ingaruka ku baturage, cyane cyane ku bakomeretse, ku miryango yabuze ababo no ku bantu bataramenya irengero ry’ababo.
Yagize ati “Mu gihe twibuka umwaka ushize amatora abaye, turazirikana ko bamwe mu baturage bacu bakomeretse, abandi bakaburirwa irengero, ndetse abandi bagatakaza ubuzima. Iyi mibabaro n’icyunamo biracyakomeje kugira ingaruka ku baturage bacu.”
Uyu mupadiri mukuru wa Diyosezi ya Lindi yasabye abaturage guhuriza hamwe mu isengesho, bagasaba Imana kugira ngo igihugu kibone ubumwe, urukundo, ukuri n’ubufatanye bishingiye ku butabera n’amahoro.
Yagize ati “Muri ibi bihe, turahamagarirwa guhagararana nk’umuryango w’abemera, tugashyira igihugu cyacu, abayobozi bacyo n’abaturage mu maboko y’Imana ishoborabyose, ifite impuhwe.”
Yakomeje asaba abakirisitu gusenga bafite imitima yicisha bugufi, itaryarya kandi yicuza, kugira ngo Imana ihumurize abafite agahinda, igarurire icyizere abakibuze, ikomeze ukwemera kw’abari mu makuba, kandi izane ubutabera n’ukuri ku baburiwe irengero.
Yongeyeho ko hakenewe gusabira abakomeretse kugira ngo bakire, ndetse n’abuzuye urwango kugira ngo bagarurirwe urukundo.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iri sengesho, Musenyeri Pisa yasabye ko Misa zizihizwa muri za paruwasi, mu bigo bisanzwe bikorerwa amasengesho no mu bigo bya Kiliziya Gatolika hirya no hino muri Tanzania.
Yavuze ko izo Misa zishobora gusomwa mu gitondo ku masaha asanzwe, cyangwa zikaba ku yandi masaha abereye abakirisitu, hakurikijwe gahunda za buri paruwasi.
Izi Misa zizibanda ku gusabira abahitanywe n’ihohoterwa, abakomeretse, ababuriwe irengero ndetse n’igihugu cya Tanzania muri rusange, kugira ngo kibone amahoro, ubumwe n’ubutabera.
Binyuze muri iri sengesho, Kiliziya Gatolika irasaba abakirisitu n’abaturage bose gushyira imbere impuhwe, ubumwe, ukuri, ubutabera n’amahoro, mu rwego rwo guhumuriza abababaye no gusabira igihugu gukira ibikomere cyasigiwe n’ibyabaye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.