Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Slovenia

Papa Leo XIV yakiriye Madamu Nataša Pirc Musar, Perezida wa Repubulika ya Slovenia, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2026, i Vatikani.

Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Slovenia
Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Slovenia

Nyuma y'uko abonanye na Papa, Perezida Pirc Musar yagiranye ibiganiro na Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta wa Vatikani, ndetse na Arikiyepiskopi Paul Richard Gallagher, ushinzwe umubano wa Vatikani n'ibihugu n'imiryango mpuzamahanga.

Nk'uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ibiro Ntaramakuru by'Ibiro bya Papa ribivuga, ibiganiro byagenze neza aho byibanze ku gushimangira umubano mwiza uri hagati ya Sloveniya na Vatikani.

Abitabiriye ibyo biganiro kandi bagarutse ku ngingo zirebana n'inyungu bahuriyeho, cyane cyane ku mubano hagati ya Kiliziya na Leta.

Ikindi cyagarutsweho ni ibibazo bitandukanye bireba amahanga, by'umwihariko ibibera mu karere ka Balkans y'Uburengerazuba, intambara yo muri Ukraine ndetse n'amakimbirane akomeje kuba mu Burasirazuba bwo Hagati.

Perezida Nataša Pirc Musar yaherukaga i Vatikani ku wa 5 Ukuboza 2024, ubwo yakirwaga na Papa Fransisiko.

Ni mu gihe ku wa 26 Mata 2025, yitabiriye umuhango wo gushyingura uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose