Tariki ya 27 Ukwakira mu mateka y’u Rwanda: umunsi u Rwanda rweguriwe Kristu Umwami
Tariki ya 27 Ukwakira buri mwaka ni itariki ifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda, cyane cyane ku bakirisitu Gatolika. Ni umunsi wibutsa igikorwa cyabaye mu mwaka wa 1946, ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yeguriraga u Rwanda Kristu Umwami, agaragaza ko yemeye ko Yezu Kristu aba Umwami w’ubuzima bwe n’igihugu ayoboye.
Ibi byabereye i Nyanza, mu Kiliziya yaje kwitirirwa Kristu Umwami.
Uko igikorwa cyo kwegurira u Rwanda Kristu Umwami cyagenze
Mu myaka ya mbere y’ikinyejana cya 20, Ivanjili ya Yezu Kristu yari ikomeje gukwirakwira mu Rwanda binyuze mu bikorwa by’abamisiyoneri n’amamisiyoni Gatolika.
Mu mwaka wa 1943, Umwami Mutara III Rudahigwa yarabatijwe, ahabwa amazina ya Charles Léon Pierre, kiba igikorwa cyabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’ukwemera kwa gikristu.
Nyuma y’imyaka itatu, ku wa 27 Ukwakira 1946, Umwami Rudahigwa yafashe icyemezo cyo kwegurira u Rwanda Kristu Umwami, abikora mu muhango w’isengesho wabereye i Nyanza, imbere y’Ukaristiya Ntagatifu, asaba Yezu Kristu kuyobora igihugu n’abagituye.
Amateka agaragaza ko uwo mwanzuro, Umwami yashakaga kugaragaza ko ubuyobozi bw’igihugu bugomba no kuyoborwa n’indangagaciro za gikristu.
Isengesho Umwami Rudahigwa yatuye Kristu Umwami
Mu isengesho rye, Umwami Rudahigwa yemeye ku mugaragaro ko Yezu Kristu ari Umwami w’abantu n’amahanga yose. Yagaragaje ko igihugu cy’u Rwanda n’ubuyobozi bwacyo bigomba kugendera ku bushake bw’Imana.
Mu magambo yatangije isengesho rye, yagize ati “Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’amahanga yose, ni wowe wemera ko igihugu cyacu kibaho.”
Isengesho rye ryibanze ku kwemera Kristu nk’Umwami, gusabira igihugu amahoro no gusaba ko abayobozi bagitwara mu butabera, nta vangura cyangwa urwango.
Ni iki cyatumye Umwami Rudahigwa afata uwo mwanzuro?
Mu mwaka wa 1946, u Rwanda rwari rukiri mu bihe by’ubukoloni, kandi rwari rufite ibibazo bitandukanye by’imibereho n’imiyoborere. Mu byo amateka agarukaho harimo inzara ya Ruzagayura, amakimbirane yo mu bihe by’ubwami n’ingaruka z’ubukoloni.
Mu nyandiko zivuga ku isabukuru yo kwegurira u Rwanda Kristu Umwami, abayobozi ba Kiliziya bagaragaje ko Umwami Rudahigwa yashakaga ko ukwemera kwe kuba ishingiro ry’icyizere cy’amahoro, ubutabera n’ubumwe bw’abaturage.
Icyo gikorwa nticyasobanuraga ko Umwami yahaye igihugu undi muntu cyangwa Kiliziya. Ahubwo cyari igikorwa cy’ukwemera, aho yeguriye Imana igihugu yari ayoboye.
Kwegurira u Rwanda Kristu Umwami byabaye umurage
Kuva icyo gihe, tariki ya 27 Ukwakira yakomeje kwibutsa Abanyarwanda, cyane cyane abakirisitu Gatolika, igikorwa cy’Umwami Rudahigwa.
I Nyanza, ahabereye uwo muhango, hubatswe ikimenyetso kinini cya Kristu Umwami imbere ya Kiliziya, mu rwego rwo kwibutsa abazasura aho hantu amateka y’icyo gikorwa.
Tariki ya 30 Ugushyingo 2021 Nyuma yimyaka 75 u Rwanda rutuwe Kristu umwami, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yemeje ko tariki ya 27 Ukwakira mu maparuwasi yose yo mu Rwanda hazajya hahimbazwa uyu munsi mu rwego rwo kwibuka aya mateka no gufasha abakirisitu kuzirikana icyo bisobanuye kwemera Kristu nk’Umwami.
Tariki ya 27 Ukwakira mu mateka ya Kiliziya Gatolika ku isi
Umunsi mukuru wa Kristu Umwami watangijwe na Papa Piyo wa XI mu mwaka wa 1925, binyuze mu rwandiko rwe rwa gishumba Quas Primas. Icyo gihe wari waragenewe guhimbazwa ku Cyumweru cya nyuma cy’Ukwakira.
Nyuma y’ivugururwa rya liturujiya ryakurikiye Inama Nkuru ya Vatikani ya Kabiri, umunsi mukuru wa Kristu Umwami wimuriwe ku Cyumweru cya nyuma cy’umwaka wa liturujiya, mbere ya Adiventi. Ubu wizihizwa ku Cyumweru, ku itariki ihinduka bitewe n’umwaka.
Ni mu gihe uyu munsi tariki ya 27 Ukwakira 2026, hashize imyaka 80 u Rwanda rweguriwe Kristu Umwami. Iyi sabukuru ni umwanya wo kuzirikana umurage w’ukwemera n’indangagaciro z’urukundo, ubutabera, amahoro, ubumwe no kubaha buri muntu.
Nyuma y’imyaka 80, ubutumwa bukomeje kuba bumwe; ukwemera nyakuri kugomba kugaragarira mu bikorwa bya buri munsi, mu muryango, mu buyobozi no mu mibanire y’Abanyarwanda, haharanirwa ko urukundo ruruta urwango, ubutabera bugatsinda akarengane, amahoro n’ubumwe bikaba inkingi z’ubuzima bw’igihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.