USA: Abepiskopi Gatolika basabye imbabazi nyuma yo guhura na Trump
Abepiskopi babiri ba Kiliziya Gatolika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bicujije guhura na Trump, nyuma y’uko amafoto yabo basenga bari kumwe na Perezida Donald Trump ashyizwe ahagaragara, agateza impaka ku ruhare rwabo muri politiki. Bavuze ko batari bagamije kugaragaza ko bashyigikiye Perezida cyangwa ishyaka iryo ari ryo ryose.
Abepiskopi babiri ba Kiliziya Gatolika muri Amerika bagaragaje ko batishimiye uburyo inama bagiranye na Perezida Donald Trump yaje gushyirwa mu ruhame, nyuma y’uko hasohotse amafoto na videwo bibagaragaza basenga bari kumwe na we muri White House.
Iyo nama yabaye ku wa 22 Ukwakira 2026, muri Oval Office, ibiro Perezida wa Amerika akoreramo. Amashusho yerekanye abepiskopi bahagaze bazengurutse Trump hafi y’ameza azwi nka Resolute Desk, basenga bari kumwe na we.
Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bituma bamwe mu bakirisitu n’abandi bakurikiranira hafi politiki ya Amerika bibaza niba abo bayobozi ba Kiliziya batari bagaragaje ko bashyigikiye Trump, cyane cyane mu gihe hari ibibazo bikomeye bitavugwaho rumwe hagati y’ubuyobozi bwe n’abayobozi bamwe b’amadini n’amatorero.
Arkiyepiskopi wa Milwaukee, Myr Jeffrey Grob, umwe mu bagaragaye muri ayo mashusho, yavuze ko yari yagiye muri iyo nama azi ko ibiganiro byagombaga kugirwa mu ibanga, atari igikorwa kigamije kwamamaza cyangwa kugaragaza ko ashyigikiye uruhande runaka rwa politiki.
Yasobanuye ko nyuma y’iminota 90 y’ibiganiro n’abayobozi bo muri White House, we na bagenzi be bajyanywe muri Oval Office, aho basengeye bari kumwe na Trump.
Myr Grob yavuze ko atari azi ko amafoto na videwo by’icyo gikorwa bizashyirwa ahagaragara. Yongeyeho ko nta n’umwe mu bari muri iyo nama wari watanze uruhushya rwo kubikwirakwiza.
Nyuma y’uko amashusho asohotse, yavuze ko yatangiye kwakira ubutumwa bw’abantu bari bahangayikishijwe n’uko ashobora kuba yaragize uruhare mu gikorwa gifatwa nk’icyamamaza politiki, habura igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo habe amatora yo ku rwego rw’igihugu.
Yavuze kandi ko hari abakirisitu bamugejejeho akababaro batewe na politiki za Trump, zibagiraho ingaruka cyangwa zikagira ingaruka ku miryango yabo.
Ku ruhande rwe, Musenyeri William Joensen, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Des Moines, muri leta ya Iowa, na we yavuze ko atari agamije kugaragaza ko ashyigikiye Trump cyangwa ishyaka iryo ari ryo ryose.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa interineti, Joensen yasobanuye ko inama yari yateguwe n’abakozi bo mu biro bya White House bishinzwe imyemerere n’amadini.
Yavuze ko ibiganiro byagombaga kwibanda ku bibazo birimo abimukira, impushya zihabwa abayobozi b’amadini baturuka mu mahanga ndetse n’ifatwa nabi ry’abantu bakennye n’abatishoboye.
Myr Joensen yagaragaje ko yicujije kuba ataratekereje bihagije ku ngaruka zishoboka z’iyo nama, avuga ko hari abayikoresheje mu nyungu za politiki z’amashyaka.
N’ubwo ubuyobozi bw’ibiro bya perezidansi ya Amerika butigeze bugira icyo butangaza kuri iki kibazo, umuvugizi wa White House, Taylor Rogers, yashimangiye ko Trump yakoreye Abakristu Gatolika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byinshi byiza, avuga ko ibikorwa bye ari byo bibihamya.
Ibi bibaye mu gihe umubano wa Trump na Papa Leo wa XIV, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, urangwa no kutumvikana ku bibazo bimwe na bimwe, cyane cyane politiki y’ubuyobozi bwa Amerika yerekeye abimukira.
Mu mezi ashize, ubuyobozi bwa Trump bwakajije ingamba zo gushakisha no kwirukana abantu bakekwaho kuba muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Izi ngamba zatumye bamwe mu bayobozi b’amadini bagaragaza impungenge ku ngaruka zazo ku miryango n’uburenganzira bwa muntu.
Impaka zatewe n’ayo mashusho zibaye mu gihe ubushakashatsi bwerekana ko uko abakristu Gatolika muri Amerika babona imiyoborere ya Trump byahindutse.
Raporo ya Pew Research Center, ikigo gikora ubushakashatsi ku idini n’imyumvire y’abaturage, igaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe mu Ukwakira 2026, 30% by’Abakristu Gatolika bo muri Amerika bavuze ko bashyigikiye imikorere ya Trump nka Perezida. Iyi mibare yaragabanutse ugereranyije na 47% bari babivuze ubwo yasubiraga muri White House mu 2025.
Muri ubwo bushakashatsi kandi, 42% by’Abakristu Gatolika bavuze ko bashyigikiye abakandida b’Abademokarate bahatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko ihagarariye abaturage, mu gihe 39% bashyigikiye Abarepubulikani.
Iyi myumvire iri kwitabwaho mu gihe Amerika yitegura amatora yo ku wa 3 Ugushyingo, azagena ishyaka rizagira ubwiganze muri Kongere.
Nubwo abo bepiskopi bagaragaje ko batari bagamije kwinjira mu bikorwa bya politiki, ibyabaye byongeye kugaragaza ingorane abayobozi b’amadini bashobora guhura na zo iyo bahuye n’abanyapolitiki: igikorwa kigamije kuganira ku bibazo by’abaturage gishobora gufatwa nk’aho ari ugushyigikira umuyobozi cyangwa ishyaka runaka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.