Ari mu bitaro, Papa Leo XIV yasomeye Misa abaganga n’abandi bakozi bamwitaho
Ku munsi wa kane amaze mu bitaro, abaganga bavura Papa Leo XIV batangaje ko ubuzima bwe bukomeje kumera neza, nyuma y’uko ibizamini by’amaraso n’ifoto y’ibihaha byemeje ko akomeje kumererwa neza.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntangazamakuru bya Vatikani kuri uyu wa Gatanu nyuma ya saa sita, Dr. Luigi Carbone na Porofeseri Stefano Margaritora, abaganga ba Papa, bavuze ko gukira kwe nyuma yo kubagwa bikomeje kugenda neza.
Bagize bati “Ibizamini by’amaraso n’ifoto y’ibihaha byakozwe kuri uyu wa Gatanu mu gitondo byemeje ko ubuzima bwe muri rusange bukomeje gutera imbere.”
Aba baganga kandi batangaje ko Papa akomeje gukorerwa imyitozo imufasha guhumeka neza, mu rwego rwo kwihutisha gukira kwe.
Bashimangiye ko uko ubuzima bwe bwifashe muri iki gihe bituma ashobora gukora ibikorwa bisanzwe bya buri munsi yigenga, adakeneye gufashwa n’abandi.
Papa Leo XIV yasomeye Misa abakozi b’ibitaro
Ku rundi ruhande, Ibiro Ntangazamakuru bya Vatikani byatangaje ko saa sita z’amanywa, Papa Leo XIV yasomye Misa mu cyumba cyateguwe mu igorofa rya 10 ry’Ibitaro bya Gemelli, aho arimo kwitabwaho n’abaganga.
Muri iyo Misa hari bamwe mu baganga, abaforomo n’abandi bakozi bita ku barwayi muri ibyo bitaro, ndetse n’abagize Urwego rushinzwe umutekano rwa Gendarmerie rwa Leta ya Vatikani.
Mu nyigisho yatanze muri iyo Misa, Papa yashimiye abakozi bose b’ibitaro, barimo abaganga, abaforomo n’abakozi bafasha mu kwita ku barwayi, kubera umurimo bakora buri munsi.
Yashimye by’umwihariko uburyo bitangira abarwayi, cyane cyane mu bihe baba bafite intege nke kandi bakeneye ubufasha.
Itangazo ryagize riti “Mu nyigisho ye, Papa yashimiye abakozi bose, abaganga, abaforomo n’abandi bafasha mu kwita ku barwayi umurimo bakora buri munsi wo kwita ku barwayi mu gihe baba bafite intege nke, by’umwihariko ibyo bamukoreye n’ibyo bakomeje kumukorera.”
Gutangaza ko ubuzima bwa Papa Leo XIV bukomeje kumera neza, hamwe n’uko ashobora gukora ibikorwa bya buri munsi yigenga, ni amakuru agaragaza ko gukira kwe nyuma yo kubagwa bikomeje kugenda neza, mu gihe akomeje kwitabwaho n’abaganga bo mu Bitaro bya Gemelli
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.