Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Papa Leo XIV agiye guhura n’urubyiruko rusaga 6,000 rwo mu karere ka Lazio

Papa Leo XIV ategerejwe guhura n’urubyiruko rusaga 6,000 rwo mu karere ka Lazio mu Butaliyani, mu gikorwa cyihariye kigamije kurushishikariza gukomera ku kwemera, kugira ubutwari mu buzima no kumenya neza umuhamagaro Imana yarugeneye.

Papa Leo XIV agiye guhura n’urubyiruko rusaga 6,000 rwo mu karere ka Lazio
Papa Leo XIV agiye guhura n’urubyiruko rusaga 6,000 rwo mu karere ka Lazio

Uru rubyiruko ruzahurira mu Nzu ya Papa Pawulo VI i Vatikani ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cyateguwe na Komisiyo ishinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko mu Nama y’Abepiskopi bo mu karere ka Lazio. Ni igikorwa kigamije guhuriza hamwe abakiri bato baturutse muri diyosezi zitandukanye zo muri ako karere, bakagira umwanya wo gusangira ubunararibonye mu kwemera no gutega amatwi ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Leo XIV.

Ni mu nsanganyamatsiko iti “Nimugire ubutwari! Natsinze isi”, Iyi nsanganyamatsiko ihuye n’iyatoranyijwe mu Munsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wa 2027 uzabera i Seoul muri Koreya y’Epfo.

Iki gikorwa kizaba umwanya wihariye wo gufasha urubyiruko gutekereza ku ruhare rwarwo muri Kiliziya no muri sosiyete, cyane cyane mu gihe isi ihanganye n’ibibazo bitandukanye bisaba kugira ukwizera, kwihangana n'ubushobozi bwo gufata ibyemezo byiza.

Urugendo ruzatangirana n’isengesho n’ubuhamya bw’urubyiruko

Nk’uko byateguwe, igikorwa kizatangira hakirwa abitabiriye baturutse muri diyosezi zitandukanye zo mu karere ka Lazio. Iki gice kizayoborwa na Veronica Maria Genovese, nyuma hakurikireho isengesho.

Nyuma y’isengesho, hazakurikiraho ubuhamya bw’urubyiruko ruzasangiza abandi ubunararibonye bwabo mu buzima bwa gikristu, umuhamagaro, ibikorwa by'ubumisiyoneri ndetse n'ingaruka z'intambara ku buzima bw'abantu.

Ibi bizaba umwanya wo kumva uburyo urubyiruko ruhura n'ibibazo bitandukanye, uko rubinyuramo n'uko ukwemera kurufasha gukomeza kugira ibyiringiro no kudacika intege.

Papa Leo XIV azaganira n’urubyiruko

Papa Leo XIV azahura n’uru rubyiruko. Mbere y’uko agirana ikiganiro na rwo, hazabanza ijambo rya Karidinali Baldassare Reina, Vikari wa Papa muri Diyosezi ya Roma.

Mu buryo bwihariye, Papa Leo XIV azasubiza ibibazo bizabazwa n'urubyiruko ruhagarariye diyosezi zitandukanye zo mu karere ka Lazio.

Iki kiganiro kizaba umwanya w'ingenzi wo kugaragaza ibibazo, ibyifuzo n'ibyiringiro by'urubyiruko, ndetse no kumva inama n'ubutumwa Papa arugenera mu rugendo rwarwo rwo gukura mu kwemera.

Igikorwa kizasoza urubyiruko ruvugurura amasezerano rwagiranye n'Imana igihe rwabatizwaga, bikazaba ikimenyetso cyo kongera kwiyemeza gukurikira Kristu no gukomeza kuba abahamya be.

Urubyiruko rurashishikarizwa kutagira ubwoba bwo kwakira umuhamagaro w’Imana

Mu butumwa yatanze mbere y'iki gikorwa, Musenyeri Mauro Parmeggiani yavuze ko yizeye ko guhura na Papa Leo XIV bizafasha urubyiruko gushakisha igisobanuro cyimbitse cy'ubuzima no kudatinya kwakira umuhamagaro Imana irugenera.

Yagaragaje ko uru ruzaba n'urubuga rwo kurushishikariza kugira ubutwari bwo gukora ibitandukanye n'ibikorwa bibi byogeye mu isi, kudacika intege mu gukora ibyiza no kubaho ukwemera mu buzima bwa buri munsi.

Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kuba abahamya nyakuri ba Kristu, rukamamaza Ivanjili mu isi ya none, aho rukorera hose.

Guhura kwa Papa Leo XIV n'uru rubyiruko rusaga 6,000 ni kimwe mu bikorwa bigaragaza ko Kiliziya iha agaciro uruhare rw'abakiri bato mu hazaza hayo, ikabashishikariza kutaba indorerezi, ahubwo bakagira uruhare rugaragara mu kwamamaza Inkuru Nziza no kubaka isi irangwa n'urukundo, ubutabera n'amahoro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose