Arkiyepiskopi wa Kaduna muri Nijeriya yasabye abakirisitu gusenga nyuma y’uko Isakramentu Ritagatifu ryibiwe muri Shapeli
Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi Gatolika ya Kaduna muri Nijeriya, Musenyeri Matthew Man-oso Ndagoso, yasabye abakirisitu kwiyiriza ubusa no gusenga, mu rwego rwo gusabira no gukora impongano nyuma y’uko Isakramentu Ritagatifu ryibiwe muri Shapeli ya Kristu Umwami (Christ the King Chapel).
Iryo sakramentu ryibwe ku wa 14 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko abajura bononnye Taberinakolo yabikwagamo Isakramentu Ritagatifu. Uretse Isakramentu Ritagatifu, hanibwe igikombe gitagatifu (Chalice), icyombo kibikwamo Ukaristiya (Ciborium) n’ibindi bikoresho byakoreshwaga muri liturujiya.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, Arkiyepiskopi Ndagoso yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’iki gikorwa, cyane cyane kubera kwangiza no gusuzugura Taberinakolo.
Yagize ati “Ikibabaje kurushaho ni uko Taberinakolo yangijwe ikanahumanywa, ndetse n’ukaristiya zikibwa, ibintu byateye umuryango wa Kiliziya Gatolika agahinda gakomeye.”
Arkiyepiskopi Ndagoso kandi yijeje abakirisitu ko bifatanyije na bo mu buryo bwa Roho, anatangaza ko hazasomwa Misa y’impongano muri iyo shapeli.
Yasabye abakirisitu bose bari mu nshingano za gishumba, barimo abapadiri, abihayimana n’abalayiki, gushyira hamwe mu isengesho no kwiyiriza ubusa, basaba Imana imbabazi kandi bayitura icyubahiro nyuma y’iki gikorwa cyo gusuzugura Isakramentu Ritagatifu.
Shapeli ya Kristu Umwami yo muri Nijeriya yashinzwe mu mwaka wa 1982, igamije gufasha mu buzima bw’iyobokamana abanyeshuri n’abakozi bo mu kigo cya Leta cyigisha imyuga (Federal Training Centre) giherereye i Kaduna. Igenzurwa mu by’iyobokamana n’abapadiri bo mu muryango w’Abamamini (Order of St. Augustine).
Iki gikorwa cyabaye mu gihe Kiliziya Gatolika iha agaciro gakomeye Isakramentu Ritagatifu, kuko yemera ko Kristu aba ahari mu buryo bwihariye mu Ukaristiya. Ni yo mpamvu kwangiza Taberinakolo no kwiba Ukaristiya bifatwa nk’igikorwa gikomeye cyo gusuzugura ibitagatifu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.