Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Cyangugu: Mu bitaro bya Mibilizi habereye ubukwe bw’abageni bamaze igihe kirekire baharwariye

Mu bitaro bya Mibilizi biherereye muri Paruwasi ya Mibilizi, Diyosezi ya Cyangugu, hatangiwe Isakaramentu ry’Ugushyingirwa kuri Fabien Gatabazi na Esperance Nyiranzeyimana, bamaze imyaka 18 babana batarasezerana imbere y’Imana, bakaba bafitanye abana batatu. Aba bashakanye bakomoka muri Paruwasi ya Murehe, bakaba bari bamaze igihe kirekire barwariye muri ibyo bitaro.

Cyangugu: Mu bitaro bya Mibilizi habereye ubukwe bw’abageni bamaze igihe kirekire baharwariye
Cyangugu: Mu bitaro bya Mibilizi habereye ubukwe bw’abageni bamaze igihe kirekire baharwariye

Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, aho Fabien yari amaze amezi abiri n’igice arwariye muri ibi bitaro, mu gihe Esperance yari amaze amezi atandatu aharwariye.

Aba bombi bari baratangiye urugendo rwo kubana nk’umugabo n’umugore mbere y’uko uburwayi butuma batabasha gushyira mu bikorwa umugambi wabo wo gusezerana imbere y’Imana. Ni yo mpamvu hateguwe ko bahabwa Isakaramentu ry’Ugushyingirwa bari mu bitaro, kugira ngo uburwayi butaba inzitizi yo gusohoza uwo mugambi.

Iki gitekerezo cyaturutse ku bakozi b’ibitaro bya Mibilizi, bafatanyije n’abandi mu gutegura uyu muhango, banategura ibirori byo kwishimira abageni kuri uwo munsi.

Aba bashakanye bakomoka mu muryango ufite amikoro make, usanzwe utuye mu nzu bakodesherejwe n’Umurenge wa Nyakarenzo, mu Karere ka Rusizi.

Misa yo kubashyingira yayobowe na Padiri Damas Nsengimana, Omoniye w’ibitaro bya Mibilizi. Mu nyigisho yatanze, yashimiye Imana yabafashije kugera kuri uwo munsi, anashimira abageni ku bw’umutima w’urukundo n’ubushake bagaragaje.

Yagize ati “Kuri uyu munsi, reka ntangire nshimira Imana ko iduhaye guhimbaza iri Sakramentu ry’urukundo. Nshimira Imana ndetse n’aba biteguye bakaba bahawe Isakaramentu ry’ubumwe, Isakaramentu ry’umubano rishingiye ku rukundo. Fabien na Esperance turabashimira, kandi ku bwanyu turashimira Imana.”

Yakomeje avuga ko aba bageni banyuze mu bihe bikomeye byashoboraga kubabera inzitizi yo gushyingirwa, ariko urukundo n’ubushake bari bafite bikabafasha kugera kuri iyo ntego.

Yagize ati “Aba bageni banyuze muri byinshi byari kubabera inzitizi y’ugushyingirwa kwabo, ariko umutima w’urukundo n’ubushake bitumye bahabwa iryo Sakramentu. Tubasabire iyo migambi myiza bifitemo, Nyagasani ayibakomereze kugeza ku ndunduro. tubashyigikirishe amasengesho yacu kandi dukomeze kubaba hafi mu rugendo rw’ubukristu batangiye.”

Padiri Damas yanagaragaje ko ibitaro na byo ari ahantu hakwiye gukorerwa iyogezabutumwa, kuko n’uburwayi butagomba kuba inzitizi yo kwegera Imana no kwakira amasakramentu.

Yatanze urugero rw’umwe mu bari baherekeje umugeni, ufite umugabo umaze igihe kirekire arwariye muri ibyo bitaro, akaba agendera mu kagare kubera uburwayi. Yavuze ko na bo batangiye imyiteguro yo guhabwa Isakaramentu ry’Ugushyingirwa.

Ibi bigaragaza ko ubutumwa bwa Kiliziya butagarukira mu za kiliziya gusa, ahubwo bugera no ku barwayi, aho bari hose, kugira ngo na bo bafashwe gukomeza ubuzima bwabo bwa gikristu no kwegera Imana mu bihe bikomeye banyuramo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose