Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Imyaka 80 u Rwanda rutuwe Kristu Umwami: Yubile zitizihijwe zigiye guhuzwa n’iyi myaka

Ku wa 27 Ukwakira 1946 ni bwo i Nyanza habereye ibirori byo gutura u Rwanda Kristu Umwami. Ibi bivuze ko kuri uyu wa 27 Ukwakira 2026, hashize imyaka 80 iki gikorwa kibaye.

Imyaka 80 u Rwanda rutuwe Kristu Umwami: Yubile zitizihijwe zigiye guhuzwa n’iyi myaka
Imyaka 80 u Rwanda rutuwe Kristu Umwami: Yubile zitizihijwe zigiye guhuzwa n’iyi myaka

By’umwihariko, kuri Paruwasi ya Nyanza, aho iki gikorwa cyabereye, imyiteguro y’ibirori byo kwizihiza iyi myaka 80 irarimbanyije, mu birori biteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo 2026, bikazahuzwa na Yubile y’imyaka 25, 50 na 75 zitigeze zizihizwa, hibukwa isabukuru y’igihe u Rwanda rweguriwe Kristu Umwami.

Ibi ni ibyagarutsweho mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Eugene Hakizayezu, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyanza.

Yagize ati “Turimo kwitegura kwizihiza imyaka 80 u Rwanda rweguriwe Kristu Umwami. Mu by’ukuri, imyiteguro irarimbanyije. Twasubije amaso inyuma dusanga mu 1946 u Rwanda ari bwo rwatuwe Kristu Umwami, ariko kugeza ubu nta Yubile yigeze yizihizwa ku buryo bukwiye. Yubile y’imyaka 25 yagombaga kwizihizwa mu 1971. Icyo gihe u Rwanda rwari ruri mu bihe bitoroshye by’imvururu. Iyo Yubile ntiyizihijwe kugira ngo abantu bazirikane kuri icyo gikorwa Umwami yari yakoze.”

Yakomeje ati “Yubile y’imyaka 50 yari kwizihizwa mu 1996. Hari hashize igihe gito mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntabwo rero byari byoroshye kugira ngo bashobore gutegura iyo Yubile. Mu mwaka wa 2021, hagombaga kwizihizwa Yubile y’imyaka 75. Hari mu bihe twari twugarijwe na Korona Virusi, byari bigoye gutegura iyi Yubile kuko isi muri rusange n’abayituye ntabwo bari batuje.”

Padiri Eugene yavuze ko ibi bihe byose ari byo byatumye kuri iyi nshuro bategura kwizihiza uyu munsi udasanzwe, banazirikana Yubile y’imyaka 75 yari yarasubitswe, nubwo ubu u Rwanda rugeze ku myaka 80 rweguriwe Kristu Umwami.

Ashingiye kuri ibi birori bidasanzwe bizabera i Nyanza, bifite umwihariko mu mateka ya Paruwasi ya Nyanza, yasabye abakirisitu, abemera n’Abanyarwanda muri rusange kuzabyitabira.

Ati “Abari hirya no hino, yewe no hanze y’u Rwanda, na bo turabashishikariza kuza kwifatanya natwe kugira ngo tuzafatanye kuzirikana kuri iyo tariki ya 27 Ukwakira, igihe Umwami wa III yaturaga u Rwanda Kristu Umwami.”

Yongeyeho ko kwizihiza Kristu Umwami w’ibiremwa byose bifite akamaro gakomeye ku bantu, cyane cyane muri iki gihe isi ikomeje guhangana n’ibibazo bitandukanye, birimo kugabanuka kw’indangagaciro n’amakimbirane. Yavuze ko abakomeje kumukomeraho batigeze bakorwa n’ikimwaro.

Padiri Eugene kandi yavuze ko bifuza ko iyi Yubile bagiye kwizihiza yasiga isomo rikomeye mu Banyarwanda.

Ati “Ubutumwa bwacu hari icyo tuba twifuza. Tuba twifuza ko wa mukirisitu mwiza yaharanira no kuba umuturage mwiza, umuturage mwiza akaba umukirisitu mwiza. Icyo twifuza cyane kuri iyi Yubile, ku bashobora gukurikirana amateka y’uyu munsi, ari abazaba bahari ndetse n’abazabibwirwa, ni uko barushaho gukomera mu kwemera, bakumva ko icyo Umwami yasabaga icyo gihe atura u Rwanda Kristu Umwami, n’uyu munsi turacyagikomeyeho.”

Amateka agaragaza ko igikorwa cyo gutura u Rwanda Kristu Umwami cyabereye kuri Paruwasi ya Nyanza mu birori byamaze iminsi itatu, kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Ukwakira 1946, gikorwa n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Iki gikorwa yagikoze yifuza ko Abanyarwanda babaho mu iyobokamana, cyane ko yasabaga ko u Rwanda rwabaho mu mahoro, ubutabera, urukundo, ubuvandimwe n’ubutwari. Yifuzaga kandi ko igihugu kirangwa n’amahoro, kikagira n’ubuyobozi bwiza bushyira Imana imbere.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose