Papa Leo XIV agiye guhura n’abakorewe ihohoterwa muri Kiliziya Gatolika
Mu ruzinduko rw’iminsi 12 azagirira muri Uruguay, Argentine na Peru, kuva ku wa 6 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026, Papa Leo XIV azahura n’abarokotse ihohoterwa ryakorewe bamwe mu bakirisitu Gatolika, mu rwego rwo kubagaragariza ko abari hafi no gushimangira ingamba zo gukumira iryo hohoterwa.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani ku wa 27 Ukwakira 2026, guhura bizaba bigamije kugaragariza abarokotse iryo hohoterwa ko Papa abari hafi, kubatega amatwi no gufatanya na bo gushaka inzira zo gukira ibikomere batewe n’ibyo bakorewe.
Vatikani yatangaje ko iyi gahunda igamije no gushimangira ko Kiliziya igomba kuba ahantu hatekanye, hubahirizwa uburenganzira n’agaciro ka muntu, kandi hafasha abantu gukura mu buzima bwabo bwa roho.
Iyi si inshuro ya mbere Papa Leo XIV azaba ahuye n’abarokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe muri Kiliziya. Mu ngendo aherutse kugirira muri Espagne no mu Bufaransa, na bwo yahuye n’abarokotse iryo hohoterwa, abatega amatwi ndetse ashimangira ko hakenewe ingamba zo gukumira ibyaha nk’ibyo no gufasha ababikorewe kubona ubutabera n’ubufasha bwo gukira.
Kugeza ubu, Vatikani ntiyatangaje umubare nyawo w’inama zizaba, aho zizabera cyangwa abantu bazazitabira.
Urugendo rwa Papa Leo XIV muri Uruguay, Argentine na Peru ruzaba n’umwanya wo gukomeza kugaragaza ubushake bwo gufasha abarokotse ihohoterwa no gushimangira ko Kiliziya igomba kurushaho kurinda abantu no gukumira ibikorwa bibahungabanya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.