Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yatangaje umushinga wo kubaka Ikigo mberabyombi cyo kwimakaza amahoro, ubumwe n'ubwiyunge

Kuri uyu wa 6 ugushyinho 2026, Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yatangaje umushinga irimo gutegura wo kubaka Ikigo Mberabyombi cyo kwimakaza amahoro, ubumwe n'ubwiyunge kikazubakwa mu Mujyi wa Kigali.

Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yatangaje umushinga wo kubaka Ikigo mberabyombi cyo kwimakaza amahoro, ubumwe n'ubwiyunge
Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yatangaje umushinga wo kubaka Ikigo mberabyombi cyo kwimakaza amahoro, ubumwe n'ubwiyunge

Bwana Fransisi ZEBAZE, avuga ko uyu mushinga watekerejwe mu rwego rwo gusigasira no gusangiza abandi ibyagezweho mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge no kubaka amahoro arambye.

Iki kigo kizajya gikorerwamo ibikorwa by'amahugurwa n'ubushakashatsi mu birebana no kubaka amahoro no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge; Iki kigo kandi kizabamo Inzu ndangamurage y'urugendo rw'ubwiyunge n'izindi serivisi zigamije gushyigikira urugendo rwo kubaka amahoro mu Rwanda no mu karere no gufasha ibindi bihugu hirya no hino ku isi binyura mu bibazo bimwe n'iby'u Rwanda.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzaba wagiye ahagaragara mu mwaka utaha wa 2027.

Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro irateganya kuzubaka iki kigo ku bufatanye n'abatera nkunga basanzwe bakorana na yo ariko n'abandi baterankunga bashya bifuza gushyigikira uyu mushinga. 

Biteganyijwe ko kizuzura gitwaye asaga Milioni 1,5 y'amasorali ni ukuvuga hafi Miliyari 3 z'amanyarwanda.

Uretse gufasha iyi Komisiyo gukora ubutumwa bwayo busanzwe bwo kubaka amahoro, iki kigo biteganyijwe ko kizanayifasha kwishakamo ubushobozi ikareka kubaho itegereje gusa inkunga z'amahanga. 

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose