Padiri KAYISABE Vedaste yakiriwe n'Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi y'u Bubiligi
Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2026, Padiri Vedaste KAYISABE, Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yakiriwe na Bruno Spriet, Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abepiskopi mu gihugu cy'U Bubiligi.
Ibiganiro bagiranye byagarutse ku bufatanye busanzwe hagati ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda na Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi.
Uretse kuba hari abapadiri b'Abanyarwanda bakorera ubutumwa muri iki gihugu, Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda isanzwe ifitanye ubufatanye n'Inama y'Abepiskopi yo mu Bubiligi.
Muri uru ruzinduko Padiri Vedaste Kayisabe kandi yanagiranye ibiganiro na Padiri Theogene Havugimana, Umupadiri w'Umunyarwanda na we ukorera ubutumwa muri iki gihugu akaba akuriye ikigega cya Kiliziya Gatolika mu Bubiligi gishinzwe gushyigikira ibikorwa by'iyogezabutumwa ku isi.

Amamariza hano
Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka
Advertise here
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.