Umuyobozi wa Banki ya Kigali yasuye INES RUHENGERI
Kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2026, Dr Diane KARUSISI, Umuyobozi wa Banki ya Kigali yasuye Kaminuza ya INES Ruhengeri mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye busanzwe hagati y'ibigo byombi.
Nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa iri shuri rikomeje kugeraho, Dr KARUSISI yashimiye INES RUHENGERI uruhare ikomeje kugira mu Iterambere ry'Igihugu. Yashimye kandi imikorere myiza iranga abarangije muri INES ubu bakorera Banki ya Kigali.
Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n'umuyobozi w'Ikirenga wa INES, yavuze ko batewe ishema no gukomeza gutanga abakozi b'Inararibonye mu bumenyi bunyuranye bagira uruhare mu guteza imbere igihugu.
Yashimye uruzinduko umuyobozi wa Banki ya Kigali yagiriye muri iyi Kaminuza avuga ko rugiye kurushaho gukomeza ubufatanye bwari busanzwe hagati ya INES RUHENGERI na Bank ya Kigali.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.