Papa Leo XIV agiye kubagwa kugira ngo akurwemo ikibyimba ku bihaha
Papa Leo XIV yatangaje ko agiye kubagwa mu minsi iri imbere kugira ngo akurwemo ikibyimba gito cyagaragaye mu bihaha bye. Yavuze ko icyo kibyimba cyabonetse hakiri kare cyane kandi ko kiri ahantu hamwe mu bihaha.
Ibi Papa yabitangarije abakirisitu n’abandi bari bateraniye kumutega amatwi ubwo yatangaga inyigisho ya Angelus kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026.
Papa yavuze ko abaganga be bamaze kumukorera ibizamini by’ubuzima basanze afite ikibyimba gito kiri mu bihaha bye. Yongeyeho ko cyabonetse mu ntangiriro zacyo kandi ko giherereye ahantu hamwe, ibintu bishobora gufasha abaganga mu kukivura.
Yasobanuye ko abaganga bamugiriye inama yo kubagwa kugira ngo icyo kibyimba gikurwemo, kandi ko yahisemo gukurikiza inama zabo. Kubagwa biteganyijwe mu minsi ya mbere y’iki cyumweru, bikazabera mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma mu Butaliyani.
Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yashimiye abantu bose bamugaragarije ko bamuri hafi mu buryo bw’amasengesho, abasaba gukomeza kumusabira muri iki gihe agiye kwitabwaho n’abaganga.
Mu gusubiza ibibazo by’abanyamakuru, Matteo Bruni, umuyobozi w’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani, yavuze ko kubagwa biteganyijwe mu minsi ya mbere y’iki cyumweru. Yongeyeho ko igihe cyo gukira nyuma yo kubagwa giteganyijwe kuba hafi icyumweru kimwe.
Mu butumwa bwe Papa Leo yagize ati “Bavandimwe nkunda, mu bizamini by’ubuvuzi mperutse gukorerwa, abaganga basanze mfite ikibyimba gito kiri mu bihaha byanjye. Cyabonetse hakiri kare cyane kandi giherereye ahantu hamwe. Abaganga babona ko ari ngombwa ko mbagwa. Kubera iyo mpamvu, nakurikije inama zabo, mfata icyemezo cyo kubagwa kugira ngo icyo kibyimba gikurwemo. Kubagwa biteganyijwe mu minsi iri imbere. Ndashimira mwese ku bw’uko mukomeje kunyereka ko muri hafi yanjye, kandi mbashyize mu masengesho yanyu.”
Papa Leo XIV asoje ubutumwa bwe asaba abakirisitu n’abandi bose kumuba hafi mu masengesho, mu gihe yitegura kubagwa no gukurikiranwa n’abaganga
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.